Ingo zifite amashanyarazi ziyongereyeho hafi 8% mu mwaka umwe

Raporo y’ibikorwa by’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yerekana ko umwaka warangiranye n’ukwezi kwa Kamena 2022, wasize ingo zigera ku 243,992 zihawe amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro rusange ndetse n’akomoka ku mirasire y’izuba.

Aho amashanyarazi ageze batandukana n'umwijima
Aho amashanyarazi ageze batandukana n’umwijima

Imibare y’iyi raporo igaragara ku rubuga rwa Internet rwa REG yerekana ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 watangiye mu kwezi kwa Kamena umwaka wa 2021 ingo zifite amashanyarazi zari ku ijanisha rya 64.5%, urangira zigeze kuri 72%, bivuze ko iri janisha ryiyongereyeho hafi 8%.

Imibare igaragara ku rubuga rwa REG kandi yerekana ko no muri uyu mwaka wa 2022/2023 ijanisha ry’ingo zifite amashanyarazi ryakomeje kuzamuka kuko ubu rigeze kuri 73.9% harimo izigera kuri 50.7% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange, ndetse n’izigera kuri 23.2% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Abatuye kure y'imiyoboro bahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba
Abatuye kure y’imiyoboro bahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

Imishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi mu ngo kandi ijyana no kubaka imiyoboro iyageza mu bice byo hirya no hino. Imiyoboro yubatswe mu mwaka wa 2021/2022 isaga ibirometero 1,651. Ibi byatumye uburebure bw’imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu gihugu bugera ku birometero 28,985.

Iyi raporo igaragaza ko kandi hubatswe ibikorwa remezo bitandukanye byongereye amashanyarazi aboneka mu gihugu agera kuri megawati 276 ndetse ubu hari icyizere ko uyu mwaka ziziyongera kurushaho. Uku kwiyongera kwaturutse ku nganda nshya z’amashanyarazi zirimo urwa Hakan rwifashisha nyiramugengeri rwongeyeho megawati 35 ndetse n’urugomero rwa Rukarara ya gatanu na rwo rwongeyeho megawati 2.7. Ubu inganda z’amashanyarazi ziri mu Rwanda zigera kuri 46.

Mu nganda zitezwe kuzongera ingano y’amashanyarazi aboneka mu Rwanda mu gihe cya vuba harimo urwa Hakan ruzakomeza kongera aya mashanyarazi, hakaba urugomero rwa Rusumo na rwo ruri hafi kuzura rukazatanga megawati 80 zizagabanywa hagati y’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi ndetse n’uruganda rwifashisha Gaz Methane rwa Shema na rwo rugeze kure rwubakwa.

Kuri ubu, uburebure bw'imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu gihugu bugera ku birometero 28,985
Kuri ubu, uburebure bw’imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu gihugu bugera ku birometero 28,985

Mu rwego rwo kongera imbaraga z’amashanyarazi akwirakwizwa hirya no hino kandi, REG ikomeje kuvugurura imiyoboro yubatswe kera kugira ngo ijyane n’igihe. Mu kwezi kwa karindwi, nibwo hatashywe ku mugaragaro sitasiyo nshya ya Nyabihu ndetse n’imiyoboro mishya iyishamikiyeho yafashije mu kongerera imbaraga amashanyarazi akwirakwizwa mu bice bimwe bya Nyabihu, Rubavu, Musanze, Ngororero na Muhanga.

Leta yihaye intego ko mu mwaka wa 2024, ingo zose mu Rwanda zigomba kuzaba zifite amashanyarazi, yaba afatiye ku muyoboro rusange cyangwa adafatiye ku muyoboro rusange.

Hari indi mishinga myinshi yo kubaka imiyoboro mishya
Hari indi mishinga myinshi yo kubaka imiyoboro mishya
Sitasiyo nshya ya Nyabihu
Sitasiyo nshya ya Nyabihu
Sitasiyo ya Gasogi na yo yaravuguruwe ngo yongere amashanyarazi akwirakwizwa muri Kigali
Sitasiyo ya Gasogi na yo yaravuguruwe ngo yongere amashanyarazi akwirakwizwa muri Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka