Imyigaragambyo mu bakozi ba sosiyete ya Thomas & Piron muri Kibagabaga

Mu gitondo cy’ uyu munsi mu mudugudu wa Kibagabaga, ahubakwa amazu na sosiyete yitwa Thomas&Piron habaye ubwumvikane buke hagati y’ abakozi b’ iyo sosiyete n’ abayobozi babo bitewe n’ uko babirukanye nta nteguza.

BwikoTheophile, nk’ umwe mu bahuye n’ icyo kibazo yatangarije Kigalitoday.com ko byatewe n’uko babatunguye batarigeze babateguza kandi ngo bakaba ntacyo bababwira ku mafaranga y’ iminsi barengeje ku yo bagombaga guhemberwaho, ariko ngo byari birimo n’ akavuyo katari gake kuko hari abisangaga ku rutonde rw’ abagomba gutaha ntibisange ku rutonde rw’ abagomba guhembwa.

Tuvugana n’uwari uhagarariye ubwo bwubatsi (Responsible de la Chantier), Francois, yavuzeko atavuga ko ari ubwumvikane buke ko ahubwo yaba ari imigambi y’uwahoze ari Engenieur w’iyo chantier wirukanywe kubera imyitwarire itaboneye, agashyira umwuka mubi mu bakozi bari babaye bahagaritswe ku kazi ko bagomba kwigaragambya.

Gusa mu kiganiro Kigalitoday.com yagiranye n’uyu mu ingenieur bavuga ari we Egide MUSIRIKARE, yadutangarije ko ibyo bavuga atari ukuri kuko ngo abakozi batangiye kwigaragambya kera ataranahava. Yongeyeho ko n’ibyo bamubeshyera ko yagumuye abakozi ngo bigaragambye atari byo ngo ko we icyo yakoze ari ukuvuganira abakozi yahaye akazi kuko bakoraga amasaha menshi ndetse bakanakora n’imirimo ivunanye ariko ntibahebwe. Ngo nk’umuntu wabahaye akazi rero yari afite inshingano zo kubavugira.

Ku bijyanye n’ibyo bavuga byo kuba yarirukanywe kubera imyitwarire mibi, ingenieur Egide avuga ko atari byo kuko yari yavuye ku kazi asabye uruhushya kandi ko na nyuma y’aho yagarutse agakomeza akazi nk’ibisanzwe ibyo kumwirukana bikaba byarabaye nyuma bamushinja amafuti.

Amwe mu yandi makuru dukesha bamwe mu bakozi twasanze kuri chantier, ngo ni uko iyo myigaragambo yatumye umwana uri mu kigero cy’ imyaka cumi n’ itatu (13)wa Directrice w’ iyo chantier atajya ku ishuri kuko yatangiriwe n’ abo bakozi kugira ngo nawe abanze yumve ibibazo bafite. Ngo ariko nta kindi kintu kibi bamutwaye ngo ahubwo ni uko bamukerereje kujya ku ishuri.

Mu busanzwe, ku bakozi bakorera iyi sosiyete ngo bakihagera buri umwe aca imbere ya machine ikamufotora yajya no gutaha bikaba uko kugira ngo bamenye amasaha buri umwe aba yakoze ku buryo ntawe urengana ngo bamubarire iminsi ye nabi cyangwa amasaha yakoze.

Asobanura ikibazo cy’abatisanze ku rutonde rw’abagomba guhembwa, Francois yavuze ko ahari wenda habayeho ukwibeshya kw’iyo mashini cyangwa abo bakozi bakaba bataributse gukora iyo controle. Ariko ngo kimwe mu byatumye abo bakozi birukanwa ni uko bataribagitanga umusaruro nk’ uwo ikigo kiba kibatezeho.

Francois kandi yavuzeko izo mvururu ntaho zihuriyeho n’ iziheruka kuba mu mugi wa Kigali na none ku bakoreraga iyi sosiyete ya Thomas & Spiron kuko ngo iyi asanga ari ibyateguwe n’ uriya wahoze ari Engenieur w’ iyo chantier.

Yavuze kandi ko, atavuga ko ari imyigaragambyo ikomeye kuko yari yahuriyemo abakozi bagera kuri 20 gusa ngo kandi bikaba byakemutse dore ko ubwo twaherukaga kuvugana ngo baribahanye gahunda n’ abo bakozi ko baza gufata amafaranga yabo saa munani.

Ibi kandi bije nyuma y’ iminsi mike, Inteko rusange umutwe w’ abadepite basabye ko ba rwiyemeza mirimo batishyura abakozi babo ko bagomba gufatirwa ibyemezo kuko ngo ntawakora adahembwa.

Ingabire Egidie Bibio

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka