Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yagarutse

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18, izaterana guhera ku itariki ya 27 kugeza ku itariki ya 28 Gashyantare 2023.

Ni kimwe mu byemezo byafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, iyoborwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye guterana nyuma y’imyaka itatu itaba, bitewe n’icyorezo cya Covid-19, cyari kimaze iminsi cyugarije Isi.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yari iheruka kuba mu mpera z’umwaka wa 2019, nyuma y’uko iyari iteganyijwe kubera muri Kigali Convention Center kuva ku itariki 16 kugeza ku itariki 17 Ukuboza 2020 yasubitswe.

Ni mu itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, ryavugaga ko impamvu iyo nama y’Igihugu y’Umushyikirano irusha izindi gukomera yasubitswe, itewe n’uko ubwandu bwa Covid-19, bwari bukomeje kugenda bwiyongera ku muvuduko uhanitse mu gihugu hose.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano itumizwa na Perezida wa Repubulika, igahuza Abanyarwanda bose, baba abari mu gihugu n’abaturuka hanze yacyo, kandi ikitabirwa n’inzego zose z’ubuyobozi bw’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nyakubahwa perezida warepuburika turasaba kurenganura kumazu
Uyacu yasenywe twasenyew arimiturire nanub nimiturire twasabaga komwaturenganura murakoze

Arias yanditse ku itariki ya: 28-02-2023  →  Musubize

Muzatubarize impamvu abakoresha ubwishingizi nka medplan Yi kiciicya2 nubundi bwishingizi pste de center itemera kutwakira kditwaregerejwe ivuriro hafi mudukorere ubuvugizi

Jaque habumuremyi yanditse ku itariki ya: 27-02-2023  →  Musubize

In fact, the inflation are common , therefore we would like to entreat government to mount up the living allowance for university students

Kind regards

Uwihirwe Edmond yanditse ku itariki ya: 27-02-2023  →  Musubize

Nyakubahwa twasenyewe,amazu kumurindi wakanombe rusororo nyagahinga aharigarage ya kbc twasabye ,umurenge kuturenganura batwohereza mukarere biranga twoherezwa mumujyi nahobiranga twiyanbaza minaroke nahontagisubizo twahawe twandicyira,umuvunyi nahontagisubizo twabonye nyakubahwa perezida ntore,izirusha,intambwe nimwe mwaduhoza,amaría murakoz muriyinama yumushyikirano twizeye kurenganurwa

Jonathan yanditse ku itariki ya: 26-02-2023  →  Musubize

Turayishimiye!!!!!

Ngabonziza yanditse ku itariki ya: 24-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka