Ingengabitekerezo ya Jenoside yamugejeje ku rwego rwo kwanga kwigira kuri Buruse ya Leta

Uwizeye Jean de Dieu, iyo asangiza abandi ubuhamya bw’ubuzima yakuriyemo, yumvikanisha uburyo inyigisho zikocamye kandi zigoreka amateka, za bamwe mu bari Abarimu, Abategetsi ndetse n’Abanyamadini, zoretse imitekerereze ya benshi na we arimo, bakurira mu buyobe bw’amacakubiri n’ingengabitekerezo, kugeza ku rwego byamugejejeho rwo kwanga Buruse yigeze guhabwa na Leta yo kujya kwiga muri Kaminuza i Butare, ubwo yatsindaga ikizamini gisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2001.

Uwizeye Jean de Dieu, mu buhamya bwe, aburira abagitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, akabasaba kwitandukanya na yo kuko ari mbi
Uwizeye Jean de Dieu, mu buhamya bwe, aburira abagitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, akabasaba kwitandukanya na yo kuko ari mbi

Uwo mugabo ukomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, kuri ubu ufite imyaka 46 y’amavuko, Jenoside ubwo yabaga, yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Ibyinshi mu byo yigishwaga yaba mu ishuri, ubutumwa bukubiye mu mbwirwaruhamwe z’abayobozi, n’inyigisho bahabwaga n’ababigishaga ijambo ry’Imana, yaba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yaho ubwo bari barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, inyinshi zashimangiraga urwango, gutoteza no gupfobya Abatutsi.

Yagize ati: “Abanyeshuri b’Abatutsi bahoraga batotezwa, bagateshwa agaciro, bakirukanwa no mu mashuri; ndetse nibuka ko kenshi abarimu iyo babaga barimo kutwigisha bakundaga kutubwira inkuru z’Umugabekazi witwa Kanjogera, ko buri uko yajyaga guhaguruka, babanzaga kumuzanira abana b’Abahutu, akabashinga amacumu mu bitugu no mu mutima kugira ngo abashe guhaguruka. Ibyo iyo twabyumvaga, twabifataga nk’ubugome bw’indengakamere Abatutsi bagiye bakorera Abahutu, bigatuma natwe twumva tubanze urunuka”.

Ubwo bageraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahunze urugamba rwo guhangarika Jenoside yakorewe Abatutsi, abari abategetsi bo muri Leta yahoze ari iya Habyarimana ngo babahozaga ku cyizere cy’uko batahuka vuba bagasubirana Igihugu cyabo bahoranye.

Ati: “Abiyitaga ko ari abakozi b’Imana twahunganye hamwe badusomeraga bibiliya bakanaduhanurira ko ubwoko bw’Abatutsi Imana ibwanga, kandi ko yabuvumye, ndetse ko Igihugu bafashe batazakirambamo. Batwemezaga ukuntu Abatutsi bagisigayemo bazahita bapfira gushiraho burundu, hanyuma Abahutu bagasubirana Igihugu”.

“Abajyaga babitwizeza barimo n’uwari uheruka kuba Perezida Sindikubwabo Théodore wanadupfiriye mu maboko tumuhetse mu ngombyi ya shitingi ubwo twari mu buhungiro, Kambanda wigeze kuba Minisitiri w’Intebe n’abandi bari bahungiye mu mashyamba”.

“Badusabaga Imisanzu ya buri kwezi yo gushyigikira FDLR umuntu wese uwutanze bakamwandika mu Gitabo cy’Ubugingo. Ni igitabo batwigishaga ko umuntu wese ucyanditswemo ku bwo kuba yatanze uwo musanzu, Imana izamwibukira ku gushyigikira ubwoko bwayo ikazamurinda mu gutahuka kandi yazanapfa ikamuha ijuru”.

Buri muntu yatangaga umusanzu uko yifite ariko ntajye munsi y’idolari rimwe rya Amerika nk’uko Uwizeye yakomeje abivuga.

Ati: “Najyaga mbyuka njya gushaka ibiraka byo guhingira abandi, amafaranga nkoreye nkagenda nyabika gahoro gahoro, yamara kugwira nkakuramo Idorari rimwe nkaritangamo umusanzu wo gushyigikira FDLR, nibwira ko uko bigomba kugenda kose Imana izabimpera ingororano n’ijuru nkazaritahamo nk’uko bajyaga babitwigisha”.

Muri icyo gihugu bari bahungiyemo hadutseyo umutekano mucye, biturutse ku ntambara yo gucyura impunzi, bamwe baratahuka, abandi na we arimo bakomereza muri Congo Brazaville, bagera no muri Gabon. Ngo ayo mashyamba yose birirwaga birukankamo, Uwizeye ntiyashakaga kuzigera na rimwe atahuka ngo ayoboke Inkotanyi yumvaga afitiye urwango rukomeye.

Ati “Ingabo z’icyo gihugu cya Gabon, ubwo mu 1997 zaducyuraga ku ngufu, twageze ku Kibuga cy’indege kiri i Kanombe, ntangira gushya ubwoba ntekereza ko ningera mu maboko y’Inkotanyi twafataga nk’abanzi bacu, zihita zinyicisha ifuni, dore ko ubwo twari tukiri mu mashyamba, ari byo bahoraga batwigisha”.

Icyari ukwicishwa ifuni cyavunjwemo gushyirwa mu ishuri

We n’abandi b’urubyiruko bo mu gace k’iwabo, bari bamaze igihe gito batahukanye mu Rwanda, batunguwe no kubona bakiranwa ubwuzu, kugera n’aho bongera gushyirwa mu ishuri ryisumbuye rya Kiruhura, ryatangijwe n’umubikira witwa Anastasie Murekeyisoni, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uwizeye ati: “Byatubereye nk’igitangaza natwe ubwacu tutiyumvishaga, kubona uwo mubikira bari bariciye umuryango we wose muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza kwirengagiza ubugome yakorewe, bwo kwicirwa umuryango we, agashinga ikigo cy’ishuri, akemera ko kigwamo abanyeshuri b’ingeri zose atarobanuye. Byabaye ngombwa ko abana bose bari bandagaye atwakira, ndetse abenshi muri bo banakomoka mu miryango yari yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Mu kigo cy’Inderabarezi kiri i Save, ari na ho yakomereje icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ni ho yayasoreje afite na Buruse yo kujya kuminuza i Butare, ariko yanga kujyayo, kuko ngo atari yakagirira icyizere Inkotanyi, aho yatekerezaga ko byanze bikunze igihe kizagera zikihorera ku Bahutu.

Ati: “Narangije mfite Buruse nanga gukomeza Kaminuza kuko nibazaga nti ubundi naba ndimo kwirirwa niruhiriza iki niga amashuri menshi, ko amaherezo bazanyica. Nkimara kwiyemeza kudakomeza kaminuza nagiye mu bwarimu, aho nakoreraga ibihumbi 23 mvuga nti nibananyica byibura nzabe narakoreye amafaranga macyeya. Ubwo icyo gihe abo twari twatsindiye rimwe bagiye bakiga, ubu baraminuje abenshi ni ba Dogiteri, mu gihe njye nize ubungubu nabwo ari njye ubwanjye wirihiye kaminuza, nyamara nari naritesheje iyo Leta yagombaga kundihira”.

Uko isanamitima ryamufashije kuva ku izima akitandukanya n’ingengabitekerezo

Mu kuva mu bwarimu, Uwizeye yaje kuba umukozi w’Umuryango Ubuntu, wita ku gukumira ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no kwimakaza isanamitima binyuze mu matsinda ahuza abayirokotse n’abayigizemo uruhare, bahurira mu biganiro, aho bibanda ku mateka y’ibyababayeho, bagamije komorana ibikomere no guhumurizanya.

Mu kuba umukozi w’uwo muryango yagiyemo agamije gukorera amafaranga, ku bwe ngo igikomeye kurushaho yawungukiyemo, ni uko ibitekerezo bibi byari byaramuboshye igihe kinini, byagiye bimushiramo nyuma yo gusobanukirwa neza ukuri ku mateka y’u Rwanda no kubohorana hagati ye n’abandi bawubarizwagamo.

Ni byo yasobanuye ati “Icyo gihe imitekerereze mibi nari narakuranye y’urwango ku Batutsi, natangiye kwitandukanya na yo, twe n’abo twari duhuriye hamwe muri ayo matsinda twaganiraga ku byatubayeho, turabohorana, turatinyurana, tuvurana ibikomere, ku buryo ubu tubanye neza nta muntu n’umwe wishisha undi, kandi n’abari bafite imyumvire mibi ku mateka y’Igihugu cyacu ubu yarahindutse twongera kuba bazima”.

Mu Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru riheruka kubera mu Karere ka Musanze tariki 13 Ugushyingo 2024, rigahuza abayobozi mu nzego zitandukanye zihakorera ndetse na bamwe mu bigeze kuba mu nzego z’ubuyobozi ku rwego rw’igihugu, Guverineri w’iyi Ntara Mugabowagahunde Maurice, yagaragaje ko kuganira ku mateka y’Igihugu binyuze mu kwifashisha ubuhamya bugaruka ku kuri kw’amateka, hari ibifatika bifasha kwigisha abaturage no guhindura imyumvire ya benshi, bityo n’urugendo rwo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda rukoroha.

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) bwagaragaje ko mu myaka 10 ishize igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge cyagiye kizamuka, aho nko mu mwaka wa 2020 cyari kigeze kuri 94,7% kivuye kuri 92,5% cyariho mu mwaka wa 2015, ndetse kuri ubu mu Turere two hirya no hino mu gihugu hari gukorwa ubushakashatsi buzavamo ibindi bipimo bishya, byitezwe kugaragaza indi ntambwe nziza muri uru rwego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hhh
Ubundi se buriya yamuvuyemo ra!!

Mparambo yanditse ku itariki ya: 19-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka