Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania ziyemeje ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibarizwa muri Diviziyo ya 5 n’Ingabo z’Igihugu cya Tanzania (TPDF), zo muri Brigade ya 202, zateraniye mu nama y’umutekano ya 11, igamije ubufatanye mu gukemura ibibazo birimo ibyaha byambukiranya imipaka.

Ingabo z'u Rwanda n'iza Tanzania ziyemeje ubufatanye mu kurwanya ibyaha byamukiranya imipaka
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania ziyemeje ubufatanye mu kurwanya ibyaha byamukiranya imipaka

Iyi nama yebereye mu Karere ka Karagwe, muri Tanzania, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024, mu bindi yaganiriwemo harimo no guteza imbere ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Inzego z’umutekano ku mpande zombi zahuriye muri iyi nama, zasuzumiye hamwe intambwe imaze guterwa mu kurwanya ibikorwa byambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano.

Haganiriwe kandi ku ngamba nshya zo gukemura ibibazo by’umutekano usanga bibangamiye abaturage b’ibihugu byombi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Hganiriwe ku bibazo byambukiranya imipaka usanga bibangamiye abaturage
Hganiriwe ku bibazo byambukiranya imipaka usanga bibangamiye abaturage

Ni inama kandi yashimangiriwemo akamaro ko gukomeza ubufatanye hagati ya Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Brigade ya 202 ya TPDF, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano cyane cyane mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa, Umuyobozi wa Burigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania, yagaragaje umusaruro w’ibyavuye mu nama z’umutekano zabanjirije iyo bahuriyemo, ku bw’ubuyobozi bw’Abakuru b’ibihugu byombi.

Yashimangiye ko hakenewe uburyo bwo gufasha abaturage b’ibihugu byombi kugira umutekano uhamye, kugira ngo bakore ubucuruzi bwabo mu bwisanzure kandi anasaba ko hajyaho ingamba zihamye kandi zihuriweho mu gukemura ibibazo byose by’umutekano bishobora kuvuka ku mupaka.

Ni inama ya 11 yahuje inzego z'umutekano z'u Rwanda n'iza Tanzania
Ni inama ya 11 yahuje inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Tanzania

Col Pascal Munyankindi, Umuyobozi w’agateganyo wa Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye byumwihariko Abakuru b’ibihugu byombi, Madamu Samia Suluhu Hassan na Paul Kagame, ndetse n’ubuyobozi bw’Ingabo z’ibihugu byombi, kuba barashyizeho uburyo abayobozi b’Ingabo bashobora guhura bakaganira ku bibazo by’umutekano.

Yashimye intambwe imaze guterwa yaturutse mu nama iheruka yabereye mu Rwanda muri Gicurasi 2024, cyane cyane mu gushakira hamwe ibisubizo ku gukumira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ku mipaka.

Muri iyo nama kandi habayemo n’umwanya wo gusura uduce tw’ingenzi ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania, cyane cyane mu Turere twa Kyerwa na Karagwe. Abaturage batuye muri utu Turere bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bashima cyane ubufatanye buri hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi.

Habayeho n'umwanya wo gusura uduce tw'ingenzi ku mupaka w'u Rwanda na Tanzania
Habayeho n’umwanya wo gusura uduce tw’ingenzi ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania

Fokasi Tunda Marico, utuye mu gace ka Kafunjo mu Karere ka Karagwe, yatanze ubuhamya bw’ibyo amaze kungukira mu bucuruzi bwambukiranya imipaka amazemo imyaka irenga 25, kandi akaba yishimira kubukora adakomwa mu nkokora kubera umutekano akesha inzego z’umutekano hagati y’u Rwanda na Tanzania.

Yagaragaje ko yishimiye ingamba z’umutekano zashyizweho, ziborohereza cyane cyane mu bucuruzi bwabo ndetse anashimangira ko nk’abaturage bishimira uburyo bakiranwa ikaze n’abasirikare b’u Rwanda ku mupaka.

Marico yasabye inzego z’umutekano hagati y’u Rwanda na Tanzania gukomeza ubu bufatanye mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo byose bishobora kuvuka ku mipaka ihuza ibihugu byombi, kugira ngo ibikorwa byabo byambukiranya imipaka nk’abacuruzi birusheho kwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka