Ingengo y’imari y’u Rwanda yarenze miliyari ibihumbi bibiri

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Kabiri, yemeje umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’Umwaka 2017/2018.

Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yari iyobowe na Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi

Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama, iyi ngengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyari ibihumbi bibiri na mirongo icyenda n’enye, miliyoni magana cyenda na cumi, ibihumbi magana ane na mirongo inani, magana atanu na mirongo ine n’atanu. (2,094,910,480.545Frw).

Ingengo y’imari y’uyu mwaka yiyongereyeho Miliyari 145 ku yakoreshejwe mu ngengo y’imari y’umwaka ushize, yanganaga na Miliyari 1949.4 Frw.

Iyi nama idasanzwe yateraniye muri village urugwiro, iyoborwa na Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka