Ingendo Kigali-Nyagasambu-Ruyenzi-Nyamata ziremewe - RURA
Nubwo amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 avuga ko nta ngendo zemewe hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara, uduce tumwe twa Rwamagana na Bugesera mu Burasirazuba, ndetse na Kamonyi mu Majyepfo twashyizwe muri Kigali mu bijyanye n’ingendo.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yatangarije Kigali Today ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko hari abakozi benshi bakorera muri Kigali bagataha mu nkengero zayo.
Yagize ati “Uvuye i Rwamagana turabara ko guhera i Nyagasambu ari muri Kigali, uvuye mu Bugesera umujyi wa Nyamata na wo turawubarira muri Kigali, uvuye mu Majyepfo hariya ku Ruyenzi na ho turahabarira muri Kigali”.
Umuyobozi wa RURA avuga ko iki cyemezo bagifatiye mu nama bakoranye n’inzego zitandukanye zirimo abashinzwe umutekano, akaba ngo nta kindi yavuga kirenze icyo kubasaba gukumirira abinjira muri Kigali hirya y’utwo duce.
Mu bindi byemezo RURA yaraye ifashe mbere yo koroshya gahunda ya ‘guma mu rugo’ no gutangira imirimo kuri uyu wa mbere, hari icyemezo cyo kugabanya ibiciro bya lisansi kuva kuri 1088 frw kugera 965 frw, mazutu kuva kuri 1073 frw kugera kuri 925 frw.
RURA yahise izamura igiciro cy’ingendo hagati mu Mujyi wa Kigali kuva ku mafaranga 22 frw kugera ku mafaranga 31.8 kuri buri kilometero imwe, ku buryo ahantu hagendwaga ku mafaranga 216 frw ubu yageze ku mafaranga 313.
RURA kandi yazamuye igiciro cy’ingendo mu ntara kuva ku mafaranga 21 ku kilometero kugera ku mafaranga 30.8 ku kilometero kimwe.
Ku rundi ruhande, abatwara abagenzi nk’uko babisabwa kandi babyemera, bagomba gutwara abantu bake bashoboka mu modoka mu rwego rwo kwirinda kwegerana.
Umuyobozi ushinzwe iby’ingendo mu kigo ‘Jali Transport’ cyitwaga RFTC, Bazirasa Didace, yagize ati “Coaster yatwaraga abantu 29 iratwara abantu 15 kugira ngo twubahirize intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi”.
Ati “Iyi ntera ni yo buri muntu wese ujya ku murongo agomba gusiga hagati ye n’undi, kandi buri wese agomba kuba afite agapfukamunwa”.
Amabwiriza ya Guverinoma akomeza asaba abantu ko ahabera ibikorwa rusange hose abantu bagomba kuhinjira babanje gukaraba intoki, kandi bakitabira kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda gukoranaho cyangwa guhererekanya amafaranga mu ntoki.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 22 )
Ohereza igitekerezo
|
Mutuvuganire kuko abantu baheze muntara babuze uko bagera mu imiryango yabo kuva Covid19 yagera m’uRwanda
Turifyza ko nabinjira muri bus babanza gukaraba intoki.
Murakoze cyane
Doré aho kwibeshya byabaye umuntu azava Haye agere Muhanga nagerayo,afate.iya Bishenyi ubwo se uwabipanze ntabona ko uwo muntu azaba yageze il Kigali uko byari.mbere byari byiza kurusho bakwiye
Nge ndabona umuntu asesenguye neza ibi bigaragaza ko ingendo zafunguwe mu gihugu hose kuko uwava mu ntara wese yagera Kigali byoroshye kimwe n’uko uwava Kigali kujya mu ntara biroroshye.Igikwiye nugukomeza gukaza ingamba zo kwirinda.
Bakangurire kwamuganga kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko barakishyuza muntoki
Yewe ibi biratuma abantu bo mu ntara bagaruka mu mujyi. Ntaho bitaniye no gufungura hose! Ahubwo ni ugukaza ingamba zo kwirinda kwegerana no gukora mu maso. Udupfukamunwa two ni ngombwa cyane
Ubwo nibafungure ingendo kuko nta cyapa Kiri ku gahanga kuvuye ku ruyenzi vg ahandi
Ni byiza dushimiye cyane abayobozi barebye bagasanga hari abantu benshi bakorera kigali bataha nyamata,nyagasambu,ruyenzi mwakoze cyane,ariko twebwe abakora kigali dutaha shyorongi mwatwibagiwe,imodoka mwaduhaye ntirenga kanyinya kandi shyorongi niho hatuye abantu benshi,natwe mwadufasha imodoka ikajya iva kigali ikagera shyorongi.
Nabazaga niba ikinyabiziga cya moto itari izi zisanzwe zitwara abagenzi cg zikorera imizigo kuba nyirayo uyifite yaheka(soit uwo bashakanye)mu buryo bwo kwideplaca ajya mu kazi no kumukurayo ntabwo byakwemerwa ko n’ubundi abo bantu baba babana mu nzu n’ubundi ubwirinzi ari bumwe?Murakoze.
Ujye witwaza na certificate of marriage uyereke police ntacyo bazagutwara