Indwara yivujwe ku bitaro kurusha izindi ni amenyo-RBC
RBC ivuga ko hari ibimenyestso by’ibanze umuntu akwiye kubona akajya kwa muganga kuko ashobora kuba arwaye amenyo cyangwa ishinya. Abantu benshi bajya kwivuza amenyo n’ibijigo ari uko ibageze kure bigatuma hivuza benshi. Abantu bagirwa inama yo kwivuza hakiri kare.
Mu bitaro indwara iza ku mwanya wa mbere abantu mu ngeri zitandukanye baza kwivuza ni amenyo n’ibijigo. Mu mwaka 2018 abivuje izi ndwara banganaga 175,605 mu gihe mu mwaka 2022 bakubye hafi kabiri, bagera ku 344,763, nkuko Rwandan Health Management Information System (R-HMIS) ibigaragaza mu mibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2023).
Irene Bagahirwa ukora mu gashami ko kurwanya ibikomere by’umubiri n’ubumuga muri RBC (n’uburwayi bwo mu kanwa ni ho bubarizwa), asobanura uko indwara zo mu kanwa.
Agira ati: “Indwara zo mu kanwa ni indwara akenshi ziterwa no kuba umuntu adakoresha umunyungugu cyangwa umuti w’amenyo urimo umunyungungu witwa fororide (fluoride) urinda amenyo gucukuka.”
Irene Bagahirwa avuga ko hari indwara zo mu kanwa zikunze kugaragagara kurusha izindi, kandi ikizitera ni kimwe ku buryo kutita ku isuku yo mu kanwa bihangiza.
Yagize ati: “akenshi indwara zo mu kanwa tubona ni ugucukuka kw’amenyo ndetse n’indwara z’ishinya. Izi ndwara ziterwa ni isuku nkeya yo mu kanwa. Isuku nkeya iterwa nuko akanwa tugakoresha byinshi, mu kuvuga, kurya ndetse no mu kunywa. Ibyo turya n’ibyo tunywa akenshi biba birimo amasukari. Ayo masukari, iyo mu kanwa hatogejwe neza ngo bishiremo, bitera amenyo kuba yacukuka umuntu aka yarwara ishinya.”
Irene avuga ko abantu benshi batita ku burwayi bwo mu kanwa, ari nayo mpamvu abantu baza kwivuza ari benshi iyo bikomeye.
Agira ati: “Abantu benshi ubuzima bwo mu kanwa nta bwo babufata nk’ahantu h’ingenzi bakwiye kwitaho, bigatuma bibaviramo uburwayi kandi ntibabwivuza uko bikwiriye, bigatuma uburwayi bukomera, bakivuza cyane”
Akomeza asobanura bimwe mu bintu bikwereka ko ufite ikibazo cy’amenyo ku buryo wajya kwa muganga.
Yagize ati: “Igihe cyose umuntu yumva mu kanwa hari ikitagenda neza, ishinya imurya, ashobora kwiborosa agacira amaraso, mu gihe mu gitondo ari koza mu kanwa akabona arigucira amaraso, nubwo haba hatamurya, agomba kujya kwivuza byanga bikunze icyo gihe aba afite ikibazo.”
Akomeza asobanura indi mpamvu ikwereka ko waba urwaye ku buryo washaka ubuvuzi.
Ati: “Hari n’umuntu uba ufite ishinya imubabaza cyangwa ibyimye cyangwa abona ibara ryayo ryahindutse, nawe aba agomba kujya kwivuza. Hari ushobora kuba afite n’uburwayi ku ruririmu cyangwa mu menyo, ahekenya hakamurya, ikintu cyose ariye cyangwa anyweye amenyo akamurya, uwo nawe aba agomba kujya kwa muganga. Akantu kose umuntu yumva katameze neza mu kanwa, uwo nawe aba agomba kwivuza.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Report ya World Health Organisation (WHO) yerekana ko 80% by’abantu batuye isi barwaye indwara zo mu kanwa (ishinya n’amenyo) zitwa Dental Decay na Periodontitis.
Muli macye,abantu bose batuye isi bararwaye.Ariko imana yaturemye,ishaka ko twese tuba bazima 100%,nta kintu na kimwe turwaye.Nubwo benshi batabyemera,impamvu twese turwara kandi tugapfa,nuko dukomoka kuli DNA/ADN ya Adamu na Eva yanduye bamaze gukora icyaha.Ubundi bali kubaho iteka ku isi ya Paradizo.Imana ntabwo yahinduye umugambi wayo.Nkuko bible yabihanuye,Imana irenda guhindura isi paradizo,abantu bakabaho iteka,nta kibazo na kimwe bafite.Ariko gihe kitali kure,izabanza ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.