Ingabo, Polisi n’abasivile batangiye amahugurwa yo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Mu kigo cy’igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) giherereye mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa mbere tariki 21 Kamena 2021, hatangiye amahugurwa yo gukarishya ubumenyi mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu duce twibasiwe n’intambara.

Ni amahugurwa yitabiriwe n'abantu 25 bagizwe n'Ingabo, Police n'Abasivile
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abantu 25 bagizwe n’Ingabo, Police n’Abasivile

Ni amahugurwa azamara iminsi itanu, akaba yarateguwe na Rwanda Peace Academy (RPA), ku nkunga ya Leta y’u Buyapani, yitabirwa n’Abanyarwanda 25, barimo Abasirikare 7, Abapolisi 8 n’Abasivile 10 baturutse mu bigo binyuranye hirya no hino mu gihugu.

Col (Rtd) Jill Rutaremara, Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, afungura ayo mahugurwa ku mugaragaro, yavuze ko agamije gukaza ubumenyi mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu butumwa Abanyarwanda boherezwamo mu kubungabunga amahoro, baba Ingabo, Polisi n’Abasivile.

Agira ati “Ni ikosi igamije kongera ubumenyi bwo gukumira ihohoterwa mu butumwa bw’amahoro u Rwanda rwoherezwamo hirya no hino mu bihugu byugarijwe n’intambara, kuko byagaragaye ko habayo ihohoterwa, iryo hohoterwa icyo rikora cyane cyane kibi rihungabanya abantu, ariko iyo rirwanyijwe bituma aho mu butumwa hari abaturage babikuramo icyizere, isi yose ikabikuramo icyizere”.

Arongera ati “Ni ukuvuga ko aba bahugurwa baba bashinzwe kubikurikirana bakabirwanya, bagatanga raporo, ariko na bo ubwabo ntibabe baba ikibazo aho kuba igisubizo, kuko hari ubwo usanga abagiye mu butumwa na bo babaye ikibazo bakaba ari bo bagaragara muri ibyo ngibyo, nabyo bibaho. Aya mahugurwa areba abantu mu nzego zose, ni yo mpamvu harimo Ingabo, Polisi n’Abasivile, kugira ngo ibyo byose babyirinde babashe no kubirwanya”.

Col Jill Rutaremara yavuze ko mu byo biga, babanza kumenya ibyo byaha birimo ibyo gufata ku ngufu hakoreshejwe imbaraga, ibyo guhohotera hakoreshejwe amagambo atesha agaciro umuntu, avuga ko ibyo byaha bagomba kumva uburemere bwabyo, ingaruka zabyo ku baturage n’uburyo bwo kubikumira.

Abatangiye ayo mahugurwa, baremeza ko ubumenyi bayategerejemo biteguye kububyaza umusaruro bakumira ibyaha by’ihohoterwa byugarije by’umwihariko abagore n’abana, mu bihugu byugarijwe n’intambara.

Major Mugisha Kanyeshuri wo mu ngabo z’u Rwanda ati “Ni amahugurwa yerekeranye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ihohoterwa risanzwe. Tuyajemo kugira ngo azagire icyo adufasha dusubiye mu kazi, murabizi ko isi yugarijwe n’ikibazo kijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bidufasha kugira ubumenyi dukuye hano tukazajya kubyigisha na bagenzi bacu”.
Major Mugisha, avuga ko n’ubwo bari basanzwe bakora akazi kabo neza, ayo mahugurwa ari inyongera ikomeye mu kurushaho kunoza inshingano zabo, cyane cyane iyo boherejwe mu butumwa bw’amahoro, mu kwigisha abanyagihugu basanzeyo babafasha kuva mu ngorane barimo.

Mary Kabano, Umutoza w’intore mu itorero ry’igihugu na we uri mu bakurikiye ayo mahugurwa ati “U Rwanda ni igihugu gitanga ubushobozi mu buryo bwose bushoboka, ntabwo ari bwo bwa mbere mpuguwe ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko kwiga ni uguhozaho, niteze ko nzagira ubumenyi bushyashya kuko noneho duhuye n’Ingabo na Polisi turi Abasivile. Niteze ko tuziga byinshi cyane cyane ko ndi kumwe n’abakoze amahugurwa ajyanye n’ubutumwa bw’amahoro, ihohoterwa ku isi rirahari, ariko amahugurwa nk’aya adufasha kurirandura”.

Col (Rtd) Jill Rutaremara umuyobozi wa RPA
Col (Rtd) Jill Rutaremara umuyobozi wa RPA

Ni amahugurwa yatewe inkunga na Leta y’u Buyapani, aho yatanze amadorari ibihumbi 210, agera muri miliyoni 210 z’Amanyarwanda, ayo mahugurwa akazakorwa mu byiciro bine.

Leta y’u Buyapani binyuze muri Ambasade yayo mu Rwanda, ikaba ikomeje ibiganiro na Rwanda Peace Academy, kugira ngo hakorwe umushinga ujyanye n’ingengo y’imari ya 2022.

Yuko Hotta, Intumwa ya Ambasade y’u Buyapani muri ayo mahugurwa, yashimye Leta y’u Rwanda uburyo idahwema kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iha umugore agaciro yari yarambuwe.

Avuga ko hirya no hino ku isi, ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje gufata indi ntera, ari na yo mpamvu biyemeje gufatanya na Leta y’u Rwanda mu gutegura amahugurwa yo kurikumira hirya no hino ku isi, by’umwihariko mu bihugu byugarijwe n’intambara.

Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ikibazo gihangayikishije isi, by’umwihariko mu bihugu byugarijwe n’intambara, niyo mpamvu Leta y’u Buyapani yihaye intego yo gushyigikira aya mahugurwa ategurwa na Rwanda Peace Academy, mu rwego rwo kurengera abaturage by’umwihariko ab’intege nke bakomeje guhura n’iryo hohoterwa”.

Uretse Leta y’u Buyapani ikomeje gutera inkunga ayo mahugurwa, Ishami ry’Umuryango w’Abibimbye ryita ku Itarambere (UNDP) na ryo ni umuterankunga uhoraho wa RPA mu mahugurwa anyuranye.

Ayo mahugurwa yafunguwe tariki 21 Kamena akazasoza tariki 25 Kamena 2021, yitabiriwe n’abantu 25 barimo abagore 11 n’abagabo 14.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka