Imyuga bize izabarinda kongera guterwa inda zitateguwe

Abana b’abakobwa batewe inda bakabyara imburagihe, bahamya ko imyuga bize babifashijwemo n’umuryango ‘Safi Life Organization’ izabafasha kwikura mu bukene, bityo ntibongere kugira ibyo bararikira byatuma bashukwa bakongera guterwa inda.

Bishimiye ko bamenye umwuga uzabafasha kubaho neza
Bishimiye ko bamenye umwuga uzabafasha kubaho neza

Abo bakobwa bo mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, batangiye kwiga ari 58 ariko harangiza 29 ari na bo baherutse guhabwa impamyabumenyi, bize kudoda no kuboha imipira n’ibindi bintu bitandukanye, bakemeza ko ari intambwe ikomeye bateye mu buzima.

Mukasekuru Francine wabyaye afite imyaka 17 uwamuteye inda akamutererana, avuga ko kuba yarize umwuga bizamurinda ibindi bishuko ku buryo yaterwa inda bwa kabiri, agashimira umuryango Safi Life Organization wita ku bana nk’abo bahuye n’ibibazo.

Abo bakobwa bakora ibintu binyuranye bibinjiriza amafaranga
Abo bakobwa bakora ibintu binyuranye bibinjiriza amafaranga

Ati “Nigaga mu wa gatandatu ariko simbone ibyo nkenera ku buryo ishuri nari ngiye kurireka, hanyuma hari umuhungu twajyaga tuvugana anyemerera kunyishyurira amafaranga y’ishuri. Twishyura ibihumbi 30 ku mwaka. Ni ibyo yahereyeho namusuye aranshuka turaryamana antera inda bituma mpangayika kuko iwacu babimenye bantoteje bituma njya kwibana.

Naje kugira amahirwe umuryango Safi Life uramfata unshyira mu bagomba kwiga imyuga none namenye kudoda neza. Marume yahise angurira imashini yo kudoda, none ubu ndikorera nkabona amafaranga yo kwibeshaho no gutunga umwana wanjye, bikazatuma nta wongera kunshuka”.

Uwo mukobwa avuga ko yize bimugoye kuko atagiraga uwo asigira umwana, gusa yarakomeje arahatiriza ararangiza ndetse ngo akaba yarahungukiye byinshi kuko yahakiriye ubwigunge.

Umutesiwase na we wabyaye afite imyaka 16, yemeza ko yabayeho mu buzima bugoye kuko ababyeyi be bamwamaganye ariko agira amahirwe nyirakuru aramwakira, aramufasha, anakomeza kumurerera umwana no mu gihe yari arimo kwiga imyuga.

Uwo mwana w’umukobwa wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza kwiga bigahita bihagara, avuga ko Safi Life yamufashije arikwiga, none akaba afite icyizere cy’ejo heza.

Abyobozi bashyikiriza abo bana impamyabushobozi zabo
Abyobozi bashyikiriza abo bana impamyabushobozi zabo

Ati “Ndashimira cyane Safi Life kuko yatugaruriye icyizere cy’ubuzima. Yanyigishije kudoda no kuboha ntacyo nishyujwe ndetse n’ibitambaro twigiragaho twarabihabwaga. Kubera rero ko namenye umwuga nkaba nabonye impamyabushobozi, nshobora kubona akazi cyangwa nkikorera nkagira ejo heza”.

Abo bakobwa bombi bavuga ko ubu batangiye kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda, kuko ngo hari ubwo umuntu yashobora kongera gucikwa cyangwa agafatwa ku ngufu, bikamurinda gusama.

Umuyobozi w’uwo muryango, Mukundwa Safi, avuga ko abo bakobwa barangije kwiga imyuga bazakomeza kubakurikirana, babafashe gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Mukundwa Safi yahisemo gufasha abababaye kuko na we yafashijwe ari mu bihe bigoye abasha kubaho
Mukundwa Safi yahisemo gufasha abababaye kuko na we yafashijwe ari mu bihe bigoye abasha kubaho

Ati “Ubu barangije kwiga ariko ntibivuze ko tubarekuye, ku bufatanye n’abaterankunga turateganya kubashingira inzu yo kudoderamo (atelier), izaba irimo ibikoresho ubundi bakore biteze imbere.

Ubu bamaze gukora itsinda, umurenge batuyemo hari ibyo wemeye kuba ubafashije ku buryo bakora bakabona amafaranga mu gihe iyo atelier itaratangira”.

Kugeza ubu uwo muryango umaze gufasha abakobwa 61 kwiga imyuga, aho biga amezi atandatu imyuga inyuranye n’andi atandatu biga ibijyane no kuzigama, hakaba na 14 bafashijwe kwiga kaminuza kandi ubwo bufasha ngo buzakomeza.

Uwamahoro Jeannette Dalia ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Gasabo, avuga ko bahagurukiye kurwanya inda zitateganyijwe mu bangavu.

Ati “Turimo kuzenguruka akarere dukangurira abana, cyane cyane abangavu kumenya ubuzima bw’imyororokere, bamenye impinduka ziba mu mibiri yabo uko bagenda bakura, ari byo bizatuma bamenya kwirinda inda zitateguwe.

Turashima ibyo uyu muryango urimo gukora kuko bituma abana batiheba ahubwo bakabaho neza kubera umwuga”.

Igitekerezo cyo gufasha abo bana, Mukundwa yagikomoye ku muntu wamufashije arokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo yari yatemwe bikabije ariko aza gukira bigoranye, ni ko kwiyemeza gushaka uko na we yafasha abababaye, ahera ku bana babyarira iwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka