Imyaka 74 irashize: Dore uko byagenze kugira ngo u Rwanda rweguriwe Krisitu Umwami

Hari ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 1946, mu misa yabereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo,Umwami Mutara III Rudahigwa yigira imbere y’isakaramentu ritagatifu, avuga isengesho.

Umwami Mutara III Rudahigwa ari kumwe n'abayoboraga Kiliziya Gatolika mu Rwanda
Umwami Mutara III Rudahigwa ari kumwe n’abayoboraga Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Umwami Mutara III Rudahigwa wari umaze imyaka itatu abatijwe Charles Leon Pierre, kuko yabatijwe mu 1943, yatangiye agira ati “Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’isi.”

“Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.”

Umwami Mutara III Rudahigwa ati, “Natwe abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe.Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye nanjye ubwanjye. Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose”.

Pasitoro Ezra Mpyisi,umwe mu Banyarwanda bakuze unafite amakuru ajyanye n’u Rwanda mu gihe cy’ubwami,nawe yari ahari.

Pasitoro Ezra Mpyisi avuga ko iryo sengesho ryakurikiwe na ryavuzweho byinshi bitandukanye, cyane ko byari bibaye nyuma y’imyaka 16, Ise ari we Umwami Yuhi V Musinga, mu buryo bubabaje aciye abana be na Rudahigwa arimo,kuko bari bagiye mu gikirisitu.

Mpyisi agira ati, “Abantu bumvise nabi Umwami Mutara III Rudahigwa, baketse ko yahaye igihugu Papa na kiliziya Gaturika, ariko yagihaye Kirisitu ntabwo ari kiriziya”.

“Yari asobanukiwe iby’umwami bwa Kirisitu kurusha umuntu uwo ari we wese,n’Abapadiri bari mu gihugu icyo gihe ntibashoboraga gutandukanya ubukirisitu n’ubugaturika(Christianity and Catholicism), ariko Umwami we yari abisobanukiwe”.

Impuguke mu bijyanye n’amateka Dr Nkaka Raphael,avuga ko gutura u Rwanda Kirisitu Umwami, “ bitari bisobanuye gutanga igihugu. U Rwanda rwagumye aho rwahoze kandi rukomeza kuba urw’Abanyarwanda,ntaho rwigeze rujya.”

“Byari bivuze ko yemera ko u Rwanda rwaremwe n’Imana kandi rukaba ari urwa Kirisitu”.

Nkaka yongeraho ko gutura igihugu Kirisitu Umwami “ byari bisobanuye ko igihugu gihundutse,cyagiye mu bya gikirisitu , bitandukanye n’uk byari bimeze ku ngoma ya Se, Yuhi V Musinga.”

Nkaka ngo yibuka ko nyuma y’uko Umwami Mutara III Rudahigwa avuze iryo sengesho, “abahagarariye Kiriziya barishimye ku buryo na Papa yambitse Umwami umudari.”

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntawamenyaga ngo umukirisitu ni uwuhe utari we ni uwuhe.

Hari byinshi byabaye kuri iki gihugu cyatuwe Kirisitu Umwami,uhereye igihe Umwami Mutara III Rudahigwa yatangiye muri Nyakanga 1959 i Bujumbura, kugeza ubu hari ibyagiye biba byerekana ko Igihugu yifurizahaga kugira amahoro, cyakomeje guhura n’ibibazo kugeza mu myaka ya vuba aha.

Ibibazo igihugu cyagiye gihura nabyo kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, byagiye bitezwa n’abantu ubundi bagombye kuba bazi ubwami bwa Kirisitu.

Kuva mu 1961, hakurwaho ubwami mu Rwanda. Gregoire Kayibanda wategetse u Rwanda muri Repubulika ya mbere, yari yarize mu ishuri ry’Abamisiyoneri(petit seminaire Saint Leon) ubu ni mu Karere ka Muhanga nyuma akomereza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, ubu ni mu Karere ka Huye.

Ibyo byarakomeje no muri repubulika ya kabiri, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal, icyo bahuriragaho bose no ivangura rishingiye ku ironda-karere ‘regionalism’ n’ubundi bwoko bw’ivangura butandukanye.

Igice kimwe cy’abaturage, Abatutsi babaye inzirakarengane, z’iryo vangura, bamwe baratwikirwa, abandi babona abagize imiryango yabo bicwa,bamwe bahunga u Rwanda,abatarashoboye guhunga bakomeje guhura n’ibibazo iyo myaka yose. Gusa umuco wo kudahana wakomeje kuba ikintu kimenyerewe.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abarenga miliyoni, yatumya abantu bibaza icyo ubukirisitu bwamaze mu guhugu cyangwa se niba abantu barasobanukiwe umugisha Umwami Mutara III Rudahigwa yifurizaga u Rwanda.

Hari n’aho Umwami Mutara yasenze ati, “Abatware bose b’u Rwanda, barutegekane ubutabera, bace imanza zitabera,ntibagatoneshe, kugira ngo hatagira umuntu n’umwe urengana,bareke ibibi byose, kwangana cyangwa no kuryaryana. Ntibakirememo ibice,ahubwo bose bahurize hamwe mu rukundo rwawe.”

Jenoside yaje inyuranya cyane n’iri sengesho kuko yaranzwe n’akarengane ndetse n’urwango.

Bamwe mu bantu bigishaga inkuru nziza ya Kirisitu Umwami, babaye aba mbere mu gutegura jenoside ndetse bayigiramo uruhare.Ubu yaba inkiko z’u Rwanda ndetse n’inkiko mpuzamahanga zose zakiriye imanza z’Abapasiteri n’Abapadiri bagize uruhare muri Jenoside.

Mu gihe bamwe bari muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside,abandi barakihishahisha,hari n’abagize uruhare muri Jenoside n’ubu bagikora, bavuga ko babwiriza inkuru nziza y’Imana Se wa Kirisitu Umwami,harimo na Padiri Munyeshyaka Wenceslas,uvugwa ko agikora umurimo wo kwigisha inkuru nziza mu Bufaransa nyamara yaragize uruhare muri Jenoside nk’uko byagiye bivugwa mu buhamya butandukanye.

Pasitoro Mpyisi wumvise isengesho ry’Umwami Mutara III Rudahigwa, avuga ko n’Abakirisitu batazi Kirisitu Umwami.

Yagize ati, “Turababwira ariko ntibumva, ntibashaka kubaho nka Kirisitu Umwami”.

Gusa, urukundo,amahoro n’ubumwe Umwami Mutara III Rudahigwa yasengeye, ubu noneho bitangiye kugerwaho mu Rwanda, guhera muri Nyakanga 1994, Jenoside ihagaritswe, igihugu kigatangira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gushyira imbere ubunyarwanda nk’igihuza Abanyarwanda bose.

Umwami Mutara III Rudahigwa ntiyibukirwa ku isengesho ry’i Nyanza gusa, kuko hari n’ibindi yakoreye igihugu byatumye ashyirwa mu ntwari z’igihugu mu cyiciro cy’Imena.

Ubutabera Umwami Mutara III Rudahigwa yasengeraga u Rwanda, nabwo baragenda bugerwaho nk’uko Pasiteri Mpyisi abivuga.Yagize ati, “Niba u Rwanda ku buryo bw’igitangaza rutangiye gukira inkovu za Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukubera ko Umwami yarutuye Kirisitu Umwami. Imana ikunda u Rwanda, Kirisitu akomeze areberere igihugu cye cy’u Rwanda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nifurije Abanyarwanda Twese isabukuru nziza y’ imyaka75 u Rwanda n’ Abanyarwanda dutuwe Kristi umwami. Rumuyoboke atugenge.

Nsengiyumva Innocent yanditse ku itariki ya: 27-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka