Imyumvire ihejeje Abanyafurika mu bukene - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame asanga Abanyafurika badakwiye guhora bishyiramo ko inkunga z’imishinga ikomeye kuri uyu mugabane zikwiye guturuka hanze gusa.

Perezida Kagame mu nama ya Transform Africa
Perezida Kagame mu nama ya Transform Africa

Perezida Kagame yemeza ko amafaranga abarirwa muri za miliyoni atikirira mu kunyereza imisoro n’abohereza imitungo yabo hanze, byose bikoreshejwe neza byagirira umugabane akamaro.

Yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama yiga ku guhuza Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga “Transform Africa” iteraniye i Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2018.

Yagize ati “Ntituri abakene, habe na mba. Ikibazo gihari kiri mu mutwe aho twumva ko tutakoresha ubushobozi bwacu, ahubwo tugaharira abandi imishinga yacu y’igihe kirekire. Ni ukuvuga ko ayo twakorera yose, ariko dukomeza kuba abakene.”

Perezida Kagame yavuze ko ntawukwiye kwitwaza iyo mvumvire ngo avuge ko ituruka k’ubukoloni, ahubwo ko Abanyafurika bakwiye gushaka ikintu gituma basigara inyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

100% ntabwo ari mu biganza byanyu gusa biri no bihugu byanyu erega Afrika hari ubukire bwinshi cyane ibihugu byinshi byi buraya bitunzwe na Africa

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

Ibi uyu muyobozi avuga nibyo 100% dukwiye kumva ko ibyo dushaka kugeraho biri mu biganza byacu.

Eliab Niyongira yanditse ku itariki ya: 8-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka