Indemyabuzima za WASAC zahigiye kugabanya ingano y’amazi yangirika

Abakozi 495 b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), bihaye intego yo kurushaho kunoza serivisi batanga, bagabanya ingano y’amazi yangirika.

Biyemeje kunoza akazi bakora batanga serivisi nziza no kugabanya ingano y'amazi yangirika
Biyemeje kunoza akazi bakora batanga serivisi nziza no kugabanya ingano y’amazi yangirika

Bihaye uwo muhigo nyuma yo guhabwa izina ry’ubutore “Indemyabuzima” kuwa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, ubwo basozaga itorero ry’igihugu rimaze iminsi umunani ribera mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, kuva ku itariki 17-25.

Mu mihigo icyenda bihaye, bagarutse cyane ku muhigo wo kugabanya igihombo cy’amazi ameneka, aho muri 2035 azava kuri 45,5% ariho ubu, akazaba ari kuri 25%, ibyo byose bakazabifashwamo n’indangagaciro bigiye mu itorero.

Bahige Jean Berchmas, wari uhagarariye WASAC muri uwo muhango, yavuze ko iryo janisha rya 42,5 by’amazi yangirika akenshi usanga bituruka ku ikoreshwa nabi ryayo no kutishyura uko bikwiye.

Bize indangagaciro zitandukanye zikwiye kubaranga mu kazi kabo
Bize indangagaciro zitandukanye zikwiye kubaranga mu kazi kabo

Ati “Iryo janisha rya 42,5 ugereranyije n’amazi yatunganyijwe n’ubwo tuyabara nk’ayapfuye ubusa, akenshi usanga yakoreshejwe n’abaturage ariko ntibayishyure, hari amwe abakiriya baba bakoresheje ugasanga mubazi zabo ntizikora neza, aho yagombaga kwishyura ibihumbi 20FRW akishyurwa 10FRW, ayo akabarwa nk’impfabusa."

Arongera ati “Mujya mwumva abantu batwiba amazi, hamwe na hamwe amazi akameneka tugatinda kubona amakuru, cyangwa tukayabona ntitwihutire kuyakora, ariko mu byemezo n’ingamba twafatiye hano, ni ugukora impinduka mu kazi zigamije kugabanya ingano y’amazi apfa ubusa."

Ku kibazo cyo kuba WASAC iri mu bigo bitumizwa kenshi mu nteko ishinga amategeko kwisobanura ku ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta.

Uwo muyobozi yavuze ko iryo torero ryaje nk’igisubizo kuri ibyo bibazo, aho mu biganiro bahawe basabwa kuba abanyarwanda bazima, gutanga serivisi uko bikwiye, gukorera mu mucyo, hakaba hagiye kubaho n’amavugururwa muri icyo kigo, agamije gufasha abakozi kurushaho kunoza imikorere.

Biyemeje kuba ntibindeba mu byo bakora baharanira kubaka Igihugu
Biyemeje kuba ntibindeba mu byo bakora baharanira kubaka Igihugu

Mu gutangiza iryo torero, icyifuzo cya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice kwari ugusaba abo bakozi ba WASAC guhindura imikorere, agaragaza zimwe muri serivisi zitanoze zitangwa na bamwe mu bakozi ba WASAC.

Muri izo, zirimo ukwandika inyemezabwishyu zitajyanye n’amazi yakoreshejwe, kutihutisha gusana imiyoboro yacitse amazi agakomeza kumeneka, abasaba kandi kuba intangarugero no gufata neza ibikorwaremezo, banatanga servisi nziza mu baturage, kandi birinda ruswa yakomeje kuvugwa kuri bamwe.

Mu gusoza iryo torero, izo Ndemyabuzima ziyemeje guhindura imikorere, zigendeye ku mpamba y’ubumenyi zarahuye mu itorero, nk’uko bamwe muri bo babitangarije Kigali Today.

Byari ibyishimo nyuma yo kwinjizwa mu Ntore
Byari ibyishimo nyuma yo kwinjizwa mu Ntore

Rwabuneza Claudien ati “Abantu benshi binubiraga imitangire ya serivisi yacu, ariko imikorere yacu igiye guhinduka, twize kirazira, tumenya ko gutanga serivisi mbi ari ukwanga igihugu n’abaturage, twese turi abanyarwanda tugomba gusenyera umugozi umwe."

Nadia Uwimana ati “Uko twari tumeze mbere twiyemeje guhinduka tukaba abo u Rwanda rwifuza kuba bo tugahuza ubumwe bwacu nk’uko biri mu ndangagaciro zacu, ahabaga imbaraga nkeya, amazi yajyaga ameneka abaturage bahamagara umuntu ati aho si mu gace nkoreramo, ugasanga umuntu abaye ntibindeba, ariko twese ubu tugiye kugira ubufatanye, ikindi ni ukugeza fagitire ku bafatabuguzi ku gihe kandi tukabasha no kubatega amatwi dukemura ibibazo baba bafite."

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero n’Iterambere ry’Umuco, Uwacu Julienne, yasabye Intore z’Impamyabuzima, kureka serivisi mbi bajyaga bavugwaho.

Uwacu Julienne yabasabye kureka serivisi mbi bavugwaho
Uwacu Julienne yabasabye kureka serivisi mbi bavugwaho

Ati “Ntore za WASAC Group, nubwo leta yacu ntacyo idakora ngo yorohereze abaturage guhabwa serivisi zinoze mu nzego zose, murabizi ko hari abacyinubira serivisi z’ikigo mukorera cya WASAC Group, ariko ndibaza ko uyu munsi biza kuba amateka."

Yabasabye kuba umusemburo w’impinduka mu gihugu hose, bimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira mu mitangire ya serivisi z’amazi isuku n’isukura, bafata n’ingamba zo kunoza imikoranire mu kazi kabo, bagira ubumwe n’ubufatanye.

Mu mikorongiro, izi ntore zisoje itorero zubatse ivomero ry’amazi asukuye mu Kigo cy’ubutore cya Nkumba, aho intore zitabiriye Itorero zizajya zifashisha, bubaka ubukarabiro n’ibindi.

Bubatse uburyo butuma amazi agira ubuziranenge
Bubatse uburyo butuma amazi agira ubuziranenge

Abagize itorero Indemyabuzima za WASAC bitabiye itorero mu mu byiciro bitatu ni 1303, aho icyiciro cya mbere cyitabiriwe na 392, icya kabiri cyitabirwa na 415 mu gihe icya gatatu ari nacyo cyasoje itorero ku itariki 24, ari 495.

Bubatse ahazajya havomwa amazi ku bazajya bitabira itorero
Bubatse ahazajya havomwa amazi ku bazajya bitabira itorero
Habayeho umwanya wo gusabana
Habayeho umwanya wo gusabana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka