Ingendo zasubukuwe: Hari abataherukaga mu ngo bishimiye gusubirayo

Nyuma y’amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri avuga ko ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali zisubukuwe kuri uyu wa 03 Kamena 2020, bamwe mu bari barahejejwe i Kigali na Covid-19 bishimiye gusubira mu ngo zabo.

Bafite amatsiko yo kureba uko ibyo basize mu ngo bimeze
Bafite amatsiko yo kureba uko ibyo basize mu ngo bimeze

Gusa bamwe mu baturage bari baraje i Kigali ku mpamvu zitandukanye bagaragaza impungenge batewe no kumara amezi arenga abiri batazi uburyo abo bashakanye, abana, amatungo n’ibintu bimerewe kugeza ubu.

Umubyeyi wavuye i Nyabikenke mu Karere ka Muhanga (yanze kwivuga amazina), avuga ko yasigiye umugabo we umwana muto n’amatungo ajya mu Bugesera kwivuza(azi ko azahamara iminsi ibiri), none ngo ntabwo azi aho ari buhere ashyira ibintu mu buryo.

Ati "Ni ikibazo kuko umwana ni jye wamumeseraga nkamugaburira, umugabo byaramugoye kugira ngo ajye yita ku matungo no ku mwana, bimwe ntabwo yari asanzwe azi uko bikorwa".

Uwitwa Mukeshimana wavuye i Gitwe mu Karere ka Ruhango, we akomeza avuga ko yaje i Kigali mu Gatsata gusura abana be, araye ari busubire iwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 amugumisha mu mujyi.

Yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wemeye ko abaturage bongera kugenderana no gusubira mu byabo, by’umwihariko we akavuga ko urugo yari yararusizemo ihene n’inka byonyine, nta muntu wo kubyitaho.

Ati "Mu rugo nasizeyo amatungo, ihene n’inka, sinzi ko bikibaho, umuturanyi yambwiye ko aho nzazira nzabisanga ariko niba ibyo ambwira ari ukuri simbizi!".

Ku rundi ruhande ariko, abo amabwiriza yo kuguma mu rugo yasanze bagiye gusura inshuti zabo, bashobora kuba barahise bagumana aho (nk’umugore n’umugabo).

Uwitwa Claudine (nta rindi zina yemeye kutubwira) avuga ko yiga mu rwunge rw’amashuri rwa Nemba mu Karere ka Gakenke, ariko ubwo Minisiteri y’Uburezi yacyuraga abanyeshuri, we ntabwo yigeze ava ku ishuri ngo atahe iwabo i Masaka muri Kicukiro.

Claudine yabwiye Kigali Today ko yahise ajya kwibera kwa mubyara wa se utuye aho muri Gakenke, aho yabanaga n’umukobwa waje gusura inshuti ye muri urwo rugo avuye mu Karere ka Ngoma.

Claudine wari mu nzira na we yerekeza iwabo, agira ati "Baragumanye nyine, urumva se yari kubigenza ate?"

Isubukurwa ry’ingendo kuri uyu wa Gatatu kandi hari abavuga ko ribahaye uburyo bwo guhindura ubuzima, kuko hari abavuga ko bagiye kongera gutura mu cyaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka