Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yasubitswe

Icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana cyatumye Guverinoma y’u Rwanda ifata icyemezo cyo gusubika Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Iyo nama yari iteganyijwe gutangira muri iki Cyumweru ku wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida Kagame, yafashe icyemezo cyo gusubika amakoraniro ahuza abantu benshi ku rwego rw’Igihugu, harimo n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Biteganyijwe ko ku itariki ya 21 Ukuboza 2020, Perezida Kagame azagirana ikiganiro n’abayobozi, abaturage n’abanyamakuru, ndetse ageze ku Banyarwanda uko Igihugu gihagaze (State of the Nation Address).

Kanda HANO urebe imyanzuro yose y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka