Imyanzuro y’Inama y’Umushyikirano 2018 yagezweho kuri 81%

Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente yatangaje ko imyanzuro y’Inama ya 16 y’Umushyikirano, yashyizwe mu bikorwa ku ijanisha rya 81%, bivuze ko nibura ibyakozwe bifite amanota ari hagati ya 75% na 100%.

Yabitangaje ku munsi wa mbere w’Inama ya 17 y’Igihugu y’Umushyikirano iteraniye i Kigali, ndetse ikanakurikiranwa n’Abanyarwanda bari ku zindi site zitandukanye.

Imyanzuro 10 yari yafatiwe muri iyo nama y’Igihugu y’Umushyikirano yari igabanyije mu bikorwa 58, aho ibikorwa 47 ari byo bitanga 81% byashyizwe mu bikorwa hejuru ya 75%, ibikorwa birindwi bingana na 12% byashyizwe mu bikorwa ku ijanisha riri hagati ya 50% na 75%, mu gihe ibikorwa bine bingana na 7% byo bitashyizwe mu bikorwa uko bikwiye kubera impamvu zitandukanye zitagaragajwe.

Muri iyo myanzuro, uwa mbere warebanaga no kuvugurura imitangire n’imicungire y’inguzanyo zihabwa abatishoboye zinyura mu Mirenge SACCO zitangwa muri gahunda ya VUP zikaba zaranogejwe, aho Leta yageneye ingengo y’imari isaga miliyali 10 na miliyoni 500frw.

Miliyoni 435frw ni yo amaze gutangwa ku mishanga ikoze neza isaga 4000 yagejejwe mu Mirenge SACCO, cyakora ngo inguzanyo zitangwa zikaba zikiri hasi kuko habanje kunozwa ibitari byarakozwe neza mu mitangire mishya y’izo nguzanyo, hakaba hari icyizere cy’uko bigiye kwihutishwa inguzanyo zikiyongera.

Sibikino Samoson wo mu karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru, ashima kuba inyungu yatangwaga ku nguzanyo zitangwa muri VUP yaragabanutse ikava kuri 12% ikagera kuri 2%, ariko amafaranga akaba atabasha kugera ku bayakeneye bose.

Anagaragaza imbogamizi zirimo gutinda kw’amafaranga ahembwa abakoze muri VUP, kuko usanga hari igihe hashira amezi ane badahembwa, bakifuza ko bajya bahemberwa igihe kugira ngo ayo mafaranga abashe kubatunga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko ibijyanye na VUP byashyizwe ku murongo ku buryo inguzanyo zihabwa abaturage muri gahunda ya VUP zavuye ku mirenge 244 zikagera mu mirenge yose y’igihugu uko ari 416.

Minisitiri Shyaka agaragaza ko kuba inguzanyo zarakwirakwijwe mu mirenge kandi ingano y’amafaranga ntiyongerwe, ari imbogamizi iri kwigwaho n’abafatanyabikorwa ku buryo amafaranga ashobora kuzongerwa kugira ngo abayakeneye bayabone, dore ko mu kwezi kumwe n’igice inguzanyo zitangiye gutangwa, abaturage basaga ibihumbi 100 batangiye kuzaka mu gihe ubundi mbere ku mwaka wasangaga abaturage ibihumbi 30 ari bo bonyine bazatse.

Minisitiri w’Intebe agaragaza ko ku bijyanye no kuvugurura muri rusange imikorere y’Imirenge SACCO, habayeho kandi kugaruza asaga miliyali enye zari zitarishyurwa, n’inguzanyo zari zaratswe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ibikorwa byo kwishyuza bikaba bikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashima umukuru wacu wigihugu kagame plou imiyoborere myiza twagejejweho nkabanamwisabira kuruharerwange ndetsenabaturage bomumudugudu waruganda mukagari kanyana umurenge sovu kodufite ibigobyamashuri 3 namasatere 4 byoseko birikumudugudu namuriro birabona hiyongeyeho umushinga wakopasiyo koyaduha amashanyarazi natwe tukitezimbere ni gihugu

VINCENT yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka