Ingabo z’u Rwanda zigiye kujya ziga ururimi rw’Igifaransa

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangije ku mugaragaro iyigishwa ry’ururimi rw’Igifaransa ku Ngabo z’u Rwanda, zirimo kwitegura kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

Ni umuhango wabereye mu ishuri rya Gisirikare rya Gako, kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, aho Ingabo z’u Rwanda zitegura kujya mu butumwa bw’amahoro hanze y’Igihugu, zatangiye guhugurwa ku bumenyi bw’ibanze ku isomo ry’Igifaransa, ngo babashe koroshya itumanaho hagati y’abo ndetse n’abaturage b’ibihugu bajya gukoreramo ubutumwa.

Mushikiwabo yatangaje ko kuba u Rwanda ari igihugu cya kane ku isi mu gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu biguhu byibasiwe n’intambara, ngo ni ngombwa kumenya urwo rurimi rukoreshwa henshi muri ibyo bihugu, bikazafasha mu kugarura amahoro no gushyikirana n’abaturage babyo.

Yagize ati “Ibihugu byinshi u Rwanda rujya gutabaramo, Ingabo zarwo zikorana n’abaturage, kujya rero gutabara abantu bisaba ko muvuga ururimi rumwe. Ni akazi dusanzwe dukora nk’Umuryango Francophonie, gufasha Ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi, kubigisha ururimi rw’Igifaransa.”

Col Jean Chrisostome Ngendahimana, ushinzwe amahugurwa n’ibikorwa bya gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda, yashimye OIF yazanye iyo gahunda yo guhugura Ingabo z’u Rwanda, kuko ari musanzu babahaye mu kubafasha gukora akazi kabo.

Uru ni uruzinduko rwa mbere rw’akazi Umunyamabanga mukuru wa OIF akoreye mu gihugu cye cy’u Rwanda, kuva yashingwa iyo mirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbega impuhwe za Bihehe! Ubwo Abafaransa bataniye icengeza matwara yabo babeshya ngo namasomo yigifaransa.Mushyishoze mwantwari zacu mwe.

N/ Minani yanditse ku itariki ya: 19-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka