Ingabo 140 zirwanira mu kirere zasoje amahugurwa

Ejo, abasirikare 140 b’umutwe w’abasirikare b’u Rwanda barwanira mu kirere bagera ku basoje amahugurwa bari bamazemo ukwezi mu ishuri rikuru rya gisirikare i Gako mu karere Bugesera. Ayo mahugurwa yabateguraga kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro i Darfur mu ngabo zihuriweho n’Umuryango w’Abibumbye n’Ubumwe bw’Afurika (UNAMID).

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Charles Kayonga, yasabye abitabiriye ayo mahugurwa kuzaba indashyikirwa mu butumwa bagiyemo, bagaharanira kubahiriza indangagaciro z’u Rwanda.

Abahuguwe barimo abatwara indege, abazikanika, abaganga n’abandi babafasha bahise bashyira mu bikorwa ibyo bize berekana ukuntu bazakoresha indege n’ibindi bikoresho mu gutabara. Mu myitozo, indege ebyiri zoherejwe mu butumwa bwo gutabara inkomere zigahabwa ubufasha bw’ibanze mbere yo gushyikirizwa ibitaro bikuru.

Amasomo ingabo z’u Rwanda zahawe yateguwe k’ubufatanye bw’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikorera mu ishami ryitwa ACOTA( Africa Contingency Operations Training and Assistance).

Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere zizajya mu butumwa bw’amahoro muri Sudani mu ntangiriro z’umwaka wa 2012, u Rwanda rukaba ruzoherezayo indege enye za gisirikare zizafasha mu kazi ko kubungabunga umutekano.

Muri rusange, abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani bagera ku 3514.

Ni ubwa mbere mu mateka y’ingabo z’u Rwanda hagiye koherezwa umutwe w’ingabo zirwanira mu kirere mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi.

Egide Kayiranga na Sylidio Sehuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka