INES-Ruhengeri: Ishusho ya Mutagatifu Yohani Pawulo II yahawe umugisha

Mu ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, ku wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2022, habereye umuhango wo guha umugisha ishusho ya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, wamaze kugirwa umurinzi w’iryo shuri.

Ishusho ya Mutagatifu Yohani Pawulo ll yahawe umugisha
Ishusho ya Mutagatifu Yohani Pawulo ll yahawe umugisha

Ni umuhango wabaye impurirane no gutaha ku mugaragaro inyubako nshya yuzuye muri iryo shuri, izakira abiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), aho yuzuye itwaye Miliyoni 300 z’Amafaranga y’u Rwanda, ikaba ifite ibyumba bisaga 30.

Wari n’umwanya wo gutangiza ku mugaragaro umwaka w’amashuri muri INES-Ruhengeri, biba impurirane n’umuhango wo guhuza abanyeshuri n’abikorera (Career and opening day).

Muri uwo muhango wayobowe na Musenyeri Harolimana Vincent, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, nyuma y’igitambo cya Misa cyahimbarijwe muri iryo shuri, yagarutse ku bigwi byaranze Mutagatifu Yohani Pawulo II, agaruka no ku mwihariko afite ku gihugu cy’u Rwanda.

Yagize ati “Guha umugisha ishusho ya Mutagatifu Yohani Pawulo II, nabyo bifite isomo bitanga kuko INES-Ruhengeri yahisemo guha umwanya wa mbere Imana n’ibyayo, ibyo byagaragariye mu bikorwa bitandukanye ku buryo bwinshi kuva INES yashingwa muri 2003”.

Ishusho ya Mutagatifu Yohani Pawulo ll, Umurinzi wa INES-Ruhengeri yagejejwe muri iryo shuri ihabwa umugisha
Ishusho ya Mutagatifu Yohani Pawulo ll, Umurinzi wa INES-Ruhengeri yagejejwe muri iryo shuri ihabwa umugisha

Yavuze ko kuba Mutagatifu Yohani Pawulo II, ari umurinzi wa INES, biri mu buryo bwo gufasha abanyeshuri ndetse n’abakozi mu bijyanye n’ubuyoboke ku mana, avuga ko ubwo yavaga i Roma mu muhango w’ishyirwa mu rwego rw’Abatagatifu Papa Yohani Pawulo II, aribwo yafashe icyemezo cyo kumuragiza Communauté Catholique INES-Ruhengeri.

Musenyeri Harolimana yavuze ko kuba Mutagatifu Yohani Pawulo II, ari umurinzi w’iyo Communauté Catholique yasanze bidahagije, muri 2017 afata icyemezo cyo kugira uwo Mutagatifu umurinzi w’ishuri rya INES-Ruhengeri.

Mutagatif Papa Yohani Pawulo II, afitanye amateka akomeye n’u Rwanda nk’uko Musenyeri Harolimana akomeza abivuga, dore ko ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990, mubo yahaye Ubupadiri harimo na Musenyeri Vencenti Harolimana.

Yagize ati “Uyu munsi ku itariki ya 22 Ukwakira, igihe Isi yose ihimbaza uwo Mutagatifu, ni agaciro gakomeye kuba twatashye kandi tugaha umugisha ishusho ye ubona ucyinjira muri INES, mbese ni we wakira uwinjiye muri INES amutegeye amaboko, tubishimire Imana”.

Arongera ati “Ni Umutagatifu wubashywe ku Isi hose muri Kiliziya, afite n’umwihariko wo kuba yarasuye u Rwanda, kuva ku itariki ya 7 kugeza kuya 9 Nzeri mu 1990, bamwe muri twe bafite n’amateka yihariye muri urwo ruzinduko”.

Musenyeri Harolimana yagarutse k’ucyo Abanyarwanda bagumana, mu mateka y’uruzinduko rw’uwo Mutagatifu.

Ati “Mu ijambo rye ubwo yasuraga u Rwanda, yagize ati “U rwanda rw’imisozi 1000 n’ibibazo 1000, turugire Igihugu cy’ibisubizo 1000, iyo ni intego Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo II yadusigiye. Kuba yarize kaminuza akaba umunyeshuri w’umuhanga, n’umukozi cyane utarigeze apfusha ubusa ingabire yahawe, byose akabibyaza umusaruro ku neza y’abatuye Isi, byatubera icyitegererezo, ari ku barimu kuko na we yabaye umwarimu w’ikirangirire muri Kamunuza, ari no ku babyeshuri ndetse n’abafite aho bahuriye n’iyi Kaminuza yacu”.

Arongera ati “Kwinjira hano muri INES akaba ari we ukwakira, kumugira Umurinzi n’umuvugizi ni ubwiza bwahuye n’ukwisiga”.

Muri uwo muhango witabiriwe n’inteko rusange ya INES n’inzego zose z’ubuyobozi zaba iza INES-Ruhengeri, iz’Intara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Musanze ndetse n’abanyeshuri, hahembwe abanyeshuri bahize abandi muri buri mashami yigishwa muri iryo shuri.

Abanyeshuri bahujwe n'abikorera
Abanyeshuri bahujwe n’abikorera
Hatashywe inyubako nshya ifite agaciro ka Miliyoni 300Frw
Hatashywe inyubako nshya ifite agaciro ka Miliyoni 300Frw
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njyewe ndabona iyi shusho idasa na Mutagatifu Yohani Pawulo II.Bazakore indi isa nawe.Cyokora tujye twibuka ko imana itubuza kubumba cyangwa kubaaza amashusho tugamije kuyakoresha mu gusenga(worship),cyangwa kuyashyira mu nzu.Ni icyaha gikomeye kizabuza benshi kuba mu bwami bw’imana.Ijambo ry’imana rivuga neza ko abakoresha amashusho mu gusenga (idolatry) izabarimburana nayo ku munsi wa nyuma.Itubuza kuyashyira no mu nzu.

gatare yanditse ku itariki ya: 25-10-2022  →  Musubize

Kiliziya Gatorika n’amashusho rwarahize nakwambiya, ngo iyo shusho izajya irinda iryo shuri!!!Nzaba mbarirwa!!!

Mugisha yanditse ku itariki ya: 24-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka