Indangamuntu zishobora guhindurwa, n’abana bakazihabwa bakivuka

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w’Itegeko ryo gutanga indangamuntu nshya z’ikoranabuhanga, zizahabwa abantu bose harimo n’abana kuva bakivuka.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire

Iri tegeko rizaba rigenga iyandikwa ry’abaturage muri Sisitemu y’Igihugu y’Indangamuntu-koranabuhanga, mu gihe ryaramuka ritowe rizatuma amakuru aranga buri muntu uba mu Rwanda abikwa muri Sisitemu imwe.

Iyi ndangamuntu kandi izatangwa ku muntu bafashe ibipimo ndangamiterere ye, nko gufotora imboni y’ijisho n’imirongo y’intoki zose uko ari 10 bikabikwa muri mudasobwa aho gufata igikumwe gusa.

Minisitiri Ingabire agira ati "Abantu bahabwaga indangamuntu babaga ari abenegihugu n’impunzi bujuje nibura imyaka 16, ubu twongeyemo abatagiraga ubwenegihugu. Ikindi ni uko n’umwana azajya ahabwa indangamuntu akivuka".

Minisitiri Ingabire avuga ko abakozi b’Ikigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA) bazasubira mu baturage bose mu Gihugu gufata amakuru mashya harimo ajyanye n’imiterere y’imibiri yabo.

Abadepite bemeje ishingiro ry'Umushinga w'itegeko rigenga iyandikwa ry'abaturage muri Sisitemu y'Igihugu y'Indangamuntu-koranabuhanga
Abadepite bemeje ishingiro ry’Umushinga w’itegeko rigenga iyandikwa ry’abaturage muri Sisitemu y’Igihugu y’Indangamuntu-koranabuhanga

Andi makuru abo bakozi ba NIDA bazabaza mu itangwa ry’izo ndangamuntu, ni amazina y’umuntu, nimero y’indangamuntu yari asanganywe, igihe n’aho yavukiye n’ubundi bwenegihugu yaba afite.

Bazabaza kandi irangamimerere y’umuntu hamwe n’amazina y’uwo bashakanye, nimero za telefone ye na email mu gihe yaba ayifite, ndetse n’aho atuye.

Minisitiri Ingabire avuga ko iyo ndangamuntu-koranabuhanga izaba ishobora no guhesha umuntu amakuru abitswe mu zindi sisitemu zifite amakuru ye bwite.

Minisitiri Ingabire avuga ko ayo makuru bwite atabajijwe n’abakozi ba NIDA, nyirayo ari we uzajya atanga uburenganzira bwo kuyasakaza ahandi.

Abantu bose mu Rwanda bazahabwa indangamuntu-koranabuhanga, baba abenegihugu, impunzi n’abatagira ubwenegihugu, n’ubwo iyo ndangamuntu yo izaba idashobora kwerekana ku mugaragaro ubwenegihugu bw’umuntu uyifite.

Umuntu azajya yitwaza iyo ndangamuntu-koranabuhanga abyishakiye, kuko udashaka kuyitwaza nk’ikarita, azaba ashobora kuyerekana iri muri telefone ye cyangwa kuvuga ibimuranga bagahita bareba mu ikoranabuhanga bakamumenya.

Banki y’Isi ni yo izatanga amafaranga angana na miliyoni 40 z’Amadolari ya Amerika yo kubaka iryo koranabuhanga.

Minisitiri Ingabire avuga ko iyo gahunda itazarenza imyaka itatu nyuma y’uko ayo mafaranga atanzwe, kandi kugira ngo atangwe, ni uko iri tegeko ribanza gutorwa.

Ku wa Kane tariki 20 Mata 2023 Inteko Ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite wemeje uwo mushinga w’Itegeko, uwohereza muri Komisiyo kugira ngo wigweho neza mbere yo kuzagaruka mu Nteko Rusange kugira ngo utorwe nk’Itegeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Iyigahunda yindangamuntu koranabuhanga idasaba umuntu guhora agendana ikarita ninziza cyane Dore ko abenshi bazita bagasiragira muri NIDA bashaka izindi .

Muzungu Justus yanditse ku itariki ya: 24-04-2023  →  Musubize

Uyu mushinga ningenzi rwose kuko hari nabantu babaga mugihugu benshi badatunze indangamuntu bityo bazaboneraho kuyigira

Alias yanditse ku itariki ya: 23-04-2023  →  Musubize

Babanze bakosore izo dufite kuko bagiye batwandikira amazina nabi,bagahimba itariki z’amavuko kuburyo hari ubwo ujya gusaba services bikakugora amazina yawe adahuye hose.Ikindi no uko mugihe biga uwo mushinga banatekereze kuri high charges ziri my ihererekanya ry’amafaranga kuri telephone.

Mathias yanditse ku itariki ya: 21-04-2023  →  Musubize

Ni ikintu kiza cyane,byaba byiza babijyanishije na DAN,kandi kuburyo bigirwa ni imibare yoroshye gufata,kandi inzego zubutabera nizu umutekano zikagira access nibikoresho kuburyo,ubaha iyo number bakamenya uwuriwe wesebyagabanya abanyabyaha,no gucika ubutabera. Kandi bizahuzwe na permini umunyamahanga wijiye mu gihugu akajya afatwa ibyo bipimo.Bashake ni uko bakuraho charges ziremerera abantu mu gukoresha cartes cg momo kubonana umuntu amafaranga bigebisa ni igitangaza,bizateza ubukungu imbere,nibashaka umisoro kuri za tele nibindi bifasha babikureho azagarukira muyo abantu batakaza kuko atamenyekanye

Karisimbi yanditse ku itariki ya: 21-04-2023  →  Musubize

Iyo bigiye kwivanga ni uku bitangira, babanze bakosore ikibazo cyuko buri munyarwanda wese yavutse tariki 01/01

Abdhala yanditse ku itariki ya: 21-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka