Imyuga bigiye mu bigo ngororamuco yabahinduriye ubuzima

Bamwe mu bavuye mu bigo ngororamuco by’Iwawa n’Igitagata, bavuga ko imyuga bahigiye yabahinduriye ubuzima, bagashima Leta y’u Rwanda yabagoroye ikongeraho no kubigisha.

Uwase Yvone yize gusuka none ubu yibeshejeho neza
Uwase Yvone yize gusuka none ubu yibeshejeho neza

Uwase Yvone avuka mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Ngororero, avuga ko bamujyanye i Gitagata kubera buzima yari arimo bwo kuzunguza imyenda mu muhanda.

Bamaze kumufata bamujyanye kwa Kabuga amarayo ibyumweru bibi, nyuma ajya kugororerwa i Gitagata ahamara amezi 9 ahigira umwuga wo gusuka no kwita ku bwiza bw’umusatsi.

Ati “Nize gusuka hanyuma ndataha ntangira kujya nkorera amafaranga make make ntangira kwizigama, naje kubona akazi mu kigo cyigishaga abana gusuka, ntangira guhembwa nzigama duke duke, hanyuma nza kugira igitekerezo cyo gushinga ‘salon’ itunganya imisatsi”.

Uwase avuga ko nta bikoresho bihagije yari afite byo gushinga iyi salon, ko yabifashijwemo n’Akarere ka Nyarugenge.

Uyu yize kubaza
Uyu yize kubaza

Isomo yakuyemo ni ukwihesha agaciro kuko mu nyigisho yahawe yasanze mubyo yakoraga, nta ndangagaciro zirimo kuko nk’umwana w’umukobwa atari akwiye kwirukankana n’ubuyobozi mu muhanda.

Havugimana Pacifique akorera muri ateriye iri ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, igizwe n’urubyiruko rwavuye Iwawa.

Atarajya Iwawa yari inzererezi, nta hantu hazwi yari afite aba uretse kurara aho abonye.

Avuga ko ibibi byose byamurangwagaho birimo kunywa ibiyobyabwenge, gukina urusimbi, no kwiba n’ibindi bikorwa birimo urugomo.

Nyuma yaje gufatwa mu nzererezi aca kwa Kabuga hanyuma aza koherezwa Iwawa, agezeyo yiga umwuga w’ubwubatsi ariko avuyeyo abura akazi mu gihe cy’amezi atatu.

Havugimana Pacifique avuga ko ubu yahindutse
Havugimana Pacifique avuga ko ubu yahindutse

Ubuyobozi bwabahurije hamwe babaha ibikoresho by’ububaji, batangira gukora bagenzi be bize kubaza batangira kubimwigisha.

Ati “Iwawa haba abarimu batatu, abigisha imyuga, abigisha uburere mboneragihugu n’abigisha ibijyanye n’imitekerereze ya muntu (Psychology).

Uretse kuba yarahigiye umwuga wo kubaka yanabashije gukira ibintu bibi yakoraga abifashijwemo n’abajyanama mu by’ubuzima bwa muntu (consellor).

Ati “Iwawa uhagiye ugakurikirana inyigisho baguha, ni ukuri wahava uri undi muntu. Urugero niheraho kuba ndi umugabo mbasha gutunga umuryango wanjye”.

Nyuma yo kuvayo nabo biyemeje gukora ubukangurambaga mu rundi rubyiruko rwari rwasigaye mu buzima bwo mu muhanda ubu nabo bameze neza nyuma yo kuva Iwawa bari muri za koperative barakora.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRC), buri mwaka gihora gikura abana mu buzima bwo mu muhanda kugira ngo bagororwe basubire mu miryango yabo.

Bimwe mu byo bakora
Bimwe mu byo bakora

Buri Kiciro uko kirangije gihabwa impamyabumenyi z’uko barangije amasomo yabo y’imyuga, ndetse bagahabwa ibikoresho bazifashisha bihangira umurimo.

Muri Mutarama 2022, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco binyujijwe mu Kigo ngororamuco cya Iwawa, hatanzwe Impamyabushobozi ku rubyiruko rugera kuri 1,585 bahamaze igihe gisaga umwaka bahahererwa amasomo y’Igororamuco n’Imyuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka