Ingabire Victoire yasabye urukiko kumurekura agakurikiranwa adafunze

Ingabire Victoire Umuhoza yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyateshwa agaciro, agakurikiranwa adafunzwe.

Ni ubusabe yatanze ubwo yaburanishwaga ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri uyu wa mbere tariki 4 Kanama 2025.

Uyu mugore akurikiranyweho ibyaha bitandatu, birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo kwigaragambya.

Yagaragarije urukiko impamvu umunani zatuma afungurwa by’agateganyo, icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kigateshwa agaciro.

Ingabire yavuze ko ingingo ya 106 yashingiweho inyuranyije n’Itegeko Nshinga, kuko Urukiko ari rwo rwategetse Ubushinjacyaha kumukurikirana aho kuba ari bwo bubyibwiriza.

Uyu mugore n’umwunganizi we Me Gatera Gashabana, bagaragaje ko nyuma yo kubona iki kibazo, baregeye Urukiko rw’Ikirenga basaba ko iyo ngingo inyuranyije n’Itegeko Nshinga yakurwaho, basaba ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rusubika iburanisha kugeza Urukiko rw’Ikirenga rubifasheho umwanzuro, ariko ngo Urukiko rurakomeza ndetse rufata icyemezo ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Nyamara, Ubushinjacyaha bwavuze ko kuva igihe yafatiwe ku wa 19 Kamena 2025, kugeza urubanza ruburanwa tariki 15 Nyakanga 2025, batari bigeze bagaragaza icyo kibazo cyangwa ngo baregere iryo tegeko rinyuranyije n’Itegeko Nshinga, ahubwo bikagaragara ko ikirego bagitanze tariki ya 17 Nyakanga, bityo nta cyari kubuza urukiko gufata icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha bugaragaza kandi Ingabire atafungurwa by’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho bikomeye, birimo n’ibifite igihano kirenza imyaka itanu.

Ingabire Victoire yari yabanje kubwira urukiko ko n’ubwo yunganiwe na Me Gatera Gashabana ari nk’amaburakindi kuko ngo atunganiwe uko abyifuza, kuko yari yasabye ko yakunganirwa n’umunyamategeko wo muri Kenya ariko ntiyabona ibyangombwa byo gukorera umwuga mu Rwanda.

Ingabire arakurikiranwa mu gihe yavuye muri gereza mu 2018 ahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame nyuma y’imyaka umunani afungiye ibyaha yahamijwe birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15.

Izina rya Ingabire Victoire ryakomeje kugaruka mu rubanza rw’abantu icyenda baregwa umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi.

Ubushinjacyaha buvuga ko abo bantu uko ari icyenda bagiye bagirana ibiganiro na Ingabire ukuriye ishyaka DALFA-Umurinzi, ritaremerwa mu mashyaka akorera mu Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ingabire yabahaye inkunga irimo amafaranga n’amahugurwa yo kubigisha uko ubutegetsi bwakurwaho hadakoreshejwe intwaro.

Umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku wa 7 Kanama 2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka