Inama ya CHOGM yagombaga kubera mu Rwanda yongeye gusubikwa

Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw"icyongereza bwatangaje ko inama ya CHOGM ihuza ibyo bihugu yagombaga kubera mu Rwanda mu kwezi gutaha yasubitswe.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubunyamabanga bwa Commonwealth rivuga ko iyo nama yasubitswe bitewe n’uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze muri bimwe mu bihugu bigize uwo muryango.

Uwo muryango kandi uvuga ko ushima uko u Rwanda rwari ruhagaze mu myiteguro, bikaba biteganyijwe ko nisubukurwa n’ubundi izabera mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Byanzebikunze izabera Mu Rwanda oui covd19 Izarindagira ahubwo dukaze ingamba yokwirinda iyonkenya itubuza amahoro n’amahirwe

NDABAZI J.Paul yanditse ku itariki ya: 9-05-2021  →  Musubize

Mubyukuri iyinama twaritwarayiteguye bihagije hano iwacu mu RWANDA ariko ntakundi byajyenda ikizere kirahari ko byanze bikunze izaba murakoze.

Nizeyimana Eugene yanditse ku itariki ya: 9-05-2021  →  Musubize

Turashimira abayobozi bacu burwanda batuma duhora turimbere muribyose bidutera ishema twe nkurubyiruko kandi tubigiraho byinshi n’umukoro baba baduha tugomba kuzakora mubihe bizaza natwe tuzaharanira gutera ishema igihugu cyacu

kayigema elias yanditse ku itariki ya: 8-05-2021  →  Musubize

Ntakundi ubwo igihe nikigera izaba kandi twe nk’abanyarwanda turakomeza imyiteguro tuzayakira.

Daniel yanditse ku itariki ya: 8-05-2021  →  Musubize

Mubyukuri birababaje kumva ko iyi nama yahagaritswe. Ariko uko biri kose Ndasaba Abanyarwanda dukomeze tube intore twirinda Kandi twirinda nabandi iki cyorezo kibaye inkomyi ku mugisha twari twiteguye mu kwakira iyi nama mpuzamahanga.Rero nditudohoke ku ngamba zari zisanzwe ndetse n’imyiteguro ikomeze rwose.

Sani yanditse ku itariki ya: 8-05-2021  →  Musubize

Muri contexte turimo ya covid 19 namoko yayo ! Biragoye guhuza abantu ibihumbi 10 cyangwa 20 ! Birumvikana

Luc yanditse ku itariki ya: 8-05-2021  →  Musubize

Bjr, nubwo ibaye isubitswe ariko bakaba baduhaye ikizereko izabera mu Rwanda ni Amahire kuko imyiteguro irahenda.

Dushimirimana Theogene yanditse ku itariki ya: 8-05-2021  →  Musubize

Nubwo Aringezi kwirinda Icyorezo cya Covid 19 ariko Guhinduka ibintu kumunota wanyuma rwose birangora Kuko igihungu kiba cyarakoze ibishoboka byinshi kugirango Abashyitsi bazagubwe Neza,gsa Turashimira Ubuyobozi bwiza by’igihungu cyacu Ndetse n’Abanyarwanda muri rusange Uburyo Iteka dushimwa n’Amahaga mukwakira Abatugana ,rero Nubwo CHOGAM itakibaye ariko ninabyiza kw’Abanyamahaga badushyimiye.

IRADUKUNDA Patrick yanditse ku itariki ya: 7-05-2021  →  Musubize

Covid19, yangije byinshi ariko tuzayitsinda kuko dufite amabwiriza ahamye. Thanks

Joseph yanditse ku itariki ya: 7-05-2021  →  Musubize

Turababaye cyane , ariko reka dukomeze kwitegura byanze bikunze izaba urukingo rwa covid-19 rugeze mu bihugu byose.

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 7-05-2021  →  Musubize

Ubu se iyi nkuru tuyizere ra?

Erno yanditse ku itariki ya: 7-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka