Ingabo za Nigeria zirashima uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro

Itsinda rigizwe n’Ingabo zo ku rwego rwa Ofisiye, ziturutse mu ishuri ryitwa Martin Luther Agwai International Leadership and Peacekeeping Centre (MLAILPKC), ziri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije kwigira ku Rwanda uko bategura aboherezwa mu butumwa bw’amahoro.

Ingabo za Nigeria zirashima uruhare rw'u Rwanda mu kubungabunga amahoro
Ingabo za Nigeria zirashima uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro

Ubwo iryo tsinda ryasuraga Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, ryatambagijwe icyo kigo ryerekwa imikorere yacyo, hakorwa ibiganiro nyunguranabitekerezo hagati y’ubuyobozi bwa MLAILPKC na RPA.

Maj Gen Ademola Taiwa Adedoja ukuriye iryo tsinda, yagarutse ku mikoranire y’u Rwanda na Nigeria mu gutanga ubumenyi burebana n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, avuga ko kuba ibihugu byombi bihuriye ku bigo bihugura abajya mu butumwa bw’amahiro, biri mu mpamvu zo gusurana mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire.

Ati "U Rwanda nk’Igihugu gisangiye na Nigeria umwuga wo gutanga amasomo arebana n’ubutumwa bwo kurinda amahoro (Peacekeeping), twabasuye tugamije kureba imikorere y’ikigo cy’igihugu cy’amahoro cy’u Rwanda, tunyurwa n’uburyo amahugurwa yo kubungabunga amahoro ategurwa. Twasanze gusangira ubwo bumenyi ari kimwe mu bizafasha iterambere ry’amashuri y’ibihugu byombi, dore ko ibyo dukora tubihuje".

Maj Gen Ademola Taiwa Adedoja yasinye mu gitabo cy'abashyitsi
Maj Gen Ademola Taiwa Adedoja yasinye mu gitabo cy’abashyitsi

Ni uruzinduko rwitezweho gufasha ibigo byombi mu guhanahana ubumenyi, bufasha iterambere ry’ibyo bigo no kurebera hamwe imbogamizi bahura nazo hagamijwe gushaka ibisubizo, nk’uko Col (Rtd) Jill Rutaremara, umuyobozi wa RPA yabitangarije Kigali Today nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abagize iryo tsinda.

Ati "Uruzinduko nk’uru rufasha ibigo byombi kunoza imikoranire, nk’abantu duhuje umwuga umwe wo kuba dufite Ikigo cy’igihugu cy’Amahoro. Bifasha bamwe kwigira ku bandi, ahari imbogamizi zigakemuka dore ko hari n’imiryango duhuriramo ijyanye no kubungabunga amahoro".

Mbere y’urwo ruzinduko iryo tsinda ryaturutse muri Nigeria ryagiriye muri RPA, ryabanje gusura Ishuri rya Rwanda Military Academy Gako, risobanurirwa imikorere y’iryo shuri mu rwego rwo kureba ibyo bongera mu ishuri ry’Aba Ofisiye ry’icyo gihugu.

U Rwanda na Nigeria kandi ni ibihugu bihurira mu miryango itandukanye, irebana no kubungabunga amahoro ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw’Isi, irimo African Peace Support Trainers Association (APSTA) na International Association of Peacekeeping Training Centers (IAPTC).

Col (Rtd) Jill Rutaremara yatanze impano ku itsinda ry'abasirikare baturutse muri Nigeria
Col (Rtd) Jill Rutaremara yatanze impano ku itsinda ry’abasirikare baturutse muri Nigeria
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka