Ingabo z’u Rwanda ziteguye gufasha Congo mu gihe yabishaka-Brig Gen Rwivanga

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye Urubyiruko ruba mu mahanga ko Leta ya Congo Kinshasa iramutse ibyifuza, RDF yakwihutira kuyifasha kugarukana umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Urwo rubyiruko rw’abasore n’inkumi bagera kuri 65, rwaturutse mu bihugu byo ku migabane itandukanye igize Isi, rukaba ruzamara ibyumweru bibiri mu Rwanda rusura ibikorwa bigaragaza ubutwari bw’Inkotanyi mu kubohora u Rwanda.

Umwe muri bo yabajije Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Rwivanga ubwo yabakiraga muri Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2023, impamvu Ingabo z’u Rwanda zijya gutabara ibihugu bya kure nyamara hari umuturanyi warwo (DRC) ufite ibibazo.

Uwo musore yagize ati "Turi mu Karere karangwamo umutekano muke, navuga nka Congo duturanye imaze imyaka myinshi mu bibazo, ni gute dushyira imbaraga mu kujya gufasha ibihugu biri kure mu gihe umuturanyi wacu turebana ay’ingwe, niba nabivuga ntyo!"

Mu kumusubiza, Brig Gen Rwivanga yagize ati "Babidusabye twabikora ako kanya, hari n’igihe twabikoze, hari ibikorwa(operations) twakoranye na bo byinshi cyane kugirango dukemure ikibazo cya FDLR n’indi mitwe ikorera muri Kivu ya ruguru n’iy’epfo."

Ati "Ni ibintu dushobora gukora baduhaye ayo mahirwe! Ikibazo, ese bafite ubwo bushake! Ni byo tutazi! N’abandi bagiyeyo ndabona bisa n’ibitarimo kugenda neza, ubushake bwa politiki ni ingenzi, iyo banze ko mubafasha, ni uko nyine barirwariza, (ariko)twebwe turi tayari".

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda atanga urugero rw’Igihugu cya Mozambique cyitabaje RDF, mu minsi mike ibice bya Palma na Mucimboa Da Praia ngo byahise bigarukamo amahoro.

Ati "Ubwo se urumva hariya(mu burasirazuba bwa Congo) hatunanira kandi ari mu irembo, umm!"

Brig Gen Rwivanga yaberetse ibikorwa Igisirikare cy’u Rwanda kimaze kugeraho nyuma yo gushingwa mu mwaka wa 2002, birimo kuba hari Ingabo z’u Rwanda zigera ku 6000 zihora zisimburana mu bihugu bya Mozambique, Sudan(Darfur), Repubulika ya Santarafurika na Sudani y’Epfo.

RDF yanagaragaje ibyo ikorera abaturage bigamije guteza imbere imibereho myiza mu bihugu ikoreramo, bijyanye no kubakira abatishoboye, kubaka amashuri, imihanda n’ibiraro(amateme), gutanga amazi meza n’amashanyarazi, ndetse no kuvura abantu hamwe no kubaha umuganda mu buhinzi.

Urubyiruko rwasuye muri Minisiteri y’Ingabo rubanje mu Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri ku Nteko Ishinga Amategeko, aho ruvuga ko rwakuye amakuru ruzajya gusakaza nk’imwe mu ngamba zo kurwanya abapfobya Jenoside.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwabasabye gutanga umusanzu w’ubumenyi bafite wafasha gukomeza kubaka igisirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka