Indwara y’imyuna iterwa n’iki?
Imyuna ni ukuva amaraso mu mazuru mu buryo butunguranye akaza ari menshi cyangwa ari make biturutse ku gukomereka k’udutsi two mu mazuru ndetse n’umuvuduko w’amaraso.

Dr Hategeka Ladsilas avuga kuri zimwe mu mpamvu zishobora gutera uburwayi bwo kuva imyuna n’uburyo umuntu ashobora kuyirinda.
Zimwe muri izo mpamvu umuntu ashobora kuva imyuna biturutse ku dutsi two mu mazuru tuba twakomeretse bitewe n’uko tworoshye, utwo dutsi dushobora gukomereka biturutse nko kwinjiza intoki mu mazuru umuntu akaba yakwikomeretsa.
Ikindi gishobora gutera umuntu uburwayi bwo kuva imyuna ni uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ukabije (high blood pressure).
Ati“ Si byiza gukora mu zuru kenshi kuko umuntu ashobora kwikomeretsa imiyoboro y’amaraso iherereye mu mazuru”.
Ku nanirwa kw’imitsi y’umutwe nabyo bishobora kuba imwe mu mpamvu ituma umuntu ava imyuna.
Igihe umuntu arwaye ibicurane akipfuna akoresheje imbaraga nyinshi nabyo biri mu byongera ibyago by’uko umuntu yava imyuna.
Umuntu ashobora kuva imyuna kubera ingaruka z’imiti runaka aba yarafashe, ikindi cyatuma umuntu ava imyuna bishobora guterwa no kuba ataryama ngo aruhuke uko bikwiye.
Ati “ Umuntu akwiye kuryama amasaha umunani byibura mu ijoro ndetse akagira igihe cyo kuryama gihoraho nta hindagure amasaha”.
Ku muntu wagize ikibazo cyo kuva imyuna ni byiza ko yihutira kujya kwa muganga ngo yitabweho uko bikwiye hakiri kare.
Iyo umuntu avuye imyuna yirinda kurarama kugira ngo amaraso atamanukira mu muhogo akaba yayamira.
Yirinda no kunama kuko nabyo atari byiza ahubwo ashobora kwifashisha uburyo bwo gukaraba mu maso ndetse akaba yakwiyuhagira amazi akonje mu mutwe.
Kuvurwa kare bituma imyuna ikama ndetse ntihabe izindi nkurikizi z’ubwo burwayi.
Ohereza igitekerezo
|
Waramutse neza nitwa uwimana francine ndumwe mubamama bahuye niki kibazo cyo kuva imyuna namaze igihe kinini nyirwaye kuko inshuro nyinshi yarizanaga ntanikibazo nagize nagerageje kujya kwamuganga ariko biranga gusa nagize amahirwe mpura ni nshuti indangira ikigo cyabanyamerica gikorera kigali nyarugenge nawe ubakeneye wabahamagara kuri 0783122103
Ese imyuna sishobora kuba indwara yuruhererekane mu muryango,kuko harigihe usanga umuryango wose bayiva?
Mwiriwe mbanje kubasuhuza mbifuriza ibihe byiza ngewe mfite ubutwayi maranye igihe rimwe narimwe nkunze kuzana imyuna bintunguye ariko nabuze umuti mwangira inama
Nonese imyuna iravurwa igakira Burundu ikindi ko nkunda kuyiva kdi ntipfunye biterwa Niki murakoze
Nonese imyuna iravurwa igakira Burundu ikindi ko nkunda kuyiva kdi ntipfunye biterwa Niki murakoze
Ndabashimiye cyane kuri iyi nkuru. Nibibashobokera muzadukorere indi ku ndwara yo kubyimba amatama (izwi nk’amashyamba).
Murakoze.