Imyiteguro ya CHOGM irarimbanyije mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama ya CHOGM, ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), izabera i Kigali guhera ku itariki 20 Kamena 2022, imyiteguro hirya no hino mu gihugu irarimbanyije.

Bakomeje gusukura imihanda
Bakomeje gusukura imihanda

Akarere ka Musanze nako gakomeje imyiteguro nk’ahantu hari umujyi uzakira bamwe mu bashyitsi bitabiriye iyo nama, ndetse hari n’ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo benshi, birimo Ingagi ziba mu birunga.

Imyiteguro irakomeje mu bice binyuranye bigize uwo mujyi no mu nkengero zawo, cyane cyane hitabwa ku mahoteli anyuranye agize uwo mujyi, aho hari gukorwa isuku, uretse no mu mahoteri kandi imyiteguro ikaba irimo gukazwa mu mihanda cyane cyane iya kaburimbo, mu nyubako zikoreramo inzego z’ubuyobozi, ku kibuga cy’indege cya Ruhengeri n’ahandi.

Muri iyo suku harimo gusiga amarangi hasiburwa imirongo yo mu mihanda ya kaburimbo, gusukura ubusitani bukikije iyo mihanda, ndetse no mu marembo y’umujyi hakaba hakomeje kurimbishwa, hubakwa urukuta ruzitije ibyapa byanditseho ’Visit Rwanda’.

Mu mihanda igize umujyi wa Musanze isuku ni yose
Mu mihanda igize umujyi wa Musanze isuku ni yose

Ntabwo ari mu mujyi gusa hitaweho, kuko no mu nkengero zawo ubukangurambaga bwo gukora isuku burakomeje, aho amarangi akomeje gusigwa ku nzu zo mu dusantere tunyuranye, bubaka ubwiherero n’ibindi.

Mu mirenge inyuranye yitegura kwakira abashyitsi bazasura ibyiza nyaburanga muri Pariki y’Ibirunga, irimo uwa Nyange, Kinigi na Shingiro, abaturage bakomeje umuganda wo gusukura imihanda basibura n’inzira z’amazi ava mu birunga.

Mu muganda wakozwe mu ntangiro z’iki cyumweru muri iyo Mirenge, basuwe n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru za Leta, barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatanazi Jean Marie Vianney, wabasobanuriye ko kuba u Rwanda rugiye kwakira inama ya CHOGM biri mu nyungu za buri Munyarwanda, abasaba kuzakirana yombi abashyitsi.

N’ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’ubw’Akarere ka Musanze bukomeje gusura abaturage mu mirenge imwe n’imwe, basobanurira abaturage gahunda zinyuranye za Leta zirimo n’inama ya CHOGM, hari bamwe aho ubuyobozi bw’akarere butaragera batunga agatoki ba gitifu na ba Mudugudu, batabasobanurira neza inama ya CHOGM, ikaba igiye gutangira ntacyo bayiziho.

Abenshi batayisobanukiwe ni abiganjemo abo mu duce tw’ibyaro, ariko hakaba n’abemeza ko CHOGM bayizi kandi bazi n’inyungu rusange bayitegerejemo.

Mukandekezi Euphrasie wo mu Murenge wa Gacaca ati “Iyo nama tuyumva gutyo, ariko tukumva ko ari abayobozi bazava ahandi bagateranira mu Rwanda tukabishima, tuti Imana isingizwe ibarinde baze iwacu, none se abashyitsi baza iwanyu ukababara ko ahubwo ari ibyishimo gusa! Mbyumva kuri radiyo ko abo bategetsi bazaza bagateranira hano iwacu mu Rwanda, ndetse ngo bazagera na hano i Musanze, ubu amasuku twayakajije abakecuru tuzajya tugenda twambaye neza, twasukuye imihanda twakondoye, ngo ni ku wa mbere ku itariki 20”.

Undi wo mu Kinigi ati “Abayobozi ntabwo babitumenyejeje twe abo mu byaro, nta radio ngira ngo menye ayo makuru. Gusa turabategereje kandi tuzabakira neza, nzi ko ari inama izahuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza”.

Kabera Felicien wo mu murenge wa Shingiro n’ubwo atuye mu cyaro, ariko we aremeza ko yamaze gusobanukirwa neza iby’iyo nama.

Ati “CHOGM ndayizi igizwe n’abaturage barenze miliyari ebyiri, ni umuryango ugizwe n’ibihugu bivuga Icyongereza, kandi u Rwanda nicyo gihugu cyinjiyemo nyuma none turayakiriye, twakoresheje imbaraga nyinshi ngo twemererwe kuyakira, ni ubushake n’ishema ku Banyarwanda no ku bayobozi bacu”.

Arongera ati “Ni byinshi izadusigira, icya mbere abo bantu baturutse mu bihugu 54 bazaba bari hano mu Rwanda, harimo umutungo utabarika kuko ababaga muri CHOGM batatuzi bagiye kutumenya. Ikindi abo bantu bagiye kuva hanze barazana Amadorari n’Amayero, kandi bazayasiga mu Rwanda, mu minsi itanu bazamara mu Rwanda bazaba bari kurya banacumbika mu mahoteri, urumva iyo atari inyungu, kandi ni tujya kurangura hanze ayo Madorari baradusigira niyo tuzajyana. Hari n’ibyo bazagura bajyana iwabo byose ni mu nyungu zacu, ubu turabiteguye mu minsi mike isigaye turimo kunogereza amasuku”.

Iyo nama biteganyijwe ko izitabirwa n’abasaga 6000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka