Ingabo z’u Rwanda zatanze ubuvuzi n’ibikoresho by’ishuri ku banya-Sudani y’Epfo
Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya mbere, iri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zatanze ubuvuzi bw’ibanze n’ibikoresho by’ishuri ku baturage bo muri Sudani y’epfo.

Ingabo z’u Rwanda zabitanze nyuma y’umuganda zakoze ku bufatanye n’abaturage baturiye Ishuri ribanza rya Kapuri, abayobozi baryo, abarimu hamwe n’abanyeshuri, tariki ya 28 Mutarama 2017. Hakozwe umuganda wo gusukura ishuri n’inkengero z’ikigo.
Muri uyu muganda, Ingabo z’u Rwanda zatanze n’ubuvuzi bw’ibanze ku baturage b’Akarere ka Luri mu Ntara ya Jubek.
Abaturage 121 bahawe ibinini bivura inzoka byatanzwe ku buntu, abandi bahabwa ibinini bya vitamin A, hatangwa n’amazi meza.
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa kandi batanze ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri, bigizwe n’amakaye 3000 n’amakaramu 1200, hatunganywa ikibuga cya volleyball banatanga imipira na fire by’umukino wa Volleyball.
Muri uyu muganda wakozwe hitegurwa itangira ry’amashuri rizaba tariki ya 1 Gashyantare 2017.


Umuyobozi w’ingabo za Batayo ya mbere ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, Lt Col John Ndengeyinka yashimiye abaturage n’abayobozi babo ubufatanye bagize bwo gutegurira hamwe igikorwa cy’umuganda.
Yahamagariye abaturiye ishuri rya Kapuri gukomeza kwita ku mutekano w’inyubako n’ibindi bikoresho by’iri shuri.
Mu izina ry’abaturage, Umuyobozi wabo, Sultan Saverio WANNI yashimiye ubuyobozi bwa UNMISS by’umwihariko ingabo z’u Rwanda kubera uruhare bagira mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Ishuri rya Kapuri.

Ishuri rya Kapuri ryubatswe n’Ingabo z’u Rwanda mu mwaka 2014, rimurikwa ku mugaragaro muri 2015.
Iryo shuri riherereye ku birometero 16 mu burengerazuba bw’icyicaro cy’ikigo cya Tomping cya UNMISS, mu Karere ka Luri, Intara ya Jubek muri Sudani y’Epfo.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|