Imyifatire muri RDF ni kimwe mu by’ingenzi tugenderaho - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yibukije abitegura kuba ba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda bari mu mahugurwa mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako, ko kuba umusirikare atari ukurinda igihugu gusa, ko ahubwo hari n’ibindi byinshi byiyongeraho, birimo no kurangwa n’imyifatire myiza ndetse no guharanira intego z’igihugu.

Perezida Kagame yibukije ko imyitwarire ari ingenzi mu Gisirikare cy'u Rwanda
Perezida Kagame yibukije ko imyitwarire ari ingenzi mu Gisirikare cy’u Rwanda

Ibyo Perezida Kagame yabivuze ku wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, ubwo yasuraga abo bitegura kuba ba Ofisiye, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura, Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert hamwe n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen Kabarebe James.

Perezida Kagame yababwiye ko u Rwanda rufite umwihariko wo kuba rufite intego nziza, ndetse zitangana n’amikoro igihugu gifite, ariko ko mu muco w’Abanyarwanda hakaba harimo gukora byinshi birenze amikoro.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi bisaba uburyo, ubushobozi, ubwitange, gukorera hamwe ndetse bikabamo n’imyifatire myiza.

Perezida Kagame yibukije aba bitegura kuba ba Ofisiye ko mu Gisirikare cy’u Rwanda, kurangwa n’imyifatire myiza biri mu by’ibanze.

Perezida Kagame yari yambaye impuzankano ya gisirikare
Perezida Kagame yari yambaye impuzankano ya gisirikare

Ati “Imyifatire (discipline) muri RDF, ni kimwe mu by’ingenzi tugenderaho. Imyifatire itarimo ruswa, itarimo ubusinzi, itarimo ubugambanyi, irimo kureba mugenzi wawe mufatanyije umwuga, kureba umuturage, ukumva ko buri umwe akorera undi. Ibyo ni ibijyanye n’imyimvire y’impamvu abantu baba bari mu ngabo”.

Perezida Kagame kandi yasabye aba bitegura kuba ba Ofisiye kurushaho gukora cyane no kwitangira abaturage. Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye, aho zifatanyije kandi zigafatanya n’abaturage kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kigere aho kimaze kugera.

Perezida kagame yabibukije ko ibihe isi irimo ubu, bisaba abantu kubanza kwimenya mbere yo kugira ngo bafatanye n’abandi.

Ati “Ubu rero turi mu bihe mu karere, mu isi, aho ibintu bisaba abantu mu gice barimo, bidusaba twebwe nk’Abanyarwanda, icyo nakwita kwimenya, ukamenya ibyawe, ukabirinda, ukabigwiza, ukabikuza, hanyuma igikurikiraho ni ubufatanye. Gufatanya n’ibindi bihugu, buri wese akabigiramo inyungu, ni byo byiza, ni byo byifuzwa”.

Yakomeje agira ati “Ariko hashobora gukurikiraho n’ibindi, abantu batabona icyiza mu bufatanye, bashobora noneho kwifuza gusenya ibyawe wubaka cyangwa wubatse, cyangwa se kugusenya wowe ubwawe. Aho rero ni ho mvuga ngo kwimenya. Ndabivuga mu buryo bwo kubaka ubushobozi,… Ntabwo tubeshwaho n’uko hari udukunze, hari udushaka, hari utwifuriza ineza, oya! Tubeshwaho n’uko ari uburenganzira bwacu”.

Ishuri rya Gisirikare rya Gako ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu. Hari ababa barangije kaminuza bahabwa amahugurwa y’umwaka umwe, abarangije kamunuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu Ngabo z’u Rwanda bo bahabwa amahugurwa y’amezi atandatu, hamwe n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami y’ubumenyi, ikoranabuhanga, ubumenyi bw’imibanire y’abantu n’ubumenyi bwa gisirikare, bo bakiga imyaka ine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira retayurwand kubyo idukorera turashim umukuruwigihuga akomerezaho tumurinyuma

Nsabimana danyeri yanditse ku itariki ya: 12-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka