Indege ya RwandAir itwara imizigo yageze muri UAE
Ikigo cy’Igihugu cy’ingendo zo mu kirere (RwandAir) cyatangaje ko muri iki cyumweru indege yacyo nshya yikorera imizigo, yasesekaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Iyo ndege yo mu bwoko bwa B737-800SF yakiranywe ubwuzu ikimara kugera ku kibuga cya Sharjah International airport, ariko nta yandi makuru yigeze atanganzwa arebana n’ingano y’imizigo yari yikoreye.
Hagati aho ariko iyi nkuru ya The New Times iravuga ko iyo ndege ishobora kuba mu byo yari yikoreye harimo imbuto za avoka n’ibindi bicuruzwa byangirika.
Iyo ndege izajya ikora ingendo eshatu mu cyumweru yitezweho kuzamura ibyo u Rwanda rwohereza ku isoko rya UAE.
Ni indege ifite ubushobozi bwo kwikorera toni 23, ikaba itangiranye n’ingendo zerekeza muri UAE, ikazakurikizaho izindi nzira nke zo hagati muri Afurika, mu rwego rwo gusuzuma uko isoko rihagaze.
Uburayi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ni yo masoko y’ingenzi y’ibyo u Rwanda rwohereza hanze.
RwandAir kugeza ubu ikorera ingendo ahantu 29 mu bice by’Uburasirazuba, ibyo Hagati, ibyo mu Burengerazuba, mu Majyepfo ya Afurika, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Asia.
Ohereza igitekerezo
|
Nibyi kwiterambere umuyobozi w’igihugu adushakira twizeyeko kubwiyonde tuzagera kuribyinshi