Indishyi ku manza z’ihohoterwa rikorerwa abagore ntizibageraho uko bikwiye

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) ivuga ko imanza zijyanye n’ihohoterwa rikorerwa igitsina gore zicibwa ariko indishyi ngo ntizigera ku bahohotewe nk’uko byakagombye.

Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu n'izindi nzego nyuma yo kugaragaza raporo y'ubushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa igitsina gore.
Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu n’izindi nzego nyuma yo kugaragaza raporo y’ubushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa igitsina gore.

Byavugiwe mu kiganiro iyi komisiyo yagiranye n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi n’ibigo binyuranye bigira aho bihurira n’uburenganzira bwa muntu, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2016, aho yashyiraga ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi yakoze ku ihohoterwa rikorerwa igitsina gore.

Ubu bushakashatsi bwibanze ku ifatwa ku ngufu, kuva mu mwaka wa 2010 kugeza muri 2014.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, avuga ko imanza zijyanye n’iki cyaha, zaciwe ariko indishyi zihabwa abahohotewe zikaba mbarwa.

Agira ati “Ubushakashatsi bwerekanye ko 96% by’imanza zikurikiranwa na Parike nk’imanza z’inshinjabyaha zikajya mu nkiko, ariko 4% gusa ni bo bonyine bahawe indishyi.”

Nirere Madeleine (hagati) avuga ko indishyi ku manza z'ihohoterwa rikorerwa abagore zikiri ikibazo.
Nirere Madeleine (hagati) avuga ko indishyi ku manza z’ihohoterwa rikorerwa abagore zikiri ikibazo.

Yongeraho ko ubu bushakashatsi bwerekanye ko kuva muri 2010 kugeza 2014, ibirego bijyanye n’ihohoterwa byakiriwe mu Rwanda byari 7945, muri aba kandi ngo 97% ni igitsina gore cyahohotewe.

Akomeza avuga ko iki ari ikibazo gikomeye kuko uwakoze icyaha ahanwa ariko uwahohotewe ntabone ku gihe ibyo amategeko yamugeneye.

Mujyanama Pio wayoboye ubu bushakashatsi, avuga ko ihohoterwa rikorerwa abana, cyane cyane kubafata ku ngufu, riterwa n’impamvu nyinshi zirimo ubusinzi.

Ati “Ahanini, impamvu zitera iki cyaha ni ingeso mbi y’ubusambanyi, ubusinzi, n’abandi babikora kubera ubugome baterwa n’amakimbirane bashobora kuba bafitanye n’imiryango y’abo bana, bityo bakabikora mu rwego rwo kwihimura.”

Yasabye ababishinzwe gukora ubukangurambaga bakamenyesha ababyeyi ko iki kibazo kigihari, na bo bakabwira abana ko abantu bose atari byiza kubisanzuraho. Ati "Ukamubwira aho yajya n’aho atagomba kugera.”

Iyi nama yitabiriwe n'inzego zitandukanye.
Iyi nama yitabiriwe n’inzego zitandukanye.

Yongeraho ko ihohoterwa rikorerwa abana, ahanini rikorwa n’abo mu miryango yabo, abaturanyi ndetse n’inshuti, ari yo mpamvu ababyeyi bagomba gukurikirana abana babo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka