Ingabire uhatanira Miss Rwanda arashaka gushyiraho ihahiro ry’abarimu

Ingabire Rehema umwe mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020, afite umushinga wihariye ujyanye no gushyiraho isoko ryihariye ry’abarimu, kugira ngo babashe kubaho neza bijyanye n’umushahara bahembwa.

Ingabire Rehema arashaka gushyiraho ihahiro ry'abarimu
Ingabire Rehema arashaka gushyiraho ihahiro ry’abarimu

Mu Rwanda, umwarimu ufite impamyabumenyi ya A0 (icyiciro cya kabiri cya kaminuza) agenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 212,504, umwarimu ufite A1 (icyiciro cya mbere) akagenerwa umushahara mbumbe ungana n’amafaranga 159,900, mu gihe mwarimu w’amashuri abanza cyangwa ayisumbuye ufite impamyabumenyi ya A2 (urangije amashuri yisumbuye) akagenerwa umushahara mbumbe wa 59,125.

Kuvuga ko ari umushahara mbumbe, bivuga ko aya mafaranga abanza gukurwaho imisoro, ubuvuzi, kwizigamira, n’ibindi bibanza gukatwa, umwarimu agasiarana 42, 000Rwf (ku warangije amashuri yisumbuye - A2) nkuko bigaragara mu igazeti ya leta nimero idasanzwe yasohotse kuwa 1 Werurwe 2013.

Hagendewe ku biciro biri ku isoko, n’ibyo umwarimu akenera kugirango abashe kubaho, byumvikana ko ashobora kuba agorwa cyane no kujya ku isoko.

Uyu mushinga wa Ingabire Rehema uramutse ukozwe ugashyirwa mu bikorwa byafasha abarimu n’abarezi babarirwa ku 94,699. Abenshi muri bo batunze imiryango, aya mafaranga bahahisha bayakoresha mu bindi byinshi mu buzima bwabo.

Mukandutiye Noella umaze imyaka irenga 10 yigisha mu kigo cy’ashuri cy’amashuri abanza, aherutse kubwira umunyamakuru wa Kigali Today ko nubwo amaze igihe kinini yigisha, abona gutera imbere ari ibintu bigoye kuko umushakaha wa mwarimu ari intica ntikize.

Uyu uri mu bifuza ko haboneka isoko rusange ry’abarimu, agira ati “Biramutse bibayeho ko mbona aho mpahira ku giciro kiri hasi byamfasha, kuko mpembwa make, rero ayo mafaranga nayakoresha mu bindi binsaba amafaranga kuko ndi n’umubyeyi”.

Mu Rwanda hasanzwe hari isoko ryihariye aho imiryango y’abasirikare n’abapolisi bahahira nta misoro iri ku bicuruzwa, bigatuma umuguzi agura ku giciro gito cyane ugereranyije n’abandi bagugurira mu yandi masomo.

Muri tumwe mu turere tw’Umujyi wa Kigali kandi na ho hashize igihe gito hatangijwe amahahiro y’abanyerondo, aho na bo bahahira ku giciro kiri hasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Iki kinyuranyo cya A2 na A1 kirakabije ku barimu 159000 na 59000.Leta ikwiye kubanza kuzamura A2 ikagabanya buriya busumbane bukabije bikamera nko hagati ya A1 na A0.Birarababaje mwarimu wa primaire niwe uvunika ariko niwe uhembwa intica ntikize.

UMUHIRE Eric yanditse ku itariki ya: 23-02-2020  →  Musubize

Birababaje ubu busumbane bwimishahara hagati ya A2 na A1 ko bukabije cyane 59000 na 159000. Iki kinyuranyo kirakabije cyane(100000Frw) Leta ikwiye kwita kuri iki kibazo dore ko aribo banavunitse cyane.nibura hasigare ikinyuranyo gito nkikiri hagati ya A1 na A0.

UMUHIRE Eric yanditse ku itariki ya: 23-02-2020  →  Musubize

Nukuri Rehema turamushyigikiye cyane.

Elyse yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

Niko bimeze Mwalimu
Agomba guhindurirwa imibereho rero abiguza gushyigikira İngabire Rehema ni numero 10
Ukajya ahandikwa ubutumwa ukandika ijambo miss ugasiga akanya ukandika 10 ukohereza kuri 1525
Murakoze.

Yves yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Ariko nk’ubu mwarimu yacumuye iki?Ageze n’aho miss amutakira? kwiga uburezi we!Reka dutegereze Wenda ibyananiye abagabo miss azabishobora da!

Jo yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Uyu mushinga WO gushyiraho ihahiraro k’umwarimu wafasha abarimu rwose kuko anafaranga mwarimu ahembwa ntacyo yamugezaho doreka nta n’ikindi yemerewe kuba yakora kimwinjiriza kuko anasaha yose aba ari mukazi ko kwigisha ikindi abashinzwe imishahara bareba uko bamuzamura agahembwa afatika nawe akazi akora akakishimira kuko ntiwakwishimira akazi kataguhaza Ku isoko ry’ihahiro kandi wanakitangiye amasaha yose

Alias yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Burya ibibi birarutana, umwarimu wa A2 niwe cyane rwose ubabaje kuko ibaze uhembwa 42000fwr ukibaza niba yashobora gutunga umuryango, nukuri mbona HE Poul Kagame rwose yakagize icyo abakorera pe, kuko barababaje pe,

Alias yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Uyu niwe mukombwa mbonye utekereza cyane , imana izamufashe atorwe , muramutse muduhaye numero yatorerwaho tukamutora byaba byiza

NDINDIRIYIMANA AUGUSTIN yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Baduhe nimero ye n’uburyo bwo kumutora tumutore rwose kuko yifitemo ubushobozi bwo kureba kure. abarimu babonye isoko ryihariye nkuko abasirikari naba polisi barifite imibereho ya mwarimu yaba iteye imbere
Thanks

Gaspard yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Please vote for her and share ( INGABIRE REHEMA NO: 10 )
SMS , type ( Miss 10 send 1525) and
ONLINE via IGIHE.COM

Aline yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

ingabire rehema numukobwa utekereza kure p kuko mbona ntaterambere twageraho mur 2050 mugihe mwarimu ugira uruhare rukomeye mukurema imitima yabantu bose nyamara ariwe uri kumurongo utukura cyane njye mbona havaho imvugo birirwa bavuga ngo ni vocational bakamenyako nako arakazi nkakandi kd ntawavutse afite umuhamagaro wokuba executif minisitry,depute dore kobose baba baranyuze mubiganza byamwarimu

Niyonsenga sylvain yanditse ku itariki ya: 21-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka