Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’abafatanyabikorwa biyemeje kurushaho kugabanya ubushomeri

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) ivuga ko ubushomeri bwatumye bitabaza inzego zitandukanye kugira ngo zitange imirimo n’imenyerezamwuga ku rubyiruko rubarirwa mu bihumbi amagana rutagira akazi.

Ibarura rusange rya Gatanu ryakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) muri Kanama 2022, rigaragaza ko urubyiruko rw’u Rwanda rurenga miliyoni eshatu n’ibihumbi 600, bakaba bahwanye na 27.1% by’abaturage bose batuye Igihugu.

Urubyiruko ruherutse guhabwa impamyabumenyi na SOS Children Village-Rwanda ifatanyije n'inzego zinyuranye
Urubyiruko ruherutse guhabwa impamyabumenyi na SOS Children Village-Rwanda ifatanyije n’inzego zinyuranye

Muri bo, abagera kuri 26.5% (barenga ibihumbi 954) bari abashomeri kugeza muri 2021, nk’uko bitangazwa mu cyegeranyo cyakozwe n’Umuryango witwa ’Never Again Rwanda’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Mwesigwa Robert, avuga ko inzego zose za Leta, abikorera n’imiryango yigenga bakomeje gusabwa ubufatanye mu gutanga imirimo ku rubyiruko, kandi ko hari n’aho Minisiteri irufite mu nshingano igenda ikomanga.

Mwesigwa avuga ko ingamba ya mbere bafashe ari ukugenda bahuza urwo rubyiruko n’abikorera bo Ntara zose z’Igihugu, kugira ngo barushakire imyanya yo kwimenyerezamo umwuga hagamijwe kuzabaha akazi gahoraho, ndetse ko ku itariki 14 Ukuboza bazahura n’abikorera bo mu Mujyi wa Kigali.

Akomeza asobanura ko ahandi hazava imirimo ihabwa urubyiruko ari mu gutanga ibihembo ku bafite imishinga ibyara inyungu, bashobora guha akazi bagenzi babo benshi.

Ibihembo bibarirwa muri za miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda bizatangirwa mu muhango ngarukamwaka wiswe "Youth Connekt Awards" ukomeje gutegurwa.

Mwesigwa Robert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko
Mwesigwa Robert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko

Ahandi Mwesigwa avuga ko hazava imirimo ihabwa urubyiruko ngo ni mu bigo bya Leta bakomeje gukomangira, birimo WASAC ahari ibikorwa by’amazi, muri RTDA aho bazakora imihanda, ndetse no mu buhinzi.

Mwesigwa yabitangarije muri gahunda yateguwe n’Umuryango SOS Children Village-Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, yari igamije guha impamyabumenyi urubyiruko 120 rwize imyuga runahabwa ibikoresho ruzifashisha mu kazi.

Mwesigwa agira ati "SOS ni kimwe mu bigo bishobora gufasha, ariko dufite abafatanyabikorwa batandukanye barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), ariko tugomba kureba niba izo mpande zombi(urubyiruko n’abarufasha) barimo kubona umusaruro."

Umuyobozi wa SOS Children Village-Rwanda, Jean Bosco Kwizera
Umuyobozi wa SOS Children Village-Rwanda, Jean Bosco Kwizera

Umuyobozi wa SOS Children Village-Rwanda, Kwizera Jean Bosco, avuga ko uruhare bazatanga ari ukuba bahaye ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko rugera ku bihumbi 124 mu myaka itanu iri imbere.

Kwizera avuga ko kuva mu myaka itatu ishize kugera ubu, bageze ku rubyiruko rurenga ibihumbi 20 rumaze guhabwa ubumenyi bwarufasha kwitunga rwikorera cyangwa rukorera abandi.

Nshimiyimana Prince warangije amashuri yisumbuye akabura akazi, avuga ko amahugurwa yahawe na SOS mu bijyanye no kwakira neza abakiriya, ari yo yamuhesheje akazi mu kigo gicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga nyuma yo kuhimenyerereza umwuga.

Uwitwa Kamanzi Vanessa wiga muri Kaminuza ya African Leadership, avuga ko urubyiruko rukeneye kwerekwa ahari imirimo, kuko ngo imyinshi rutazi aho ikorerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka