Ingabo, Polisi n’abasiviri 20 basoje amahugurwa y’abarimu ba Politiki y’uburinganire

Ingabo, Polisi n’abasiviri 20 barimo n’umucungagereza baturuka mu bihugu bitandatu bya Afurika, bamaze iminsi 10 mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), bahugurirwa kuzahugura abandi muri gahunda ijyanye n’ihame ry’uburinganire, cyane cyane mu bihugu byugarijwe n’intambara.

Bishimiye ubumenyi bungukiye mu mahugurwa
Bishimiye ubumenyi bungukiye mu mahugurwa

Ni amahugurwa yiswe ‘Gender in Peace Support Operations Train the Trainer Course’, yatangiye ku itariki 20 Nzeri, akaba yasojwe ku ya 01 Ukwakira 2021, aho Abanyarwanda ari umunani muri 20 bayitabiriye.

Umuyobozi wa RPA, Col (Rtd) Jill Rutaremara, wasoje ayo mahugurwa ku mugaragaro, yashimiye Lata y’u Bwongereza yatanze inkunga y’amafaranga yose yakoreshehwe muri ayo mahugurwa, avuga ko n’ubwo arebana n’uburinganire ndetse n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi, afite n’intego yo gutanga ubumenyi no guhugura abazageza ubumenyi bujyanye n’ihame ry’uburinganire ku bandi.

Col Rutaremara yavuze ko hari icyizere gikomeye ku bumenyi abahuguwe batahanye, ati “Iminsi bamaze aha bagaragaje ko bungutse byinshi, aho mu ntego zayo abantu bagomba kugira ubwo bumenyi ariko bakagira n’ubundi bubagira abarimu, babishyiraga no mu bikorwa berekana uko bazajya bigisha. Aba rero babonye aya mahugurwa turagira ngo muri Afurika bamenyekane nk’abantu bashobora guhugura muri iki gikorwa”.

Abitabiriye amahugurwa babonye amasomo anyuranye ku buringanire
Abitabiriye amahugurwa babonye amasomo anyuranye ku buringanire

Arongera ati “Ni ukuvuga ngo aho bazajya bakenera Umunyarwanda ashobora kuva aha akagenda agatanga amahugurwa, Umunyakenya akagenda agatanga amahugurwa, ni ukubaka abantu bafite ubushobozi, si ukubyumva gusa ahubwo ubwo bumenyi bakaba bashobora kubugeza ku bandi. Icyo twishimiye ni uko havuyemo abantu bashobora guhugura abandi mu bintu by’ubwuzuzanye (Gender) cyangwa bakaba abajyanama muri byo”.

Col Rutaremara yavuze ko inyungu u Rwanda rukura muri aya mahugurwa, aho yemeza ko atuma ibyo u Rwanda rufite rubasha kubisangiza abandi, hakiyongeraho n’umubare munini w’Abanyarwanda bahabwa umwanya mu kuyitabira ibyo bigafasha igihugu kongera abahanga mu ngeri zinyuranye.

Ati “Impamvu aya mahugurwa bayazanye mu Rwanda, ni uko dufite ingero zifatika, amahugurwa ntabwo ari ukwiga mu ishuri gusa, bifasha n’abandi kugira icyo bigira ku mateka yacu, bakareba uburyo tuyasigasira, bareba n’amasomo twayavanyemo kugira ngo ibibi byayabayemo, cyane cyane ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi bitazongera kugaruka. Izindi nyungu, mwabonye ko abayitabiriye abenshi ari Abanyarwanda barimo aba Ofisiye muri RDF, muri RNP n’abasivile”.

Ayo mahugurwa yateguwe na RPA ku bufatanye n’ikigo cya British Peace Support Team, Africa (BPST-A, yashimishije cyane abayitabiriye, aho bemeza ko azabafasha gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga amahoro, bubakira ku bwuzuzanye bukwiye kuranga abantu, bakabana neza kandi badahuje ibitsina.

Cpt Alice Ayuma Indimuli wo mu ngabo za Kenya, yagize ati “Nungukiye byinshi muri aya mahugurwa bijyanye n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi, namenye uburyo bwinshi nakoresha nigisha abantu ku bijyanye na Gender, bizamfasha cyane mu kazi kanjye, cyane cyane mu duce dufite ibibazo binyuranye. Ngiye kubwira abantu ko Gender itareba abagore gusa nk’uko abantu bakunze kubyibeshyaho, ireba abantu bose”.

Cpt Alice Ayuma Indimuli wo mu ngabo za Kenya yavuze ko ayo mahugurwa amwunguye byinshi
Cpt Alice Ayuma Indimuli wo mu ngabo za Kenya yavuze ko ayo mahugurwa amwunguye byinshi

Rtd Major Martin Mpawenimana wahoze mu ngabo z’u Rwanda, avuga ko mu byo yungutse by’umwihariko ari uko abaye umwarimu wo kwigisha uburinganire bungana ku bagabo, ku bagore no ku bana.

Avuga kandi ko bungutse uburyo buzabafasha mu kwigisha abafite icyo kibazo aho ngo babonye ko abagore ari intumwa nziza yo kwifashisha mu gukemura ibibazo by’amakimbirane.

Ati “Guha uruhare abagore, bifasha cyane gukemura bimwe mu bibazo, kuko hari ibibazo bikemuka vuba kubera ko mu kubikemura hifashishijwe abantu bahuje, akaba ari we ushobora kumwegera akamwumva. Urugero nk’umugore wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kugira ngo uwo mugore cyangwa umukobwa umwegere, bisaba undi bahuje igitsina kuko babyumva kimwe kandi hari ibyo ashobora kumwereka, hari uburyo umugore ashobora kumukiza kurusha uko umugabo yabikora”.

Mu bandi bagize icyo bavuga kuri ayo mahugurwa, hari Dr Sally Wangamati wo mu gihugu cya Kenya, umwe mubarimu bari muri ayo mahugurwa, ubusanzwe akaba ari n’Umujyanama ku bijyanye n’ubwuzuzanye ndetse n’uburenganzira bwa muntu, aho yashimangiye ko abo bahuguwe bafitiwe icyizere mu kuziba icyuho cyagiye kigaragara mu bijyanye n’imyumvire ku bwuzuzanye.

Ashima cyane uburyo ayo mahugurwa yagenze, ati “Aya mahugurwa yagenze neza, abayitabiriye bitwaye neza kandi bagiye basangira imico inyuranye, bahuza indangagaciro z’ibihugu byabo.

Abagera kuri 11 muri bo bagiye bitabira ubutumwa bunyuranye bwo kugarura amahoro, muri aya mahugurwa asoje, abo bahawe umwanya wo gusangiza abandi ku bumenyi bafite bwagiye bubafasha gusoza neza ubutumwa boherejwemo, cyane cyane ubujyanye n’ubwuzuzanye bw’abadahuje ibitsina, umunsi rero aba bahuguwe boherejwe mu butumwa mu bihugu binyuranye bizaborohera kuko babibonyemo ubumenyi buhagije”.

Bahuguwe mu gihe cy'iminsi 10
Bahuguwe mu gihe cy’iminsi 10

Nk’uko aya mahugurwa yatewe inkunga na Leta y’u Bwongereza, Mr Adam Drury wari uhagarariye icyo gihugu, Unashinzwe Politiki n’imiyoborere muri Ambasade y’Abongereza, yishimiye uburyo ayo mahugurwa yagenze, ashimira RPA yayateguye, anashima uburyo u Rwanda rwateye intambwe muri Politiki y’ubwuzuzanye ku mugore n’umugabo.

Avuga ko ayo mahugurwa yatewe inkunga n’u Bwongereza hari icyo azafasha, mu guhugura abaturage mu bihugu binyuranye, ku bijyanye n’ubwuzuzanye.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’ibihugu bitandatu byo k’Umugabane wa Afurika, aribyo u Rwanda, Kenya, Zambiya, Nigeria, Ghana na Namibia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka