Incyuro ziri mu byatumye batangiza urugamba rwo kubohora igihugu

Umwe mu basirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, yasobanuye ko mu mpamvu zatumye barushoza harimo incyuro z’abanyamahanga hamwe n’amaganya y’ababyeyi bari barataye igihugu cyabo.

Lt (Rtd) Joseph Sabena uyobora umuryango w'abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu
Lt (Rtd) Joseph Sabena uyobora umuryango w’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu

Lt(Rtd) Joseph Sabena uyobora umuryango uhuza abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, yabitangaje mu kiganiro yahaye Televiziyo Flash ku cyumweru tariki 28 Kamena 2020.

Muri icyo kiganiro cyavugaga ku ruhare rw’urubyiruko mu kubohora igihugu, Lt Sabena yari kumwe n’Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International-Rwanda, Ingabire Marie Immaculée hamwe na Depite Maniriho Clarisse uhagarariye urubyiruko mu Nteko ishinga Amategeko.

Lt(Rtd) Sabena avuga ko mu mwaka wa 1990 na we yari urubyiruko rungana nk’urwo yabwiraga, ariko we na bagenzi be ngo bari barahunze igihugu ari bato cyane abandi baravukiye mu nkambi z’impunzi mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Yagize ati "Ababyeyi bacu bakomeje kudukundisha u Rwanda kuko iyo habaga hari nk’ikintu cyiza kibaye wumvaga bagira bati ’iyo biba turi iwacu i Rwanda, bahoraga bifuza gutaha".

Ati "Ikindi navuga,....burya amahanga arahanda, twaryaga incyuro mu mahanga, uwaduhezaga hanze na we yitwazaga ko afite igisirikare".

"Icyakora urugamba twarwanye ntiruteye kimwe nk’urwo urubyiruko rw’iki gihe rurimo kurwana, twe twari dufite intego yo kumena kugira ngo tuze mu gihugu, ni nko kwinjira mu nzu umena urugi, ariko iyo wamaze kugera mu nzu (mu gihugu) ntabwo uba ukirwana urugamba rwo kumena ahubwo urigengesera kugira ngo hatagira ibyo umena".

Lt(Rtd) Sabena avuga ko mu rubyiruko rw’iki gihe na ho ahabonamo Inkotanyi nyinshi zishoboye urugamba nk’urwo yarwanye, ariko ko bakeneye abababa hafi, ati nk’uko "natwe ababyeyi bacu bahoraga batubwira ngo "u Rwanda mubura, u Rwanda rurakenewe".

Imitwe irwanya u Rwanda, ubushomeri mu rubyiruko, ibiyobyabwenge n’inda mu bangavu, ni zimwe mu mpamvu ngo zatuma urubyiruko rutekereza kubohora igihugu, nk’uko Ingabire Marie Immaculée yakomeje abisobanura.

Ingabire avuga ko habayeho kwibeshya ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu bituma urubyiruko rugira uburere bubi ndetse n’ababyeyi baradohoka.

Yagize ati "Iyo usubiye mu mibare y’abangavu uyu munsi barimo kubyara ugira ubwoba, iyo ugiye mu tubari turi mu mujyi wa Kigali usanga ari urubyiruko rwibereyemo, mu biyobyabwenge ni bo barimo, uburere bw’umwana uyu munsi sinzi ubushinzwe".

"Twagiye mu kintu cyo kwitiranya uburenganzira! Kwambara ubusa ngo ni uburenganzira, jyewe ubwo turi mu kintu cyo kwibohora navuga nti ’toza umwana kumenya ko uru Rwanda rumukeneye!"

Ingabire akomeza agira ati "Urubyiruko rw’abazungu turimo kwigaana, bo ntabwo bafite imitwe y’iterabwoba ituruka iyo za Burundi, Uganda na hehe, nta n’ubwo bafite ikibazo cy’ibiza nk’ibyo tubona!"

"Jyewe nunyereka umwana wakoze ikosa umubyeyi akamuhana, ibyo bizaba ari byiza kuko mu gihe cyanjye hari igitsure cy’ababyeyi, ariko ubu ababyeyi twavuye mu birindiro".

Umunyamakuru yabajije Depite Maniriho Clarisse uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga amategeko niba biteguye urugamba, avuga ko biteguye.

Depite Maniriho yagize ati "Twebwe twavutse urugamba rurese, nitwitegure dukame rero, jye navuga ngo ’turiteguye’, hari politike nziza, ikoranabuhanga, mu nzego zitandukanye, hose turahari".

Lt(Rtd) Sabena avuga ko byaba bibabaje kuba baratakaje ingingo z’imibiri yabo mu rugamba ariko abo babohoye ntibabihe agaciro.

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Lt(Rtd) Joseph Sabena,urakoze kutubwira izo nkuru.Kubera ko noneho watashye mu Rwanda,kandi ukaba ufite igihe gihagije,reka ngusabe icyo wakora noneho.Reba ukuntu warwanye,ukarokoka intambara nyinshi warwanye.Hari ikintu Imana isaba abantu bose batuye isi:Idusaba kuyishaka dushyizeho umwete,kugirango tuzarokoke Umunsi w’Imperuka.Bisome muli Zefaniya 2:3.Shaka umuntu uzi neza Bible,ayikwigishe ku buntu.Turahari ku buryo nange ubinsabye nabikora.Kandi twajya tugusanga iwawe.Imana idusaba kwiga bible,kugirango "tumenye neza ibyo idusaba".Hanyuma nitubikora izaduhe ubuzima bw’iteka muli Paradizo,ibanje kutuzura ku Munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Hari byinshi abantu batazi,kubera ko batazi Bible.Urugero,muli Yakobo 4:4,havuga ko abantu bose bibera mu byisi gusa,Imana ibafata nk’abanzi bayo.

kirenga yanditse ku itariki ya: 29-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka