Ingendo kuri Moto muri Kigali zigiye kujya zishyurwa hakoreshejwe mubazi

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko kuva tariki ya 15 Kanama 2020, ingendo kuri Moto mu Mujyi wa Kigali zizajya zishyurwa hakoreshejwe mubazi, urugendo ruto rukazajya rwishyurwa amafaranga y’u Rwanda Magana atatu (300Frw).

Mubazi izajya ifasha umugenzi n'umumotari kwishyurana nta guciririkanya
Mubazi izajya ifasha umugenzi n’umumotari kwishyurana nta guciririkanya

Mu itangazo RURA yacishije kuri Twitter kuri uyu wa 05 Kanama 2020, yavuze ko umuntu uteze moto, ku birometero bibiri bya mbere azajya yishyura amafaranga 300, naho kuri buri kirometero kizajya cyiyongeraho umugenzi akazajya yishyura amafaranga 133.

Nyuma y’Umujyi wa Kigali, ubwo buryo bwo kwishyuza hifashishijwe ikoranabuhanga rya mubazi ngo buzakomereza mu Ntara zitandukanye z’igihugu.

Gukoresha mubazi mu ngendo kuri moto ngo byari byaragiye bidindira kubera ko zitari zihagije, ariko ubu itariki yatanzwe ngo izubahirizwa kuko mubazi zabonetse, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema.

Agira ati “Ubu ibisabwa byose kugira ngo iyo gahunda yubahirizwe birahari, icyagiye kiyitinza ni ukugira ngo haboneke mubazi zihagije mu gihugu ku buryo abamotari bose bazibona. Uyu munsi hano mu Mujyi wa Kigali abamotari barenga 19,000 bafite izo mubazi ndetse n’abasigaye bazaba bazambaye hagati y’uyu munsi n’itariki 15 Kanama 2020, kuko zihari mu gihugu”.

Ku bamotari bavuga ko iyo mubazi ihenze, ngo bashyiriweho uburyo bwo kuyishyura mu gihe kirekire bityo ntibavunike.

Ati “Abavuga ko izo mubazi zihenze ndumva atari ko bimeze, ziri ku giciro gihwanye n’imiterere yazo n’ikoranabuhanga zifite. Ikindi kugira ngo umumotari yoroherwe kuyishyura, arayihabwa hanyuma akazagenda ayishyura buhoro buhoro mu gihe cy’imyaka ibiri, ntabwo rero ibyo byaba inzitizi mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda”.

Nubwo igiciro cy’iyo mubazi kitatangajwe, ngo buri mumotari izajya imukata 10.5% by’amafaranga yakoreye buri munsi kugira ngo ayishyure muri cya gihe cy’imyaka ibiri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko iryo koranabuhanga ari ingirakamaro kuko rizafasha no mu gukumira ibyaha bimwe na bimwe.

Ati “Izo mubazi zizafasha mu rwego rwo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu kuko zizoroshya uburyo bwo kumenya niba umugenzi agize ikibazo cyangwa utwaye moto hari ikibazo ateje. Bishobora kuba ari nko guhungabanya umutekano, bizahita byoroha kumenya iyo moto bityo ikibazo cyabaye gikurikiranwe byihuse”.

Arongera ati “Mu rwego rwo kubahiriza ayo mabwiriza, ndasaba abamotari kutaza mu muhanda badafite izo mubazi, cyane ko bahuguriwe ibyazo mu nama zitandukanye zabaye. Ziriya tariki zavuzwe rero zikwiye kugera buri mumotari yujuje ibyo asabwa”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko ubwo buryo bwo gukoresha mubazi buzafasha abamotari kwiteza imbere kuko bazagirirwa icyizere.

Ati “Ubwo buryo ni bwiza ku bamotari bagizwe ahanini n’urubyiruko rukeneye kwiyubaka kuko mubazi zigaragaza imikorere yabo bityo na banki zikaba zabagirira icyizere. Ibyo bivuze ko uko binjiza ari byo banki zigenderaho bityo bikoroha kubaha inguzanyo bakiteza imbere”.

Mu mujyi wa Kigali habarirwa abamotari bagera ku 26.000, bose bakaba basabwa kubahiriza iyo gahunda kuko izanabafasha kwirinda no kurinda abagenzi Covid-19, bakarushaho gutanga serivisi nziza ku babagana, cyane ko banakorera mu Mujyi mwiza usukuye.

Ibitekerezo   ( 3 )

Nshimiye reta idahwema gushaka icyatuma tax Moto itabamo akajagari.abatagira abadakora neza umwuga wacu nabadusebya bazagabanuka! Gusa mubazi twahawe uburyo bw’uburinzi bwayo nibunozwe,naho ubundi yibwe biragoye kuyishyura.
Thanks

Fulgence yanditse ku itariki ya: 6-08-2020  →  Musubize

Nshigikiye igitekerezo cyo gukora application yakoreshwa muri smart phone kuko iriya mubazi isa nihenze cyane ndetse bigasa nkaho harimo ubucuruzi ninyungu zabamwe aho kureba inyungu za rubanda nko muri KENYA hari appication ya UBER bakoresha bashaka taxi voiture ikagusanga aho uri ikakujyana aho ushaka ukoresheje phone kandi nabonye bihendutse cyane

cyamatare yanditse ku itariki ya: 6-08-2020  →  Musubize

Ariko iyo bakoresha App bakigurira smartphone byari kubafasha kandi bikagurwa make naho ubundi bizaba nkabyabindi bya Taxi voiture...za mubazi zitakoraga babahaye izikora nazo abagenzi barazanga kuko kuri 5 km byari bihenze cyane pe wasanga uriha 5-7 kuri meme distance.

John yanditse ku itariki ya: 5-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka