Indyo yuzuye n’isuku ni byo birandura imirire mibi - NCDA

Ingabire Assumpta Umuyobozi mukuru ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) avuga ko barimo gukora ubukangurambaga bugamije kurandura igwingira mu bana, aho asaba ababyeyi kugaburira abana indyo yuzuye no kubagirira isuku.

Hatangijwe ukwezi ko kurandura igwingira mu bana bari munsi y'imyaka itanu
Hatangijwe ukwezi ko kurandura igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu

Umuyobozi mukuru NCDA abitangaje mu gihe hatangijwe ukwezi ko kurandura igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, aho u Rwanda ruri ku kigero cya 33% mugihe intego muri uyu mwaka wa 2024, iri janisha ryagombaga kumanuka rikagera kuri 19%.

Mu Karere ka Rubavu ahatangijwe ukwezi kw’imirire n’urugo mboneza mikurire mu kurwanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, imibare igaragaza ko kabarurwa abana bangana na 40% bafite imirire mibi.

Umuyobozi mukuru NCDA avuga ko barimo gufasha Akarere ka Rubavu kurwanya igwingira kuko gafite imibare myinshi nubwo yafashwe muri 2020.

Ingabire Assumpta agira ati, “Turasaba ababyeyi kugaburira abana indyo yuzuye irimo ibirwanya indwara, ibitera imbaraga birimo ibikomoka ku matungo, ikindi tubasaba ni ukugirira abana isuku, ibi bakabigeraho bakoresha imboga n’imbuto, tukaba tubereka uko akarima k’igikoni gakorwa kandi buri wese agomba kukagira.”

Ababyeyi barasabwa kugaburira abana babo indyo yuzuye no kugira isuku
Ababyeyi barasabwa kugaburira abana babo indyo yuzuye no kugira isuku

Mu murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu ahakorerwa ubukangurambaga, abana 34 bamaze gukurwa mu mirire mibi mu bana 44 babaruwe, naho mu karere ka Rubavu habarurwa amatsinda 64 agomba kurwanya imirire mibi mu karere kose.

Bamwe mu babyeyi bafashijwe kurwanya igwingira mu bana bavuga ko kwishyira hamwe bituma bahindura imyumvire ndetse bagafashwa kwikura mu bukene

Bagira bati, “Twe twazanye abana barwaye batubwira ko ari imirire mibi, ikigo nderabuzima cyaratugumanye, ndetse kiduha imirima, umurenge uduha imbuto kuko ntayo twari dufite, ubu turahinga tugasarura tukita ku bana bacu.”

Bamwe muri aba babyeyi bavuga ko bigishijwe gutegura indyo yuzuye kandi bizera ko batazongera kurwaza imirire mibi kuko bashyizwe mu matsinda aho bakora ibikorwa byo kubitsa no kugurirazanya, ndetse abafite ubushobozi bukeya bagashobora gufashwa.

Ababyeyi bishimira ko bahawe imirima bahingamo ibibafasha kugaburira abana babo
Ababyeyi bishimira ko bahawe imirima bahingamo ibibafasha kugaburira abana babo

Uretse ubukene, bamwe mu babyeyi barwaje imirire mibi bavuga ko igwingira rikururwa n’amakimbirane n’imyumvire.

Ibikorwa byo kurwanya imirire mibi bizamara ukwezi, mu Karere ka Rubavu biteganyijwe ko bizagera ku bana 7500.

Hakozwe n'uturima tw'igikoni
Hakozwe n’uturima tw’igikoni
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka