INES yishyuriye abatishoboye 1520 Mitiweri, inabakangurira gutekereza kwifasha

Ishuri rikuru INES-Ruhengeri, ryishyuriye mituweri abaturage 1520 batishoboye ku wa 21 Nzeri 2018, abishyuriwe basabwa guharanira kwishakamo ibisubizo badateze amaso imfashanyo.

Abaturage 1520 barihiwe mitiweri banakangurirwa gutekereza ku buryo bwo kwifasha badategereje buri gihe inkunga
Abaturage 1520 barihiwe mitiweri banakangurirwa gutekereza ku buryo bwo kwifasha badategereje buri gihe inkunga

Abishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, ni imiryango ituye mu Murenge wa Musanze baturiye iryo shuri.

Icyo gikorwa INES-Ruhengeri yakoze, ngo kiri muri gahunda z’intego eshatu z’iryo shuri, nk’uko bivugwa na Padiri Dr Hagenimana Fabien, umuyobozi wa INES-Ruhengeri.

Agira ati“ Kaminuza zose ku isi, inshingano zazo ni eshatu ari zo; kwigisha, gukora ubushakashatsi no guteza imbere aho ziherereye.

Hari abirengagiza icyo cya gatatu ariko twe nka INES-Ruhengeri, kuva yashingwa twumvaga ko tubereyeho abaturage.”

Padiri Dr Hagenimana Fabien, umuyobozi wa INES-Ruhengeri avuga ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kuzuza inshingano za Kaminuza
Padiri Dr Hagenimana Fabien, umuyobozi wa INES-Ruhengeri avuga ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kuzuza inshingano za Kaminuza

Muri abo bishyuriwe mituweri, abenshi ni abamaze kuyitangirwa inshuro enye, nyuma yo kubura ubushobozi.

Ntamitarizo Verediana ati“Nabagaho nabi none kuba mbonye ka mituweri nzamira utuzi tumanuke, narwaraga nkabura ikinjyana ku bitaro, INES irakabaho”.

Hategekimana Jean de Dieu ati“ Ndi umuntu uhora mu bukene, INES iturihiye mituweri turi barindwi mu rugo, umwaka ushize umugore yabazwe abyara, birankenesha ngurisha utwanjye twose kubera ko ntagiraga mituweri”.

Nyuma y’icyo gikorwa cyo gushyikiriza abaturage mituweri, ubuyobozi bunyuranye bwabasabye gukura amaboko mu mifuka no kwirinda guhora bateze amaso abagiraneza.

Padiri Hagenimana Fabien ati“Mwigirire icyizere tubari hafi, nta mpamvu yo gutekereza ko waremewe gufashwa no gutamikwa kandi Imana ikurema yaraguhaye ubushobozi.”

Aba baturage bashimiye INES yabahaye ubufasha bwa Mitiweri banatahana umugambi wo gukora uko bashoboye bakishakamo ibisubizo
Aba baturage bashimiye INES yabahaye ubufasha bwa Mitiweri banatahana umugambi wo gukora uko bashoboye bakishakamo ibisubizo

Karake Ferdinand, Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yibukije abarihiwe mituweri ko umwaka utaha basabwa kwirihira byaba na ngombwa na bo bagafasha abandi.

Agira ati“Icyo tubasaba, ni uko mudakwiye kurambiriza ku nkunga, amafaranga muhawe uyu munsi ntimwakagombye kuyategereza umwaka utaha, mwagombye kuzaba ahubwo mufasha abandi”.

Ni inama abahawe mituweri bakiriye neza, bavuga ko bagiye kwishakamo ibisubizo mu myaka iri imbere nabo bakazirihira mituweri.

Uwitwa Busezera umaze kurihirwa mituweri na INES imyaka itatu, we avuga ko yarangije gukora igenamigambi ry’uburyo umwaka utaha azaba yirihira afasha n’abandi.

Ngo ni nyuma yo kugura ihene mu mafaranga yagombaga kuriha mituweri, akaba ategereje ko ibyara akajya abona uko yirihira.

Ati“Ese mwahora mumpa bikaba ari byiza? Icya ngombwa ni uko iyo hene nayifata neza ikabyara, umwaka utaha nanjye nkaba nirihira mituweri n’umuryango wanjye, nirinda guhora nteze amaboko INES”.

Munyamasoko Felicien ati“ Uyu mwaka INES iranyishyuriye, ndabaho neza, mu igenamigambi mfite ni ukugira ngo mu mwaka utaha nzarebe uko nigenza, ndetse wa mugani tube natwe twarihira abandi”.

Ubufasha INES yatanze bungana na 4,560,000 Frw
Ubufasha INES yatanze bungana na 4,560,000 Frw

Gushyikiriza abaturage ubwisungane mu kwivuza hatanzwe amafaranga agera kuri 4,560,000 Frw. Ni umuhango wahuriranye n’igikorwa cyo kwakira Abanyeshuri bashya.

Muri uwo umuhango hari hatumiwe abayobozi banyuranye barimo Brig Gen Eugene Nkubito, uyobora ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, watanze ikiganiro gishishikariza abanyeshuri kwirinda ingeso mbi baharanira kubungabunga no kubumbatira umutekano w’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka