Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zaganiriye ku ngamba zo kurwanya ibyuho ku mupaka

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zahuriye mu nama ya Kane igamije gusuzumira hamwe uko umutekano wifashe mu gushaka ibisubizo no kuziba ibyuho bigira ingaruka mu kubungabunga umutekano ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda.

Iyi nama yitwa Proximity Commanders, ihuza abayobozi b’Ingabo zirwanira ku butaka mu bice byegereye imipaka y’ibihugu byombi ikazamara iminsi itatu kuva tariki 20 kugeza ku ya 22 Werurwe 2025, aho iri kubera mu Mujyi wa Mbarara.

Intuma z’u Rwanda muri iyo nama ziyobowe na Brig Gen Pascal Muhizi usanzwe uyobora diviziyo ya Gatanu mu gihe ku ruhande rwa Uganda ziyobowe Maj Gen Paul Muhanguzi. Iyi nama kandi yitabiriwe n’Umukozi ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala, Colonel Emmanuel Ruzindana .

Muri iyo nama, izo ntumwa zombi zasuzumye intambwe imaze guterwa mu nama zabanjirije iyi mu gukemura ibibazo byambukiranya imipaka n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano muri iki gihe.

Baganiriye kandi ku ngamba zinyuranye zo guteza imbere uburyo bw’imikoranire ku mipaka y’ibihugu byombi no gukumira ibikorwa biahobora gukorwa n’abaturage byo kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Maj Gen Paul Muhanguzi yashimiye ubuyobozi Bwiza bw’Abakuru b’ibihugu byombi ndetse n’ubw’Ingabo z’u Rwanda na Uganda zombi mu gushyigikira izi nama.

Ati: "Turi hano kugira ngo dusuzume intambwe imaze guterwa mu gushyiraho uburyo Bwiza bw’imikoranire kugira ngo abaturage bacu batere imbere. Twishimiye ko hari intambwe igaragara imaze guterwa kuva uru rugendo rwatangira. Abayobozi b’Ingabo muri ibi bice byegereye imipaka bahora bavugana, cyane cyane ku bibazo bifitanye isano n’umutekano ku mipaka yacu, kandi twishimiye gukomeza guharanira kugera ku ntego z’Abagaba bakuru b’Ingabo zacu."

Brig Gen Pascal Muhizi, Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu muri RDF, akaba n’umuyobozi w’intumwa z’u Rwanda, yashimiye uburyo bakiriwe neza, anagaragaza uburyo inama ishize yabaga ku nshuro ya Gatatu, yatanze umusaruro ushimishije mu gukemura ibyaha n’ibindi bibazo byambukiranya umupaka.

Mbere y’uko inama itangira ku mugaragaro, izo ntumwa z’ibihugu byombi zasuye ibiro by’Akarere ka Ntungamo zakirwa n’abayobozi b’Uturere twa Ntungamo na Rukiga barimo Umuyobozi w’Akarere ka Ntungamo, Samuel Mucunguzi.

Uyu muyobozi yashimye iyi nama y’umutekano ihuriweho n’ibihugu byombi, avuga ko bayungukiramo byinshi mu gukemura ibibazo byambukiranya umupaka ndetse no guteza imbere ubufatanye bw’abaturage b’u Rwanda na Uganda mu bijyanye n’imibereho myiza n’ubukungu n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka