Ingabo zidasanzwe za "Special forces" zitegerejwe ku mupaka wa Kabuhanga aka kanya
Abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda bategereje ku mupaka wa Kabuhanga, ingabo z’igihugu ziri mu mutwe udasanzwe wa "Special force" ziri butahuke zivuye muri Congo aho zari mu bikorwa byo guhashya FDLR.
Uyu mutwe wari umaze amezi agera kuri arindwi zifatanya n’iza Congo mu kugarura amahoro mu duce twari twaribasiwe na FDLR, ugomba kugaruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/09/2012.
Abasirikari bakuru mu gisirikare cy’u Rwanda n’abanyamakuru nibo bategereje kwakira izi ngabo ziza guhita zerekeza i Kigali, mu gihe iza Congo bari bafatanyije zikomereza i Goma.
Tubizeje gukomeza kubakurikiranira aya makuru.
Kigalitoday
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|