Ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali n’izijya i Rusizi zongeye gusubukurwa
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zemerewe gukora.
Iyi nama kandi yemeje ko ingendo zikorwa hifashishijwe imodoka rusange zitwara abantu ziva n’izijya mu Karere ka Rusizi zisubukuwe nyuma y’uko izo ngendo zari zemerewe imbere gusa muri Rusizi.
Nyuma y’igihe abanyonzi batwara abantu ku magare badakora, inama y’abaminisitiri yanzuye ko abatwara amagare mu buryo bw’ubucuruzi bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bakoreramo, ariko bubahiriza gahunda bahabwa n’inzego z’ubuzima.
Abatwara amagare ariko basabwe gukoresha ingofero zabugenewe (Casque) mu rwego rwo kurinda umutekano w’abagenzi na bo ubwabo ingaruka zaturuka ku mpanuka.
Mu rwego rwo gukomeza koroshya ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kandi, inama y’abaminisitiri yongeye kuzamura isaha yo kuba abantu bageze mu ngo zabo igera saa yine za nijoro ivuye kuri saa tatu.
Amabwiriza mashya arahita atangira gushyirwa mu bikorwa ndetse n’atavuguruwe akomeze kubahirizwa mu gihe Abanyarwanda basabwa gukomeza ingamba zisanzwe zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, izi ngamba zashyizweho zikaba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubugenzuzi.
Kanda HANO usome imyanzuro yose y’iyi nama y’Abaminisitiri.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda abantu 5 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 312
- Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye
- Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto
- AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi
- Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe yahitanywe na Covid-19
- Hari abatorohewe no kugera mu rugo saa kumi n’ebyiri, abakora ingendo za ngombwa barafashwa
- Dore Serivisi z’ingenzi zemerewe gukomeza mu gihe cy’ingamba zo kwirinda Covid-19
- Mu Rwanda abantu 2 bishwe na COVID-19, habonetse abarwayi bashya 289
- Bishimiye ko abana bato basubiye ku ishuri, biyemeza kubafasha kwirinda COVID-19
- Abasubijwe muri Guma mu Rugo barasabwa gutinya COVID-19 kurusha uko batinya inzara
- Gukora Siporo muri Kigali utarenze Umudugudu wawe biremewe
- Abatunguwe na Guma mu Rugo i Kigali barafashwa gukora ingendo ku munsi wa mbere
- Umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 uragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
- Mu Rwanda abantu 4 bishwe na COVID-19, habonetse abarwayi bashya 227
- Kigali: Abantu 12% banduye Covid-19 (ubushakashatsi)
- Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo (Inama y’Abaminisitiri)
- Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku kurwanya COVID-19
- Covid-19 iratwegereye cyane, tubyibazeho neza itatwegera kurushaho - Minisitiri Busingye
- Kigali: Polisi yafatiye abantu 13 mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
- Mu Rwanda abantu 182 babasanzemo COVID-19, abapfuye ni babiri
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyuma yo gufungurira imodoka zitwara abagenzi, ibiciro bihagaze gute kuva Rusizi ujya i Kigali
Muraho nukuri nyuma yigihe kinini amagare afunze nyuma mukaba muyadufunguriye biratunejeje cyane kand natwe tuzaharanira kwirinda icyicyorezo cya covid_19 murakoze iman ibahe umugisha.