Ingendo: Iby’ingenzi wamenya ku ngamba nshya zo gukumira icyorezo cya COVID-19

Nubwo myinshi mu mirimo yemerewe kongera gutangira, ibi ntibisobanuye ko icyorezo cya Covid-19 cyacitse mu gihugu. Abantu bagomba gukomeza ibikorwa bibinjiriza inyungu, ariko bakibuka gukomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza anyuranye yo kwirinda.

Mu modoka abantu bagomba kuba bambaye udupfukamunwa
Mu modoka abantu bagomba kuba bambaye udupfukamunwa

Mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, imodoka rusange zemerewe gukora hubahirizwa amabwiriza y’isuku, arimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no guhana intera ikwiye hagati y’abagenzi. Abashoferi ba za bisi, basabwe kugenzura niba buri mugenzi winjiye mu modoka yambaye agapfukamunwa.

Abatanga serivizi zo gutwara abantu basabwa kwerekana ku buryo bugaragara, hakoreshejwe ibimenyetso, intebe abagenzi bemerewe kwicaraho mu modoka, bakicara bahana intera hagati yabo. Abagenzi bose kandi basabwe gukurikiza amabwiriza mashya.

Nubwo hari umubare w’abifashishaga moto mu ngendo zabo za buri munsi, kuri ubu moto ntizemerewe gutwara abagenzi. Icyakora moto zifashishwa mu gutwara ibicuruzwa babigemurira abaguzi, zizakomeza gukora.

PhoAbagenzi bose mu modoka bagomba kwambara udupfukamunwa kandi bagahana intera hagati yabo
PhoAbagenzi bose mu modoka bagomba kwambara udupfukamunwa kandi bagahana intera hagati yabo

Ingendo, haba mu modoka za rusange cyangwa iz’abantu kugiti cyabo, hagati y’intara zitandukanye cyangwa se hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali ntizemewe. Umuntu yemerewe gusa gukora ingendo hagati mu Ntara aherereyemo, kandi iri bwiriza rikubahirizwa kuri buri wese.

Ingendo kuva saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo ntizemewe keretse ku bafite uruhushya. Abakozi, basabwa kujya barangiza imirimo yabo, bakagera mu rugo mbere y’iyo saha.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka, yasobanuye ko ibi bizarinda abantu guhura ari benshi nyuma y’amasaha y’akazi nk’uko byari bimenyerewe, cyane ko utubari benshi bahuriragamo dufunze.

Aya mabwiriza agamije gukomeza ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, kandi buri muturage wese asabwa kuyubahiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka