Imyiteguro ya CHOGM imeze neza mu mpande zose – MINAFFET

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda (MINAFFET) iratangaza ko imyiteguro ku nama ihuza abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (CHOGM) imeze neza mu mpande zose ku buryo izagenda neza.

MINAFFET itangaza ko ibihugu 54 bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth) bizitabira iyi nama, byose bizahagararirwa usibye Igihugu kimwe kiri mu bikorwa by’amatora, abandi bose bamaze kwemeza ko bazitabira inama kandi imyiteguro yo kubakira ihagaze neza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku myiteguro ya CHOGM, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko imyiteguro y’inama ihagaze neza, haba mu bijyanye no gutwara abantu, abazayobora abantu bamaze gutegurwa ndetse n’ibijyanye n’itumanaho ku bazitabira inama na byo biri ku murongo.

Yasabye Abanyarwanda muri rusange kuzarangwa n’umutuzo no kwitonda bakira abashyitsi bazamara igihe kirenze icyumweru mu Gihugu, aho basabwa gufasha abashyitsi kugubwa neza.

Prof Nshuti Manasseh asobanura ko usibye inama nyirizina, hari n’ibindi bikorwa bitandukanye abashyitsi bazajya bahuriramo birimo nk’imyidagaduro, ibitaramo n’imikino nka Cricket na Golf.

Avuga ko umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ugizwe n’abantu basaga miliyari ebyiri, kandi buri cyiciro kikazaba gihagarariwe haba mu rubyiruko, abagore, abikorera, ndetse hakaba n’icyiciro cy’imyidagaduro kuri politiki n’imibanire hagati y’ibihugu binyamuryango, ibyo byose bikaba bifitiye akamaro u Rwanda nk’Igihugu kigiye kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka ibiri.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko nta bindi bikorwa biteganyijwe kuba byafunga, nk’uko bimeze ku mashuri abanza n’ayisumbuye azaba afunze icyumweru cyose mu mujyi wa Kigali, kuko abashyitsi baje bazakenera ibindi bahaha, amahoteli abacumbikiye na yo akagira ibyo abategurira.

Agira ati, “Abantu ahubwo ni ugukora kurushaho, abantu bazaza bazasiga amafaranga menshi, amahoteli, amaresitora abakora iby’ubukorikori, ni ukubareshya kugira ngo bagire ibyo badusigira”.

Avuga ko ku kijyanye n’imihanda ishobora gufungwa kugira ngo abashyitsi boroherwe kugera ahabera inama no ku mahoteli, nta mbogamizi bizagira ku batuye n’abagenda mu mujyi wa Kigali kuko n’ubundi bijya bibaho ko rimwe na rimwe imihanda ifungwa kandi ubuzima ntibuhagarare.

Naho ku bijyanye n’imihanda n’ibindi bikorwa remezo bikiri kubakwa, Rubingisa avuga ko hari ibizaba byuzuye koko nk’uko biteganyijwe n’ibindi bizakomeza kubakwa kuko bitareba gusa inama ahubwo binajyanye na gahunda yo gukomeza gusukura umujyi wa Kigali.

Serivisi mu mahoteli zizaba zinoze

Ku kijyanye n’amahoteli n’imyiteguro ku gutanga serivisi nziza, umuyobozi mukuru wungirije wa RDB avuga ko iyi nama ije mu gihe ubukungu bw’Igihugu bwazamutse, kandi ko no mu by’amahoteli n’amaresitora, hazamutseho 80% ugereranyije n’umwaka ushize.

Agira ati, “Ntabwo mu gihembwe cya mbere cya 2022 ibikorwa by’amahoteli byahagaze, ubu hoteli zimaze iminsi zakira abakiriya mu bikorwa bitandukanye, ubu turi kureba ibizakenerwa. Iyi nama ifite umwihariko wayo, nk’u Buhinde ntabwo twabagaburira inka kuko iwabo hari icyo ivuze, mu byo amahoteli ategura hari abashinzwe kureba ibizakenerwa”.

Avuga ko Guverinoma yashyizeho itsinda rikorana n’inzego zose kandi ahagaragaye ko hari ibitaboneka mu Rwanda hashyizweho abantu bashinzwe kubishaka, naho ku kijyanye n’ibintu byari byarabuze ku isoko kubera icyorezo cya Covid-19 hari ibyamaze gutumizwa.

Naho ku mitangire ya serivisi mu mahoteli, RDB igaragaza ko hanogejwe ibijyanye no gutanga serivisi nziza, kuko hari n’abakozi benshi bahawe akazi, guhugura abakozi no kongeramo ba nyakabyizi kandi bahuguwe mu bijyanye no kwakira abantu batandukanye mu mico.

Agira ati, “Twakoranye n’amashami y’amahoteli yo hanze akorera mu Rwanda kugira ngo atange abakozi bunganira abasanzwe, naho ku bijyanye n’ibyo amahoteli n’amaresitora yaburaga, ngo yuzuze ibisabwa mu kwakira abantu neza, hari aho Leta yagiye yishyura ibyo bikorwa bikongerwamo kugira ngo hatagira ibibura”.

Ku kijyanye n’ubushobozi bwo guhahira abazitabira inama ku buryo bazabona ibikenewe byose, RDB isobanura ko hoteli ari kimwe mu gice giherutse guhabwa inkunga n’ikigega nzahurabukungu kugira ngo zikemure ibibazo zari zifite.

RDB kandi igaragaza ko ubugenzuzi ku by’ubuziranenge nabwo bwakozwe ku gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa, uburyo bwo kubibika no kubitegura neza, ku buryo nta mpungenge zihari ku buzima bw’abazitabira inama.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IBITURABYISHIMIYE INAMA NIYAGACIRO KUKO HARIBYISHI IHINDURA MURUBYIRUKO TUZAYIGIRAMO BYISHI CYANE

NIYOMUGABO JEAN DE DIEU yanditse ku itariki ya: 18-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka