Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 19

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Inama ya 19 y’Igihugu y’Umushyikirano izaba kuva ku itariki ya 23 kugera ku ya 24 Mutarama 2024.

Binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 24, iyi nama izasuzumira hamwe aho Igihugu kigeze mu nzego zitandukanye mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.

Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yagarutse
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yagarutse

Iryo tangazo rigira riti: “Uyu mwaka Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izasuzuma aho Igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda no gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragaye.”

Iyi nama kandi izaba umwanya mwiza wo kurebera hamwe urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda mugihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 30, ndetse no guha urubyiruko ubushobozi bukenewe kugirango rukomeze kuba ku isonga mu iterambere rirambye.

Iyi nama y’Igihugu y’umushyikirano yaherukaga kuba ku nshuro ya 18 kuva ku ya 27 kugera ku ya 28 Gashyantare 2023, muri Kigali Convention Centre, iyoborwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Iyi nama yabaye umwanya wo gusuzuma aho gahunda za Leta zigeze zishyirwa mu bikorwa no gufata ingamba zo kurushaho kwihutisha iterambere.

Ibiganiro byatanzwe byibanze ku byavuye mu Ibarura Rusange rya Gatanu ry’Abaturage n’Imiturire ryo mu 2022, guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bwubakiye ku muryango no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Nyuma y’ibyo biganiro ndetse no kungurana ibitekerezo, hafashwe imyanzuro igera kuri 13 ikubiye mu byiciro bitanu aribyo; Urwego rw’ubukungu, Uburezi, Ubuzima, Imibereho myiza n’Uburere mboneragihugu.

Muri iyo myanzuro harimo kunoza ingamba zo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, gukemura vuba ikibazo cy’imodoka rusange zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hagurwa izindi no kuvugurura gare z’imodoka ndetse no kongera imodoka zihuza imijyi itandukanye, hagendewe ku zikenerwa n’abagenerwabikorwa.

Hari kandi no kunoza imikorere ya One Stop Centre ya RDB kugira ngo ihurize hamwe serivisi zose abantu bakenera, harimo n’izikenerwa n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, gukemura byihutirwa ibibazo bituma interineti idakora neza kandi ikiguzi cyayo kikaba gihenze no kurushaho kunoza serivisi zitangwa n’Irembo no kongeramo izikenerwa zose.

Indi myanzuro yafashwe harimo gukomeza gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda, gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro.

Mu burezi hari ugukemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri kugira ngo abarangiza kwiga bashobore guhangana n’ibibazo biri ku isoko ry’umurimo.

Naho mu rwego rw’ubuzima hari ugushyira mu bikorwa, mu gihe cy’imyaka ibiri, ingamba zo kurwanya igwingira ry’abana, kongera imbaraga mu gukumira indwara zitandura harimo kwisuzumisha hakiri kare no kuvugurura ibikorwaremezo by’ubuvuzi, kongera umubare w’abakozi, kongera isuku ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi no kwakira neza abagana amavuriro.

Imyanzuro yafashwe mu rwego rw’imibereho myiza ahrimo Glgukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye, mugihe mu bijyanye n’uburere mboneragihugu hanzuwe ko hagomba gutezwa imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, gukomeza kwigisha amateka, umuco n’indangagaciro nyakuri by’Igihugu no kongera ingufu mu mikorere y’Itorero haba mu Rwanda no mu mahanga.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano itumizwa na Perezida wa Repubulika, igahuza Abanyarwanda bose, baba abari mu gihugu n’abaturuka hanze yacyo, kandi ikitabirwa n’inzego zose z’ubuyobozi bw’Igihugu.

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Igitekerezonatanga nuko batugezaho umuriro urugero nkatwe kugirango umuriro ntibigoye kuko twegereye amapoto ahoni mukarere ka nyaruguru mumurenge wangera mukagari kamurama umudugudu kagada murakoze 0781923484

[email protected] yanditse ku itariki ya: 22-01-2024  →  Musubize

Murakoze kutugezaho Amakuru nagirango mbaze niba buri muntu aba yemererewe kujya mu nama yumushyikirano.

niyomuragije vestine yanditse ku itariki ya: 21-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka