Ingendo muri Karongi ntizigomba kurenza saa moya

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 31 Gicurasi 2021, yemeje ko mu Karere ka Karongi ingendo zemewe kuva saa kumi za mu gitondo kugera saa moya z’umugoroba, mu gihe ahandi ingendo zemewe kugera saa yine z’ijoro.

Uyu ni umwanzuro uje ukurikira uwari warafashwe mbere, aho Umurenge wa Bwishyura wari warashyizwe muri Guma mu rugo kuva ku itariki ya 6 Gicurasi 2021, bitewe n’ubwandu bwa Covid-19 bwari bwazamutse cyane.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ni yo yatangaje ko imirenge irindwi yo mu Ntara y’Amajyepfo yari muri Guma mu rugo irayikurwamo kuko ubwandu bushya bwahagabanutse naho ibiri yo muri Gicumbi na Karongi ishyirwa muri Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19.

Itangazo rya Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ryari ryasohotse ku itariki ya 5 Gicurasi 2021, rivuga ko imirenge ya Rwamiko muri Gicumbi n’uwa Bwishyura wo muri Karongi yashyizwe muri Guma mu rugo kubera ubwandu bushya bwari bukomeje kuhagaragara.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza, abaturage na bo bagakomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’iyo mirenge n’uduce bituranye byari bibujijwe, keretse impamvu zihutirwa zirimo nko kwivuza. Abakozi ba leta bahatuye basabwe gukorera mu rugo, amashuri yo yakomeje gukora ariko imodoka zahanyuraga zijya mu tundi turere ntizari zemewe
kuhahagarara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka