Inama mpuzamahanga yaberaga i Kigali yasabye guteza imbere ubumuntu n’ubwigenge mu Banyafurika

Impuguke ku rwego mpuzamahanga zitabiriye inama imaze iminsi itatu i Kigali yiga ku miyoborere myiza na demokarasi, zivuga ko kugira ngo Abanyafurika bagire amahoro n’ubwigenge busesuye, bagomba guteza imbere ubumuntu bakanishakamo ibisubizo.

Imyaka 50 ishize Africa imaze ibonye ubwigenge, haracyari ingaruka yatewe n’ubukoloni zirimo ubukene n’ubujiji, intambara n’imvururu z’urudaca ziterwa no kutajyanisha demokarasi n’imiterere ya buri gihugu, ruswa no kudashyira hamwe kw’abatuye umugabane; nk’uko raporo y’ibyaganiriweho kuri uyu wa gatanu tariki ya 29/06/2012 ibigaragaza.

Ubwo iyi nama yasozwaga kuri uyu wa Gtandatu tariki 30/06/2012, abayitabiriye barimo intiti zirimo abahagarariye imiryango mpuzamahanga, bagarutse ku ndangagaciro yitwa ”Ubumuntu” ihuriweho n’Abanyafurika.

Prof. Alphonse Ntumba Luaba, Umunyamabanga w’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga bigari (ICGLR) yafatanyije n’u Rwanda gutegura ibyo biganiro, yatinze ku gusobanura ko mu bigize indangagaciro y”ubumuntu” harimo urukundo n’ubufatanye hagati y’Abanyafurika.

Ati: ”Iyi ndangagaciro ivuga ko nta muntu wigira, umubanyi niwe muryango, uko byagenda kose turi bamwe, abagiye inama Imana irabasanga,… ibi rero dukwiye kubigenderaho tukareka imyiryane, intambara n’ubwumvikane buke, ahubwo tugashakira hamwe icyaduteza imbere”.

Alphonse Ntumba Luaba ufite ubwenegihugu bwa Kongo Kinshasa, yashimye utwigoro tw’Abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda bari mu biganiro na bagenzi babo ba Kongo, ku kibazo cy’intambara ibera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Geraldine Fraser-Moleketi, Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imiyoborere myiza ku isi mu ishami ry’umuryango w’Abibumbye (UNDP), yashimangiye”Ubumuntu” avuga ko inzego zose zirimo imicungire ya politiki n’ubukungu, Abanyafurika bagomba kuzifatanya, kugirango bagire imbaraga zo guhangana n’ibibazo bibugarije.

Fraser-Moleketi n’andi banyabwenge bose bateraniye i Kigali mu nama yiga ku miyoborere na Demokarasi, bavuga ko baboneye isomo ku Rwanda, ry’uburyo Abanyafurika bagomba kwishakamo ibisubizo.

Fraser-Moleketi yanashimye uburyo yumvise Abanyarwanda baragarutse kuri gakondo yabo nyuma y’ibibazo basigiwe na Jenoside, bicira imanza za Gacaca, bishyiriraho gahunda z’iterambere zinyuranye zirimo Ubudehe, imihigo, ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’Itorero ry’Igihugu.

Iyi nama yanzuye ku munsi wayo wa kabiri ko Demokarasi atari ihame mpuzamahanga, ahubwo buri gihugu kizajya cyishyiriraho demokarasi ijyanye n’ibibazo cyangwa imiterere yacyo, ariko kitanyuranyije n’Itegeko nshinga cyangwa n’uburenganzira bw’abenegihugu bacyo.

Dr Ntawukuriryayo Jean-Damascene, uyoboye Inteko Ishinga amategeko umutwe wa Sena, ku ruhande rw’u Rwanda asaba ko imyanzuro ifatirwa muri iyi nama itaba amasigaracyicaro, ahubwo ngo mu nama y’ubutaha bagomba gushima uburyo Afurika ikataje mu guteza imbere abayituye.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka