Inama n’ibirori bikomeye byazanye abashyitsi basaga miliyoni mu Rwanda mu 2022

Imibare ikubiye muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yasohotse mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, yerekana ko urwego rw’ubukerarugendo rwonyine rwijnirije u Rwanda agera kuri miliyoni 445z’Amadolari ya Amerika mu 2022. Ni izamuka ringana na 171.3% ugereranyije n’ayinjiye mu 2021, kubera icyorezo cya Covid-19. Ayo yinjiye binyuze mu nama, ubukerarugendo n’andi mahuriro anyuranye.

Mbere y’icyorezo cya Covid-19, imibare igaragaza ko ubukerarugendo mu Rwanda bwari bugeze ku gipimo kiza cyo kwinjiriza Igihugu agatubutse. Nko mu 2019, uru rwego rwinjije agera kuri miliyoni 500 z’Amadolari, ari na yo menshi cyane rwigeze kwinjiza ariko mu 2020 yaramanutse cyane agera kuri miliyoni 121 gusa, bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Iyi mibare igaragaza ko muri rusange ubukerarugendo mu Rwanda, bumaze kuzahuka kugera ku ijanisha rya 89.3% ugereranyije n’ibihe bya mbere y’icyorezo.

Iyi raporo ikomeza igaragaza ko uretse ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu, mu 2022 u Rwanda rwakiriye abashyitsi barenga miliyoni n’ibihumbi 105, harimo 60% baturutse ku mugabane wa Afurika.

Muri abo abasaga ibihumbi 35 baje bitabiriye ibikorwa by’ubukerarugendo bishingiye ku nama n’ibindi birori, ibizwi nka ‘Meeting, Incentives Conferences and Exhibitions (MICE)’, bigera ku 104 byabaye mu mezi atandukanye, byinjiza agera kuri miliyoni 62.4$.

Dore bimwe muri byo:

CHOGM

Ni inama ihuza Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma z’ibihugu byo muryango w’abakoresha ururimi rw’Icyongereza. Iyi inama yabereye muri ‘Kigali Conventin Center’ muri Kamena 2022, yitabirwa n’abantu basaga 4000, yinjiza miliyoni 17$.

Uretse gutera ikimwaro abanzi b’u Rwanda batifuzaga ko ruyakira, iyi nama yasigiye Igihugu umusaruro ushimishije mu nzego nyinshi, binyuze mu biganiro hagati y’Abakuru b’Ibihugu, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’imiryango mpuzamahanga.

Hashyizwe umukono ku masezerano y’ibikorwa n’imishinga mu ngeri zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, ubuzima n’umubano mu bya politiki hagati y’u Rwanda n’amahanga. Bimwe muri ibyo byemeranyijwe byanatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Inama ya YouthConnekt Africa

Ni inama yateguwe n’umuryango YouthConnekt Africa, Leta y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP). Iba buri mwaka igahuza abashyiraho za politiki, abacuruzi, abafatanyabikorwa mu iterambere na sosiyete sivile, hagamijwe gushakira umuti ibibazo byugarije urubyiruko Nyafurika na rwo rubigizemo uruhare.

Iya 2022 yabereye i Kigali muri BK Arena ku matariki ya 13-15 Ukwakira, yitabirwa n’u rubyiruko rusaga 9000 rwo hirya no hino muri Afurika. Icyo gihe, Perezida Paul Kagame ayifungura yasabye uru rubyiruko gukorera ku ntego bakarangwa n’umwete n’ikinyabupfura mu byo bakora byose, kugira ngo bagere ku iterambere ryabo n’iry’umugabane muri rusange.

Irushanwa Nyafurika rya BAL 2022

Mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibindi birori (MICE), hinjiye miliyoni 6$ avuye muri BAL, angana na 13% by’ayinjijwe muri MICE yose umwaka ushize. Iri rushanwa rihuza amakipe ya Basketball aba yarabaye aya mbere iwayo muri Afurika, ryari ribereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma y’iry’amajonjora ryabaye mu 2021.

Mu muri aya majonjora, ikipe ya REG BBC yari ihagagariye u Rwanda yitwaye neza isoza ari iya mbere mu itsinda, ariko mu mikino ya nyuma 2022 yaserewe muri ¼ na FAP BBC yo muri Cameroon ku manota 66 kuri 63.

Izo nshuro zombi ryabereye muri BK Arena, irya 2022 rikaba ryaregukanywe na US Monastir yo muri Tunisia ihigitse Petro de Luanda ya Angola.

Mu irushanwa hagati ku itariki 25 Gicurasi, BAL yanifatanyije n’Abanyafurika kwizihiza ishingwa ry’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, bishimira ibyagezweho.

Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi (AGRF)

Iyi nama ya ‘African Green Revolution Forum Summit (AGRF)’ ihuza bamwe mu bakuru b’Ibihugu Nyafurika, abashakashatsi, abayobozi b’ibigo mpuzamahanga n’abahinzi bakigira hamwe icyakorwa, mu kuzahura uruhererekane rw’ibiribwa muri Afurika.

Iya 2022 yari ibaye ku nshuro ya 12, yabaye ku matarika ya 5-9 Nzeri ikaba yaritabiriwe n’abantu bagera ku 6,467. Kuva u Rwanda rwagirwa igicumbi cy’iyi nama, ni ubwa mbere yari ibaye mu buryo bw’imbonankubone bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho ku Isi (ITUWTDC)

Ni inama yari ibaye ku nshuro ya munani ikaba yaritabiriwe n’ibihugu bisaga 100. Itegurwa n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho (ITU), inama yo ikaba yitwa ‘World Telecommunication Development Conference (WTDC)’.

Yateraniye i Kigali kuva tariki 6-16 Kamena 2022, ikaba yari uruhurirane rurimo uduce tw’inama zitandukanye zivuga ku iterambere ry’itumanaho. Icyo gihe, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ku Isi, icyorezo cya Covid-19 cyatumye bibyaza umusaruro ikoranabuhanga, ariko ko hakiri imbogamizi zashakirwa umuti. Iyi nama yasize hakusanyijwe agera kuri miliyari 18.5$, ngo akoreshwe mu gukwirakwiza ikoranabuhanga rya murandasi by’umwihariko mu bihugu rikiri hasi cyane.

Kwita Izina

Iki ni igikorwa ngarukamwaka kimaze kubaka izina mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga. Hari hashize imyaka ibiri uyu muhango wo guha amazina abana b’ingagi, uba mu buryo bw’ikoranbuhanga. Ku itariki ya 2 Nzeri 2022, ni bwo wongeye kwitabirwa imbonankubone mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya 18, witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta, ibyamamare mu ngeri zinyuranye mu Rwanda n’andi bashyitsi baturutse imihanda yose y’Isi, harimo abayobozi n’ibyamamare binyuranye. Bise amazina abana 20 b’ingagi bari baherutse kuvuka.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko izashora miliyoni 2$ mu guteza imbere abaturage baturiye Pariki z’Igihugu mu rwego rwo gusangira inyungu ziva mu bikorwa by’ubukerarugendo, bukorerwa hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka