Ingengabitekerezo ya Jenoside yatumye yanga buruse ya Leta (Ubuhamya)

Uwizeye Jean de Dieu wari warabaswe n’inyigisho z’ingengabitekerezo ya Jenoside aratangaza ko yanze buruse ya Leta yari yahawe, ngo kubera ko atari yizeye kubona akazi keza kuri Leta y’Inkotanyi, ahubwo akumva ko aramutse yize akaminuza zazamwica.

Uwizeye ubu atanga ibiganiro byo kwibuka akanatanga ubuhamya bw'ibyamubayeho
Uwizeye ubu atanga ibiganiro byo kwibuka akanatanga ubuhamya bw’ibyamubayeho

Uwizeye avuga ko yabonye buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ariko akigira inama yo kuyireka ngo ni iy’Inkotanyi, akomeza gukora akazi k’ubwarimu ariko nyuma abonye ntacyo zimutwaye yigira inama yo kujya kwiga yirihirira kandi yaranze inkunga ya Leta.

Uwizeye yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Nkambi ya Kanganiro mu 1994, aho basuwe na Perezida Sindikubwabo Theodore maze ababwira ko bagiye kwisuganya bakongera gutera u Rwanda bakarwisubiza, kandi ko nibagera mu Rwanda bazica Abatutsi bose kubera ko bababajwe n’uko Jenoside itarangiye.

Icyo gihe ngo banavugaga ko nibamara kongera gufata u Rwanda bazica Abahutu bose bazasanga mu Rwanda kuko na bo bamaze kugira imyumvire ya Gitutsi, ubwo hatangira gutangwa imisanzu yo kugura intwaro, bagasinya mu gitabo cyitwaga icy’ubugingo, mu rwego rwo kuzataha neza mu Rwanda nk’Igihugu cy’isezerano, naho utazatanga uwo musanzu akazacibwa igihanga agatabwa muri Rusizi.

Ku myaka ye 18 icyo gihe Uwizeye yigishijwe ko Imana izakora ibishoboka byose Perezida Kagame akazamanikwa ku giti yabajije ngo akibambeho Perezida Sindikubwabo n’abandi Bahutu bose.

Agira ati, “Twigishijwe ibibi byinshi kugeza ubwo mu ishuri twigaga ngo tugeze mu Rwanda umuntu akica Abatutsi babiri muri batanu haba hasigaye bangahe?”

Avuga ko yakomeje guhungira, muri Angola, no muri Congo Brazzaville aho bavuye bagarurwa mu Rwanda, azi ko bagiye gukubitwa amafuni, ariko nyamara ngo batunguwe no kugera ku kibuga cy’indege i Kanombe ntibagira icyo babatwara.

Agira ati "Abantu dukwiriye gutekereza kurushaho, kuko nabazaga abasirikare igihe batwicira bakambwira ko Perezida Kagame atakwica Abanyarwanda kuko ari bo akeneye kuyobora".

Namaze imyaka icumi ngihisha amazuru yanjye

Uwizeye avuga ko akiri muri Congo Kinshasa, bigishijwe ko umuntu wese usa n’Umututsi akwiye kwicwa kugira ngo hatazagira uwabayoberamo akazongera kubavangira bamaze gufata u Rwanda.

Ibyo byatumye se wa Uwizeye wari muremure bamufata ngo bajye kumwica kuko bavugaga ko yaba afitanye isano n’Abatutsi, nuko aza kurokorwa no kuba Uwizeye afite amazuru manini kandi ari we wamubyaye, bakoze iperereza basanga ni we se koko baramureka.

Icyo gihe Uwizeye yabaye indangamuntu ya se n’aho agiye hose akamwerekana ko ari umuhungu we ko na se ubwo ari Umuhutu, bituma Uwizeye amaze kugaruka mu Rwanda ku ivuko yitakariza icyizere kubera ko amazuru ye yumvaga atemewe mu Gihugu.

Agira ati, "Iwacu namaze imyaka 10 mpisha amazuru yanjye, nagerageje kwihindura Umututsi biranga, nabonaga ingabo cyangwa inzego z’umutekano nkazitera umugongo kugira ngo zitambonera amazuru zigasanga ndi Umuhutu, muri Kongo bari bafite intego yo kwihekura aho kugira ngo hatagira Umututsi ubihishamo".

Uwizeye avuga ko kubera ibyo yigishijwe, yageze mu Rwanda, yiga amashuri yisumbuye kugeza abonye buruse ya Leta, ariko yanga kujya kwiga kuko yavugaga ko nta Muhutu wakora mu nzego z’abize Kaminuza.

Agira ati “Njyewe nize Kaminuza nirihiye ariko kubera igikomere. Nabonye buruse nanga kujya kwiga ngo n’ubundi nta Muhutu uzagira icyo yigezaho mu Rwanda rw’Abatutsi, nyamara ubwo navugaga ibyo narahawe ibikoresho byose n’umubikira biciye umuryango wose urashira. Naje gutekereza nyuma nsanga Abatutsi uko babatubwiraga atari ko bari".

Uwizeye avuga ko nyuma yaje kujya muri Njyanama y’Umurenge wabo, akomeza gufatanya n’abandi akabona bamugiriye icyizere kugeza ubwo atangira no guhabwa umwanya mu kuyobora gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abitangira bimugoye ariko uko agenda abohoka ku ngengabitekerezo, yaje kubohoka burundu ubu ni umukozi w’Umuryango wita ku Isanamitima (AMI).

Uwizeye asaba abakibaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside kubohoka bakayireka kuko u Rwanda rugana aheza hubaka buri wese nta kurobanura bigendeye ku bwoko, ahubwo bakihatira gukora cyane kuko ababaswe n’ingengabaitekerezo baba bafite byinshi basigaraho inyuma.

Avuga ko Ingengabitekerezo ya Jenoside igamije gusa kuroga abana babyiruka kuko ahenshi ababyeyi iyo bayifite bayigaburira abana, kandi ifite ingaruka ku buzima bwabo kuko usibye no kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko, ni inzira yo kugwa mu mutego w’urwango rudafite icyo ruzamarira Abanyarwanda b’ejo hazaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka