Ingendo Kigali-Nyagasambu-Ruyenzi-Nyamata ziremewe - RURA
Nubwo amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 avuga ko nta ngendo zemewe hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara, uduce tumwe twa Rwamagana na Bugesera mu Burasirazuba, ndetse na Kamonyi mu Majyepfo twashyizwe muri Kigali mu bijyanye n’ingendo.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yatangarije Kigali Today ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko hari abakozi benshi bakorera muri Kigali bagataha mu nkengero zayo.
Yagize ati “Uvuye i Rwamagana turabara ko guhera i Nyagasambu ari muri Kigali, uvuye mu Bugesera umujyi wa Nyamata na wo turawubarira muri Kigali, uvuye mu Majyepfo hariya ku Ruyenzi na ho turahabarira muri Kigali”.
Umuyobozi wa RURA avuga ko iki cyemezo bagifatiye mu nama bakoranye n’inzego zitandukanye zirimo abashinzwe umutekano, akaba ngo nta kindi yavuga kirenze icyo kubasaba gukumirira abinjira muri Kigali hirya y’utwo duce.
Mu bindi byemezo RURA yaraye ifashe mbere yo koroshya gahunda ya ‘guma mu rugo’ no gutangira imirimo kuri uyu wa mbere, hari icyemezo cyo kugabanya ibiciro bya lisansi kuva kuri 1088 frw kugera 965 frw, mazutu kuva kuri 1073 frw kugera kuri 925 frw.
RURA yahise izamura igiciro cy’ingendo hagati mu Mujyi wa Kigali kuva ku mafaranga 22 frw kugera ku mafaranga 31.8 kuri buri kilometero imwe, ku buryo ahantu hagendwaga ku mafaranga 216 frw ubu yageze ku mafaranga 313.
RURA kandi yazamuye igiciro cy’ingendo mu ntara kuva ku mafaranga 21 ku kilometero kugera ku mafaranga 30.8 ku kilometero kimwe.
Ku rundi ruhande, abatwara abagenzi nk’uko babisabwa kandi babyemera, bagomba gutwara abantu bake bashoboka mu modoka mu rwego rwo kwirinda kwegerana.
Umuyobozi ushinzwe iby’ingendo mu kigo ‘Jali Transport’ cyitwaga RFTC, Bazirasa Didace, yagize ati “Coaster yatwaraga abantu 29 iratwara abantu 15 kugira ngo twubahirize intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi”.
Ati “Iyi ntera ni yo buri muntu wese ujya ku murongo agomba gusiga hagati ye n’undi, kandi buri wese agomba kuba afite agapfukamunwa”.
Amabwiriza ya Guverinoma akomeza asaba abantu ko ahabera ibikorwa rusange hose abantu bagomba kuhinjira babanje gukaraba intoki, kandi bakitabira kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda gukoranaho cyangwa guhererekanya amafaranga mu ntoki.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse none icyemezo cya cabinet Cyarahindutse Ese ibyemezo ni sentimental aribyo nibarekure bose kuko ntayubahirizwa ry’ibyemezo by’inama ya ba ministers ribaye Kuko nta exception yigeze ibamo. Ese umuntu Utuye muri Rulindo munkengero za Kigali we ntakora I Kigali. Usibye naho Gicumbi, Muhanga, Rwamagana mu mugi ni benshi bakora bataha. Ibyiza dukurikize inama duhabwa n’inzego nta mafranga mutima
Ingendo zafunguwe mu Ntara kuko birumvikana ko uvuye i Kgli wagera aho ushaka hose mu Ntara.Kimwe nuvuye mu Ntara kugera i Kgli ubwo ntibikiri ikibazo.
Mana we niwowe wo kudutabara naho ubundi Covid 19 iratugira nk’abanya merika cg Abatariyani!!
Leta nayo ariko nirebe kure rwose ireberere abaturage ikumire naho ubundi urujya nuruza mu ntara na Kigali ntibikiri Problème.
Buriya se ko ko barahana interaction ya metero cute numubyigano uri Ku mabisi ko udafite imbaraga atabasha kwinjira. Ikindi umuntu arahagarara amasaha mkane imodoka imunyuraho yujuje biragagara go bus zimwe zidakora. Ese RURA yashyiriweho kureberera inyungu zabacuruzi. Yarebye nuwo muturage umaze hafi amezi abiri adakora ayo mafaranga bongereye abacuruzi umuturage we azayakurahe ago ibiciro visa nibyikubye kabiri. Yewe nzaba ndora ni umwana wumunyarwanda.
Nabazaga abatuye i Shyorongi dukorera i Kigali. Jye ndi executive secretard wa APARWA
Hanyuma Shyorongi
Hanyuma Shyorongi
Hanyuma Shyorongi
Abantu dutuye Rutonde muri Shyorongi Rulindo RURA yadutekerezaho rwose kuko abantu tuhatuye dukorera Kigali akaba ariho duhahira kuko nta soko rihari,none imodoka ntizekerewe kurenga Nyarugenge mugihe igice cya Rulindo aricyo gituwe cyane kdi ligne Nyabugogo-Giti cyinyoni -Nzove-Rutonde isanzwe ihari rwose. Murakoze
Mwiriwe neza, none se ko ntagiciro mwadutangarije nyamata kigali
Nabandi nibabareke biyizire kuko hari abagumye Kigali bakorera mu ntara .Ibi ndabona biza kuba bibi kuko hari imodoka ziva my ntara zigahagarara Ruyenzi ubwo tayali bahita bafata iya Nyabugogo aho waba uva hose.waba uva Nyaruguru cg za Butare.Ibi nta bwo byubahirije amabwiriza
Nabandi nibabareke biyizire kuko hari abagumye Kigali bakorera mu ntara .Ibi ndabona biza kuba bibi kuko hari imodoka ziva my ntara zigahagarara Ruyenzi ubwo tayali bahita bafata iya Nyabugogo aho waba uva hose.waba uva Nyaruguru cg za Butare.Ibi nta bwo byubahirije amabwiriza
Banyarwanda rwose corona iracyahari ntitwirare kugeza Aho dukora ingendo zitateguwe ngo nuko Hari abagiye mukazi.Mureke tube murwenya dukomeze kwirinda.Erega ubuzima nubwawe ninawe ukwiye kubwitaho kuko ntawe uhimana nawe.