Inama y’umushyikirano y’uyu mwaka iziga uburyo u Rwanda rwaba igihugu kigize
Inama y’umushyikirano ya 10, itegurwa mu mpera z’iki cyumweru izafa gahunda yihariye yo kugira u Rwanda igihugu kigize (self-reliance); nk’uko bitangazwa na Minisitiri Protais Musoni ushiznwe inyemezo by’Inama y’Abaminisitiri.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, kibanziriza iyi nama ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11/12/2012, Minisitiri Musoni yatangaje ko hazaganirwa ku ngingo eshanu zishobora gufasha Abanyarwanda kudasindagizwa.
Mu bizigirwa muri iyi nama izatangira kuri uyu wa Kane tariki 13 kugeza 14/12/2012, harimo kwigisha Abanyarwanda kugira ibitekerezo bihamye, amahame ngenderwaho n’indangagaciro. Minisitiri Musoni akemeza ko iyo umuntu afite izo ngingo icyo yifuza cyose akigeraho.
Ingingo ya Kabiri ni uguha ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko, aho rugomba guhabwa ubumenyi ngiro ndetse n’ubushobozi bwo kugera ku gishoro. Bakazaganira kuri gahunda yo kwikura mu bukene (EDPRS II), barebera hamwe ibyo bakwibandaho mu kwihutisha ibintu.
Iyi nama kandi izagezwaho na Komisiyo ibishinzwe, aho u Rwanda rugeze rurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’abaturage bakazahabwa ijambo bakinigura ku cyo babona cyafasha u Rwanda gutera imbere.
Iyi nama izahuza Abanyarwanda bagera kuri 900 baturutse hanze y’igihugu, ni umwanya wo kurebera hamwe ibyo ibi biganiro ngarukamwaka bimaze imyaka 10 bikorwa byagejeje ku Rwanda.
Minisitiri Musoni yemeza ko n’ubwo bazabisubiramo, nta gushidikanya hari icyo byatanze, harimo Ikigega Agaciro Fund, gahunda nka Girinka, guca Nyakatsi, Itorero, ubwisungane mu buvuzi n’ibindi byinshi nk’isuku mu Rwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Bazige ikibazo cya unemployment mu rubyiruko kuko bishobora guteza ikibazo cy’ubujura, iterabwoba kuko badafite icyo bakora.
Bazige no ku kibazo cy’abantu barangije muri KHI badashobora kubona akazi kubera ko ngo bafite Ao kandi A1 zitagisohoka.
Ubuyobozi nibutwigire niba bishoboka uburyo twacika kuutegereza inkunga z,amahanga tukabaho n,ubwo twgenda buhoro ariko tukabaho abazungu bakabonako ataribo dukesha kubaho tubikesha imana