Ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali n’izijya i Rusizi zongeye gusubukurwa

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zemerewe gukora.

Iyi nama kandi yemeje ko ingendo zikorwa hifashishijwe imodoka rusange zitwara abantu ziva n’izijya mu Karere ka Rusizi zisubukuwe nyuma y’uko izo ngendo zari zemerewe imbere gusa muri Rusizi.

Nyuma y’igihe abanyonzi batwara abantu ku magare badakora, inama y’abaminisitiri yanzuye ko abatwara amagare mu buryo bw’ubucuruzi bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bakoreramo, ariko bubahiriza gahunda bahabwa n’inzego z’ubuzima.

Abatwara amagare ariko basabwe gukoresha ingofero zabugenewe (Casque) mu rwego rwo kurinda umutekano w’abagenzi na bo ubwabo ingaruka zaturuka ku mpanuka.

Mu rwego rwo gukomeza koroshya ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kandi, inama y’abaminisitiri yongeye kuzamura isaha yo kuba abantu bageze mu ngo zabo igera saa yine za nijoro ivuye kuri saa tatu.

Amabwiriza mashya arahita atangira gushyirwa mu bikorwa ndetse n’atavuguruwe akomeze kubahirizwa mu gihe Abanyarwanda basabwa gukomeza ingamba zisanzwe zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, izi ngamba zashyizweho zikaba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubugenzuzi.

Kanda HANO usome imyanzuro yose y’iyi nama y’Abaminisitiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyuma yo gufungurira imodoka zitwara abagenzi, ibiciro bihagaze gute kuva Rusizi ujya i Kigali

Dieudonné yanditse ku itariki ya: 26-09-2020  →  Musubize

Muraho nukuri nyuma yigihe kinini amagare afunze nyuma mukaba muyadufunguriye biratunejeje cyane kand natwe tuzaharanira kwirinda icyicyorezo cya covid_19 murakoze iman ibahe umugisha.

Amazina ni bizimana jeanpierre yanditse ku itariki ya: 26-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka